Kamonyi: Imva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside zitangiye kononekara

Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Kamonyi basaba ko imva zashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside nyuma gato ya Jenoside zakorerwa neza kuko byagaragaye ko zitangiye gusenyuka.

Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside iherereye kuri Paruwasi ya Musambira, igaragara nk’ishaje ndetse no kuruhande rumwe yatangiye kurigita. Abafite ababo bashyinguyemo, barasaba IBUKA ko yabafasha kuvugurura no kwita kuri iyo mva.

Mugabo Eugene ni umwe mu barokokeye Jenoside kuri Paruwasi ya Musambira. Avuga ko bafite impungenge z’umutekano w’imibiri ishyinguwe mu mva yo kuri Paruwasi bitewe n’imvura ihora inyagira iyo mva.

Shyaka Hassan, uturiye imva ya Kayumbu, nayo ishyinguyemo imibiri y’abishwe umugenda bava i Musambira berekeza i Kabyayi, atangaza ko iyo mva yubatswe mu 1996, imaze gusaza kandi itangiye no gusenyuka. Nawe arasaba ko hashyirwaho umukozi uhoraho wo gukorera iyo mva, kugira ngo imibiri ishyinguwemo idakomeza kononekara.

Abibuka ababo bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside ku Muyumbu.
Abibuka ababo bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside ku Muyumbu.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, avuga ko inyinshi mu mva zashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside zitameze neza. Murenzi kandi avuga ko muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko habaho urwibutso rumwe cyangwa ebyiri mu karere kugira ngo zibashe kwitabwaho no gucungirwa umutekano.

Iyo mibiri ishyinguye mu mva z’i Musambira nayo izimurirwa mu rwibutso rw’akarere ruri mu Kibuza, ho mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge. Murenzi yemeza ko ahazajya himurwa imibiri, hazashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso ku buryo amateka yaho atazibagirana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka