Kabgayi: Barasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwazagaragaza ibikorwa bibi byakozwe n’abihayimana

Mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka abiciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside uba buri tariki 02 Kamena, abaharokokeye basabye ko urwibutso rushya rugiye kuhubakwa rwagaragaza ubugome bwahabereye ndetse n’urugare abihayimana bagize.

Aba barokotse bagaragaje inzira mbi baciyemo mu gihe cya Jenoside aho bari barahungiye mu bigo by’abihayimana biri ku musozi wa Kabayi bizeye ko bazabarwanirira cyane ko bari bafite ijambo ku butegetsi bwariho ariko bagatungurwa no kubona bagize uruhare mu iyicwa ry’impunzi.

Daniel Renzaho nawe wari warahungiye aha i Kabgayi avuga ko mu rwego rwo kubona uko babica, batemye amatiyo yajyanaga amazi mu bigo bya Kabgayi mu rwego rwo kugirango impunzi zibure amazi zijye kuvoma mu kabande maze bajyende babica gahoro gahoro.

Aha ngo iri bura ry’amazi rikaba ryarateje ibibazo kuko ryatumye abantu barwara indwara zitandukanye zirimo izikomoka ku mwanda kubera kubura amazi bituma abatari bacye bahagwa.

Adeline Nyinawumuntu nawe wari warahungiye mu bihayimana b’i Kabgayi avuga ko aba bihayimana batigeze batinya kwijandika muri Jenoside kuko ngo wasangaga akenshi aribo baranga ahihishe abatutsi maze bakabatahura bakicwa nabi n’Interahamwe cyangwa abasirikare.

Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, avuga ko guharanira gukora umuntu akiteza imbere aribwo buryo bwiza bwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, avuga ko guharanira gukora umuntu akiteza imbere aribwo buryo bwiza bwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside.

Aba barokotse basaba ko ku rwibutso rushya rujyiye kubakwa i Kabgayi hashyirwa ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bibi Abatutsi bakorewe ndetse ruzabe runagaragaza amateka mabi abihayimana bagize mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, yasabye abarokotse Jenoside kimwe n’abandi Banyarwanda guharanira gukora kugirango babashe kwigira kuko ibi ariyo nzira nziza yo kuzirikana no guha icyubahiro ababo bazize Jenoside.

Yakomeje asaba Abanyarwanda gucika ku muco bamwe batojwe kuva bakiri bato wo guhakana no gupfobya ubumuntu bwa bagenzi babo ahubwo bakumva ko ubuzima bw’abandi bufite agaciro kandi ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura ubuzima undi kuko atariwe wabumuhaye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uruhare rw’amadini by’umwihariko gatulika muri genocide yakorewe abatutsi ntawarushidikanya kuko rwagaragariye ababaga babahungiyeho.nk’aha i kabgayi byo abapadiri na musenyeri wahayoboraga muri 1994 batumye hapfa impunzi nyinshi.

serge yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka