Kamonyi: Inzibutso eshatu ni zo zizakomeza guhurizwamo imibiri y’abazize Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko inzibutso eshatu z’abazize Jenoside za Kamonyi, Bunyonga na Mugina, ari zo zizakomeza kwakira no kwimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yari ishyinguye mu mva zitandukanye, no kwakira izagenda iboneka mu rwego rwa gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso ku rwego rw’Uturere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvère, avuga ko guhuza izo nzibutso byamaze gukorwa, kandi hagenda hahindurwamo ibintu bitandukanye, ahavuguruwe amasanduku yari ashyinguyemo, no gushyingura ahantu hameze neza kuko wasangaga kugera ku mva zitandukanye, mu masambu n’inzibutso zidakoze neza byabangamiraga kwibuka no kwita kuri izo mva.
Meya Nahayo avuga ko imibiri ikomeje kugenda yimurwa nk’aho byamaze gukorwa mu Murenge ya Kayumbu na Musambira, kandi gahunda ikaba ikomeje, hanakorwa ibiganiro n’abafite ababo bashyinguye mu matongo, kwemera kubimurira mu nzibutso.
Agira ati "Iyi gahunda izatuma dukomeza kugira inzibutso zujuje ibyangombwa, kwibukira ahantu hameze neza, kandi n’abarokotse Jenoside babe bizeye umutekano w’ababo bashyinguye muri izo nzibutso, ubundi n’ahandi tuzajya tujya kuhibukira kandi tunahashyire ibimenyetso by’amateka".
Mu izina ry’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bishimira ko ahimurwa imibiri hagenda hashyirwa ibimenyetso by’amateka, kandi ababo bimurirwa mu nzibutso z’Uturere bakaba bafite umutekano.
Agira ati "Biradufasha haba kuza kubibuka no kubacungira umutekano, binatuma dukomeza kubungabunga amateka. Turishimira ko izi nzibutso hari ibigenda bishyirwamo, bidufasha kwibuka no kubungabunga amateka".

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rw’Akarere rwa Kamonyi, hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri itanu, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Ines Mpambara, yashimiye Akarere ka Kamonyi kamaze guhuza inzibutso zako ku rwego rw’Akarere, no gufasha ubutabera mpuzamahanga mu gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ahafashwe ku ikubitiro Jean Paul Akayezu wayoboraga Komini Taba.
Avuga kandi ko kubera ko abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Kamonyi, barateye intambwe bwa mbere bakagaragaza uko bafashwe ku ngufu, byatumye Jean Paul Akayezu ahamwa n’ibyo byaha bwa mbere ku Isi, bigatuma gufatwa ku ngufu bishyirwa mu byaha bya Jenoside, kandi ibyo bimenyetso bikazashyirwa mu nzibutso zamaze guhuzwa.
Agira ati "Gutera intambwe yo guhuza inzibutso ni kimwe mu bikomeje gufasha kubungabunga ayo mateka, no kwita ku mibiri y’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Akarere ka Kamonyi kakoze iby’ingenzi byo gushimirwa".
Minisitiri Mpambara akomeza kwibutsa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bakomeza kwibuka biyubaka, kandi bikajyana no kwishakamo imbaraga zo kurangwa n’ubutwari kandi bikwiye gukomeza kuba umuhigo.






Ohereza igitekerezo
|