Kabutare: Icyari iramiro ry’ubuzima cyahindutse ibagiro ry’Abatutsi

Abari baturiye ibitaro bya Kabutare kimwe n’abahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ibi bitaro byiciwemo Abatutsi benshi.

Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kabutare, ahanditse amazina 21 y'abamaze kumenyekana bahaguye
Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kabutare, ahanditse amazina 21 y’abamaze kumenyekana bahaguye

Norbert Mbabazi wari utuye ku Kabutare, akihisha mu ishyamba ryari rikikije ibi bitaro, avuga ko usibye Abatutsi bagiye bajugunywa hirya no hino mu mashyamba yo ku Kabutare no mu bitaro ubwaho haguye benshi.

Agira ati “ingobyi zari zirimo abantu batemaguwe, bamazemo iminsi, bamwe baranapfuye. Na nyuma ya jenoside hari umusarane twakuyemo abantu barenga 300 bari barahajugunywe.”

Mbabazi anavuga ko uretse n’abahiciwe, ngo hari n’abagiye bahirukanwa bari bahahungiye. No kuhinjira ubwabyo ngo ntibyari byoroshye.

Agira ati “Aho twari twihishe twumvaga abantu baboroga babasohoye ku ngufu, cyane cyane abagore kuko ari bo babaga bavuga cyane. Bimwe twaranabibonaga kuko kuko nta rupangu rwari rukikije ibi bitaro.”

Abakozi b'ibitaro bya Kabutare bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma
Abakozi b’ibitaro bya Kabutare bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma

Pelagie Mukamwezi we ngo yahagiye agira ngo arebe ko yavurwa, nyuma y’uko ku bitaro bya kaminuza yari yahahuriye n’abasirikare bakamutera icyuma kiba ku mbunda mu ibere ry’ibumoso bakanakimukomerekesha ku kuguru.

Icyo gihe ajyayo ngo ibere ryari ryarabyimbye cyane kandi ryaratangiye no kuzamo inyo. Yagiyeyo yizeye ubufasha ntiyabubona. Icyamubabaje kurusha ni uko abaganga bamutereranye bari bamuzi.

Ati “Negereye Marie Thérèse wari umwana w’umugabo wa masenge, ndamwinginga nti wamfashije ukareba aho wanshyira cyangwa ukampa n’umuti? Arambwira ngo akanyu kashobotse.”

Abakozi b'ibitaro bya Kabutare mu rugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma ahashyinguye imibiri y'abiciwe mu bitaro bakoreramo
Abakozi b’ibitaro bya Kabutare mu rugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma ahashyinguye imibiri y’abiciwe mu bitaro bakoreramo

Ngo hari n’umuganga wahakoraga witwaga Iraguha yasabye kumuhisha cyangwa kumuvura, amweretse rya bere ryari ryanabyimbye cyane ararikanda, maze aramubwira ngo nta muti wo gupfa ubusa dufite.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Jean Bosco Nzambinana, avuga ko iyi myitwarire y’abaganga mu gihe cya jenoside ari iy’urukozasoni.

Yabigarutseho tariki 1 Kamena ubwo ibitaro ayobora byibukaga, yibutsa abo ayobora ko ko mbere yo gutangira umwuga wabo, abaganga barahirira kuzafasha buri wese batitaye ku idini, uruhu n’ubwoko, maze anabasaba gutanga serivisi nziza.

Dr. Jean Bosco Nzambimana uyobora ibitaro bya Kabutare avuga ko imyitwarire y'abaganga mu gihe cya Jenoside yari urukozasoni
Dr. Jean Bosco Nzambimana uyobora ibitaro bya Kabutare avuga ko imyitwarire y’abaganga mu gihe cya Jenoside yari urukozasoni

N’ubwo ku bitaro bya Kabutare hiciwe abantu benshi, kugeza ubu abazwi amazina ni 21, bitewe n’uko abenshi bahahungiraga babaga baraturutse hirya no hino kandi ari inkomere n’abarwayi.

N’ubwo kandi hari imibiri igera kuri 300 yakuwe mu cyobo kimwe cyari gihari, hari n’ahandi hakekwa ko haba hari icyobo cyashyizwemo Abatutsi bamaze kwicwa, ariko kugeza ubu imibiri yabo iracyashakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko mwirirwa muvuga ko abantu bihannye bakemera ibyaha bakaba ngo bakaba barabaye incuti magara nababiciye ko wasanga na NEGEREYE yaba yarababariye izo nyamaswa bamwe bagombaga no kumufasha kubera uwo nyirasenge niba nawe bataramwishe nigute abo bicanyi ngo bihannye! keretse niba ntanumwe batavuga aho iyo mibiri iri!!niba bahari bagaceceka ubumwe nu bwiyunge bwaba ali amagambo gusa

gakuba yanditse ku itariki ya: 3-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka