Kabgayi: Bakomeje gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe ababo muri Jenoside kuyatanga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barashimira bacye bagize uruhare mu kurokora Abatutsi, bakanagaya abakomeje guhisha amakuru y’ahajugunywe abishwe bazize Jenoside, kuko bikomeza gutera ibikomere abarokotse.

Bakomeje gusaba abafite amakuru y'ahajugunywe ababo muri Jenoside kuyatanga
Bakomeje gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe ababo muri Jenoside kuyatanga

Babitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, ahanashyinguwe imibiri 11 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside babonetse i Kabgayi, n’indi itatu yavanywe mu mva zisanzwe aho yari ishyinguye mu buryo budahesheje icyubahiro.

Ndagijimana Athanase wavuze nk’ugaharariye imiryango yashyinguye ababo, yagaragaje ko umugore we yaherekeje mu cyuhahiro, yiciwe mu Karere ka Ruhango, nyuma y’umunsi umwe gusa umukecuru umwe amusabye ko yamuha umwana w’umukobwa yari ahetse kugira ngo umugore wa Ndagijimana, ajye abona uko ahunga bimworoheye uwo mwana aza kurokoka.

Ndagijimana avuga ko undi mwana we w’umukobwa, yahishwe n’umucuruzi mugenzi we wanamuhunganye akamugerana mu Gihugu cya Kenya.

Agira ati "Nk’umugore wanjye twashyinguye uyu munsi iyo uwo mukecuru atamwambura umwana bari gupfana, ariko ubu uwo mwana yararokotse, undi mukobwa wanjye na we umucuruzi twakoranaga yagiye kumukura mu rugo ajya kumuhisha, baranahungana na we ararokoka, ndabashimira cyane".

Ndagijimana ariko anavuga ko abarokotse muri rusange, bababazwa cyane no kuba amakuru y’ababo bishwe agikomeje guhishwa n’abayazi, kandi nyamara haratanzwe imbabazi ku bakoze Jenoside akibaza amaherezo bikamuyobera.

Agira ati "Niba uyu munsi dushyingura imibiri umunani yabonetse, ni uko amakuru atamenyekanye mbere. Nanjye mfite umuvandimwe numva ko yiciwe mu Byimana ariko abamwishe ntibashaka kugaragaza aho mabujugunye, kandi twaratanze imbabazi, ubwo se abazihawe barazemeye?”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko itariki ya 02 Kamena 1994, ari umwanya wo kugaya abayobozi, abihaye Imana n’inzego z’umutekano bayoboye bakanashora abaturage muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahungiye i Kabgayi bizeye kuhabonera ubuhungiro kuko hari mu bihaye Imana.

Ashimira izahoze ari ingabo za RPA-Inkotanyi kuko zarengeye ubuzima bw’Abatutsi bari bataricwa n’Interahamwe kuri iyo tariki, kuko ku wa 02 Kamena 1994, ari bwo zabohoye Kabgayi nyuma yo kwirukana interahanwe zari zamaze kugota inkambi ya Kabgayi.

Bibutse ababo baguye i Kabgayi
Bibutse ababo baguye i Kabgayi

Guverineri Kayitesi avuga ko kuza kwibuka abazize Jenoside, ari ukongera kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe nabi, no kongera gutsura umubano utagaragara n’ababo bishwe.

Agira ati "Kwibuka ni ukugirana umubano utagaragara n’abacu, kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gushishikariza urubyiruko gukunda Igihugu, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’abayihembera baba imbere mu Gihugu cyangwa hanze yacyo".

Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 10, bikavugwa ko harokokeye abasaga ibihumbi 15, nyamara inkambi yose yarimo abasaga ibihumbi 50, ibyo bikaba bivuze ko kimwe cya kabiri cyabo bajyanwaga kwicirwa ahantu hatandukanye mu modoka za Leta n’iz’abikorera.

Urugero ni abapakiwe za bisi bakajyanwa kwicirwa ahitwa ku Ngoro ya Muvoma mu Akarere ka Ngororero, n’abajyanwaga kurohwa muri Nyabarongo, bikaba bigoye kumenya irengero ryabo.

Ndagijimana n'ubwo bongeye gushakana bashyira indabo ku Rwibutso
Ndagijimana n’ubwo bongeye gushakana bashyira indabo ku Rwibutso

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka