Kamonyi: Abaturage barasabwa kugira ubufatanye no kuba hamwe mu gihe cyo kwibuka

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatUtsi, wabereye ku Rwibutso rwa Kamonyi, ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, abatuye akarere ka Kamonyi basabwe ubufatanye no kuba hamwe mu gihe cyo kwibuka.

Kuri iki cyumweru tariki 07/04/2013, mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka akaba ari “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira.”

Mu butumwa bwe, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, arahamagarira abanyakamonyi gufatana mu mugongo, cyane cyane abo Jenoside yashegeshe kurusha abandi bakitabwaho by’umwihariko.

Mukabaramba yifatanyije n'Abanyakamonyi kwibuka.
Mukabaramba yifatanyije n’Abanyakamonyi kwibuka.

Yabasabye kwirinda amagambo akomeretsa no kumenya kwitwara gipfura muri gahunda zose ziteganyijwe muri ibi bihe. Harimo kwitabira ibiganiro bitangirwa ku rwego rw’umudugudu no kuzitabira gahunda zo kwibuka zizakomeza gukorwa mu minsi ijana yo kwibuka.

Iryanyawera Laetitia, umubyeyi waburiye umugabo n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yatanze ubuhamya bw’urugendo n’urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwemo, bava ku Kamonyi berekeza i Kabgayi aho bahungiye, maze asaba ko Leta yafasha abafite ubumuga basigiwe na Jenoside, bakavuzwa.

Iryanyawera Laetitia atanga ubuhamya.
Iryanyawera Laetitia atanga ubuhamya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside, maze yizeza ubufasha bwa Leta ku bashegeshwe na Jenoside.

By’umwihariko arahumuriza abafite ubumuga basigiwe na Jenoside kuko ku bufatanye na FARG, hariho gahunda yo kubavuza.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yashimiye abitabiriye gahunda yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside kuko abarokotse iyo bafatanyije n’abandi bibongerera imbaraga no kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.

Abanyakamonyi basabwe gufatanya no kuba hamwe.
Abanyakamonyi basabwe gufatanya no kuba hamwe.

Murenzi yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye, kuko gituma bimwe mu bibazo by’abacitse ku icumu bikemuka, hakaba hari icyizere ko n’ibijyanye n’ubutabera n’imiturire ya bamwe mu bacitse ku icumu bizagenda bikemuka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka