Kamonyi: Abakoresha urubyiruko barasabwa kurutoza kugira urukundo
Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, abagize Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, bibukijwe gutoza urubyiruko bakoresha kugira urukundo, bakirinda kwishora mu bwicanyi.
Uru rwibutso abacukuzi barusuye kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014, kugira ngo amateka y’amahano yabaye mu gihigu atazibagirana kandi habeho kuyakumira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umutesi Jeannette, umuyobozi wungirije w’iri huriro arasaba abo bahuje umwuga gutanga umusanzu ku gihugu, bakegera abakozi bakoresha bakabakangurira kwirinda icyahembera amacakubiri mu banyarwanda.
Ngo mu bucukuzi bakoresha basaga ibihumbi 33. Ababakoresha babakanguriye kugira urukundo bakanabasobanurira ububi bwa jenoside, ngo baba bubatse u Rwanda rw’ejo.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenosside (CNLG) irashima umusanzu wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside, abikorera bakomeje guha Leta bafatanya guha agaciro abazize jenoside.
Gasasira Gaspard, umukozi wa CNLG aributsa abagize ihuriro guharanira ko abantu birinda kwicana. Ngo mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo abakunze kugira umujinya bakaba barwanira mu birombe bityo Gasasira agasaba abayobozi babo kubaba hafi bakumva ahari uhiga kwicana, bakamwambura akazi.

Mu rwego rwo kubungabunga imibiri isaga ibihumbi 36 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Mugina, ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ryatanze umusanzu wo kubaka etagere zo gushyiraho amasanduku no gusiga amarangi ku nkuta z’urwibutso; ibi bikorwa bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|