Kamonyi: Nyabarongo imwibutsa abana be batandatu bajugunywemo muri Jenoside
Umukecuru Mukantwari Melaniya warokotse Jenoside nyuma yo kumara iminsi yarajugunywe muri Nyabarongo, atangaza ko agahinda k’abana be batandatu bajugunywe muri Nyabarongo, ari intimba ikomeye imuri ku mutima.
Atanga ubuhamya mu muhango wo kwibuka abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Runda, bashorewe bakajya kujugunywa muri Nyabarongo ku wa 15 Mata 1994, Mukantwari avuga ko yatawemo ari muzima akamaramo iminsi amazi yaranze kumwica, ariko abana be batandatu bo bagapfiramo.

Ngo yabaye mu ruzi rumusomesha amazi yarwo agasohokera mu yindi myanya y’umubiri, yifuza gupfa arabibura, rumurukira muri Butamwa hahoze ari muri Kigali Ngari aho yagiye kuri bariyeri bakanga kumwica ngo atabatera umwaku, akabona umugiraneza umwemerera kumucumbikira.
Uretse abana be, uyu mubyeyi ahamya ko Nyabarongo yajugunywemo abatutsi benshi barimo n’umugabo we.
Ngo ubwo yari mu ruzi yahuriyemo n’imirambo myinshi ndetse ubwo yari ku nkuka yumvaga interahamwe ziva kubajugunyamo zivuga.

Nyuma y’imyaka 21 ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside, uyu mukecuru wari usigaye wenyine yabayeho mu gahinda kenshi aririra abana be, ariko ubu arashima Leta y’Ubumwe yamwubakiye inzu abamo, imuha amatungo ndetse ikamuha n’izindi nkunga zimubeshaho.
Arasaba abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi.
Ngo nubwo bitoroshye, bamwe mu bamwiciye bamusabye imbabazi kandi yarazibahaye kuko mu buzima ngo ni ukwihangana.
Ku bwa Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, avuga ko Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwari mu gihugu.
Ariko kuri ubu Abanyarwanda bafite amahirwe kuko Leta y’Ubumwe idashyigikira amacakubiri n’akarengane.
Akaba asaba ko kwibuka byafasha Abanyarwanda kwiyubaka no guha agaciro ikiremwa muntu.
Amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ngo agomba kugaragazwa kandi Jenoside ikamaganwa n’isi yose.
Depite Mukarugema Alphonsine, na we yasabye ubufatanye bw’Abanyarwanda bose mu kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyahoze ari Komini Runda kuri ubu kigizwe n’imirenge ya Runda na Rugarika, abatutsi bari bahatuye bajugunywe muri Nyabarongo no mu bizenga biri mu Kibaya cya Nyabarongo nk’ahitwa ku Idongo no mu Cyoganyoni. Umuhango wo kubibuka no kubaha icyubahiro, ukorwa hashyirwamo indabo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishoboze Bose babuze ababo kubera genocide yakorewe abatutsi. Dushyire icyaduteza imbere byumwihariko ndetse nigihugu cyacu muri rusange.