Kamonyi: Barasaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya bafatwa

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Perezida wa Ibuka ashyira indabo ku Rwibutso
Perezida wa Ibuka ashyira indabo ku Rwibutso

Babigaragaje ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruri mu Murenge wa Gacurabwenge, ahitwa mu Kibuza.

Mu buhamya bwe, Kamanzi Assoumpta yagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku Kamonyi bashimira Inkotanyi zabarokoye, na Leta y’Ubumwe yakoze uko ishoboye bakongera kugira icyizere cy’ubuzima, ariko kandi asaba ko abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga bafatwa bagahanirwa ibyo bakoze.

Ikibazo cy’abasize bahekuye u Rwanda n’abirirwa barusebya bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyanagarutweho na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide, wagaragaje ko nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside ibaye, hakiri abatararyozwa ibyo bakoze, bityo asaba inzego bireba gukora ibishoboka byose bagafatwa.

Abanyakamonyi bashyinguye mu cyubahiro imibiri iheruka kuboneka
Abanyakamonyi bashyinguye mu cyubahiro imibiri iheruka kuboneka

Nkuranga kandi yagaragaje ko abarokotse Jenoside biteguye guhangana n’abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko nta kabuza urwo rugamba bazarutsinda.

Yanasabye kandi ko mu rwego rwo guha ubutabera ababuze ababo n’ibyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakwihutishwa gahunda yo kurangiza imanza zaciwe mu nkiko Gacaca.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye cyane abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi ku musanzu batanze, mu bumwe n’ubwiyunge batanga imbabazi ku babahemukiye.

Avuga ku kibazo cy’imanza za Gacaca zitararangizwa, Kayitesi yagaragaje ko hari intambwe nini yatewe kuko mu manza za Gacaca zijyanye n’imitungo hasigaye 3 gusa zitararangizwa, mu manza 52,376 zabarurwaga mu Karere ka Kamonyi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, wari waje kwifatanya n’Abanyakamonyi kwibuka, nawe yashimye cyane ubutwari buranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho kwihanganisha abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi.

Yagize ati “Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi washobotse kubera ubutegetsi bubi bwari bwarashyize imbere politiki mbi y’amacakubiri, guheza, gutoteza no kwica mu bihe bitandukanye Abatutsi, indunduro yabyo ikaba mu 1994, kandi ibyo bigahemberwa n’umuco mubi wo kudahana”.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana intambwe ishimishije imaze guterwa mu kongera kubaka u Rwanda, no guhamya ingamba ko icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ritazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Abayobozi barimo Perezida w'Urukiko rw'ikirenga na Minisiti Munyangaju Mimosa bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi
Abayobozi barimo Perezida w’Urukiko rw’ikirenga na Minisiti Munyangaju Mimosa bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi

Ku kibazo cy’abakekwaho gukora Jenoside bataraburanishwa, Dr. Ntezilyayo yagaragaje ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hari abarimo kugenda bafatwa, barimo n’abahekuye Abanyakamonyi.

Yongeraho ko bazakomeza kuburanishwa hakurikijwe amategeko, asaba abacitse ku icumu n’abandi baturage muri rusange gukomeza gufasha inzego z’ubutabera, batanga amakuru n’ubuhamya kugira ngo ukuri kugaragare kandi ubutabera butangwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka