Karongi: IPRC West bunamiye abazize Jenoside hatangwa n’ubuhamya butangaje

Pasiteri Daniel Uwimana usengera mu itorero rya ADEPR mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi yatanze ubuhamya butangaje bw’umusore wanze kubabarira uwo yendaga kwica muri Jenoside ariko akimara kumwica nawe ahita apfa.

Ibi Pasiteri Uwimana yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Abanyeshuri n’abakozi bo muri IPRC West, yahoze ari ETO Kibuye ya Kera, bibukaga abahoze ari abakozi bayo n’abanyeshuli bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Pasiteri Uwimana atanga ubuhamya nk'umuntu wahabaga.
Pasiteri Uwimana atanga ubuhamya nk’umuntu wahabaga.

Pasiteri Uwimana yatangaje ko ubwo Abatutsi bari bibasiwe mu gihe cya Jenoside yo muri Mata 1994, mu mujyi wa Kibuye ahahoze ari muri perefegitura ya Kibuye (Karongi), umusore yagiye kwica umuntu wari inshuti ye amusaba imbabazi ariko aranga aramwica.

Pasiteri Uwimana wari ku Kibuye mbere ya Jenoside, yatanze ubuhamya bwe mbere yo gushyira indabo ku mva rusange zibitse imibiri y’Abatutsi mu rwibutso rwa Gatwaro. Yavuze ko iyo nterahamwe yari ayizi neza.

Yagize ati: “Hari umusore wabaga hano mu mujyi wari warigize umwicanyi kabuhariwe, numvise amakuru ye yicaye avuga inkuru z’ibyo yaramaze gukora, yari amaze kwica umuhungu witwaga Karoli wari inshuti ye.

Abanyeshuri ba AERG biga muri IPRC West bagiye ku Rwibutso rwa Gatwaro
Abanyeshuri ba AERG biga muri IPRC West bagiye ku Rwibutso rwa Gatwaro

Amwica arimo kumusaba imbabazi, akimara kumwica arunama atangira kuva amaraso mu mazuru, mu kanya gato arapfa. Burya nta bugome budakurikirwa n’isomo, iby’uwo musore ni nk’ibya gahini wishe murumuna we aberi, bigatinda nawe bikamugaruka.”

Umuhango wo kubibuka waberewe ku cyicaro cya IPRC West, ariko ubimburirwa n’urugendo rwo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro ahashyinguye Abatutsi batari bacye biciwe hirya no hino mu mujyi wa Kibuye.

Padiri Jean Paul Rutakisha wa Paruwasi Saint Pierre afatanyije na Pasiteri Uwimana nibo bavuze amasengesho yo gusabira abishwe muri Jenoside.

Baboneyeho n’umwanya wo gusaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, n’abandi Banyarwanda muri rusange kugaya abamennye amaraso no kwikebuka buri wese agaharanira guhinduka, nk’uko byagarutsweho na Padiri Rutakisha.

Ati: “Kuko tudahindutse ngo tube abantu bashya, ntaho twaba tujya. Tugomba no gushima Imana ko hari abantu barokotse. Igihe twibuya kandi tujye tuzirikana ko hari abacitse ku icumu bakeneye ko tubafata mu mugongo, tugafata n’ingamba zo kubaka igihugu dufatanye urunana.”

Urugendo rwitabiriwe n’abayobozi barimo abo ku rwego rw’Intara y’i Burengerazuba, abayobozi b’akarere ka Karongi, umuyobozi wa IPRC West, abarimu ndetse n’abanyeshuli.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka