Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside

Abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB), mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kurwanya abayipfobya bakoresheje ikoranabuhanga.

Babanje kujya kunamira abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza
Babanje kujya kunamira abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza

UTB yibutse abishwe muri Jenoside by’umwihariko abari barahungiye muri ETO Kicukiro bagatereranwa n’Ingabo zari iza LONI, bakaba barahunze ariko bageze aho iyo Kaminuza ikorera bagahubirana n’Interahamwe, ngo zahise zibasubiza inyuma zibajyana kubicira i Nyanza.

Ku wa Gatatu tarriki 18 Gicurasi 2022, abanyeshuri n’abakozi ba UTB bagiye ku Rwibutso i Nyanza (ya Kicukiro) kunamira abahashyinguwe, bagaruka ku ishuri kumva ibiganiro n’ubuhamya bibasobanurira amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’Abanyeshuri, Gildas Ngaruyingabo, avuga ko nta wundi muntu uzagaragaza amateka y’ukuri yabo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, "nk’aho twe tudafite iminwa yo guhangana n’abagoreka ayo mateka".

Umuhuzabikorwa w’Umuryango AERG muri UTB, Mushimiyimana Celestin, na we yakomeje agira ati "Hari abantu bakomeje kutugabaho ibitero ku bwenge, ntabwo ari intambara y’amasasu cyangwa imihoro bakoresha, ndagira ngo natwe tugire umukoro wo kuvuga amateka meza y’Igihugu cyacu".

Komiseri muri IBUKA ushinzwe Ubushakashatsi, Christian Bizimana
Komiseri muri IBUKA ushinzwe Ubushakashatsi, Christian Bizimana

Asaba abanyeshuri bagenzi be kwirinda imvugo zipfobya icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza, aho atanga ingero z’ibyo Urubyiruko ruvuga muri iki gihe ngo "Twirire ubuzima ni buto, nta kurama kudapfa, nta myaka 100".

Umwe mu bayoboye AERG ku rwego rw’Igihugu, Leandre Afurika, avuga ko telefone na mudasobwa urubyiruko rwa UTB rufite, ari amahirwe rwakoresha mu gusoma amateka y’ukuri Abanyarwanda banyuzemo, hamwe no kwandika bavuguruza abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Afurika yagize ati "Uru ni urugamba ariko ntawe ugusabye gufata imbunda n’ubwo na byo twabikora bibaye ngombwa, kuko turacyafite imbaraga".

Komiseri ushinzwe Ubushakashatsi mu Muryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside, Christian Bizimana, yatanze ingero z’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahereye ku bize muri Kaminuza z’icyo gihe zari UNR, ISAE Busogo, AUCA na IPM.

Yavuze n’amashyirahamwe akorera hanze y’Igihugu arimo RDR na Jambo ASBL, abantu ku giti cyabo barimo uwitwa Charles Ndereyehe, Etienne Karekezi na Thomas Kamirindi bakorera Radio Ijwi rya Amerika, ndetse na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa UTB, Dr Liliane Umutesi
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa UTB, Dr Liliane Umutesi

Bizimana avuga ko hari n’abagize uruhare muti Jenoside baciriwe imanza nabi na bo ngo bari mu bapfobya bakanahakana Jenoside, barimo Protais Zigiranyirazo, ndetse n’abantu ngo bahoze ari inshuti z’uwari Perezida Habyarimana barimo umwanditsi Judi Rever.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa UTB, Dr Liliane Umutesi, avuga ko bibutse Jenoside bagamije guha agaciro abayihagaritse ari bo Ngabo z’Inkotanyi, zarokoye bamwe mu bakozi n’abanyeshuri b’iyo Kaminuza.

Dr Umutesi asaba "ababona ibikorwa bimaze kugerwaho na Leta y’Ubumwe", kunyomoza abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umukoro wahawe buri wese witabiriye igikorwa cyo kwibuka.

Umuyobozi w'Abanyeshuri, Gildas Ngaruyingabo
Umuyobozi w’Abanyeshuri, Gildas Ngaruyingabo

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka