Kaminuza Nkuru y’u Rwanda izashyingura abazize jenoside bagera kuri 15

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda irateganya gushyingura mu cyubahiro imibiri 15 y’abazize Jenoside bakuwe mu miringoti no mu mirima iri mu ishyamba rikikije iyi kaminuza, mu gikorwa kizaba tariki 21/04/2012.

Venatie Nyirabahire watanze ubuhamya bw’uko aba bantu bishwe, yavuze akeka ko bishwe itariki 20/04/ 1994, kuko kuri iyo tariki ari bwo bumvise amasasu arivugiramo.

Nyiramuhire avuga ko ababazwa n’uko abantu batsinzwe muri iri shyamba ndetse n’abiciwe i Butare muri rusange, bazize akagambane k’abanyabwenge bari bagizwe ahanini n’abadogiteri n’abarimu bo muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyiramuhire wari umwarimukazi icyo gihea, avuga ko muri Butare haguye abantu benshi bitewe n’uko bari bafite icyizere cy’uko nta cyo bazaba, bagendeye ku ko perefe wa Butare na we yari umututsi, bakumva ko azabarinda.

Ikindi yongeraho ni uko uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ,akimara gupfa basabye abantu kuguma mu ngo banabizeza umutekano.

Icyizere cy’umutekano bari bizeye cyatangiye kuyoyoka ubwo uwahize aba Perezida w’inzibacyuho, Theodore Sindikubwabo, yajyaga i Butare tariki ya 19 Mata, akavuga ijambo ryabatanze ku mugaragaro, nk’uko Nyiramuhire akomeza abivuga.

Bukeye bwaho ni bwo batangiye kujya bumva amasasu avugira muri arboretum n’ahandi hirya no hino mu mugi. Nyuma yaho ndetse, abicanyi babigiriwemo inama n’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda, batangira kujya bifashisha intwaro gakondo nk’amahiri mu kwica abatutsi banga gupfusha amasasu ubusa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka