Jenoside yarateguwe, hagurwa n’intwaro zo kurimbura Abatutsi – Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahagarikwa na FPR Inkotanyi, bikwiye kwibutsa ibihugu kubahiriza inshingano zo gukumira Jenoside, zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Ni mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Mata 2026, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32.

Ikiganiro cya Minisitiri Dr Bizimana cyagarutse ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu 1990, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yakoze raporo ivuga ko Jenoside iri gutegurwa mu Rwanda. Mu 1991, Général Jean Varret, wari ushinzwe ubutwererane bwa gisirikare mu Bufaransa yasuye u Rwanda, abonana na Colonel Rwagafirita, amutangariza umugambi wa Jenoside yari iri gutegurwa mu Rwanda.

Ati “ Icyo gihe ngo yamubwiye ko Abatutsi ni ba nyamuke, tuzabatsemba, abajandarume bazafatanya n’abasirikare barangize ikibazo cy’Abatutsi kandi ntibizaba birebire, ni bake cyane.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Habyarimana ari we watangije itozwa ry’Interahamwe, i Gabiro, zihabwa intwaro zirimo imbunda. Mu 1990, Habyarimana ngo yasuye abasirikare i Gabiro abizeza kuzahorera abaguye ku rugamba. Ati “Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Habyarimana ubwe kandi byatangiranye n’ubutegetsi bwe. Porogaramu politiki ya mbere yayitangaje tariki ya 1 Kanama 1973 avuga ko imitegekere y’Igihugu izashingira ku bwoko n’uturere.”

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko nyuma ya Jenoside Amahanga yagiye asaba u Rwanda imbabazi bitewe nuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye barebera ntibabashe kugira icyo bayikoraho kandi bari babizi.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko Leta y’uwari Perezida Habyarimana iri mu yateguye neza umugambi wo gutsemba Abatutsi nk’uko bigaragazwa na Raporo ya Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda yakozwe tariki 15 Ukwakira 1990.

Ati “Iyo Raporo yavugaga ko Abaturage b’Abahutu bateguwe na MRND bongereye ibitero byo kwica Abatutsi bo muri Kibirira kandi hari ibimenyetso ko ubwicanyi buzakwira n’ahandi mu gihugu. Ikintu kimwe Abatutsi bakekaga ko cyabarinda Jenoside nuko FPR yatsinda intambara kandi ntibishoboka.”

Perezida Habyarimana abifashijwemo n’Abahutu b’intagondwa bakomeje kubiba amacakubiri banategura Jenoside kugeza ubwo bafashe abari baravuye mu gisirikare babaha intwaro bitwa interahamwe ndetse bafatanya n’urundi rubyiruko rwatojwe kwica Abatutsi.

Minisitiri Dr Bizima yagaragaje uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.

Ati “ Tariki 20 /11/1993 Perezida Habyarimana yayoboye inama muri iyi Hotel hafatirwamo icyemezo cyo guha Interahamwe n’impuzamugambi intwaro zagombaga gukoreshwa mu kwica Abatutsi n’abatavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND na CDR ikwirakwizwa ry’izo ntwaro ryakorwaga hifashishijwe Bus za Leta z’ikigo cya Onatracom”.

Tariki 27/2 /1994 kuri iyi Hoteli habereye inama yahuje abayobozi bakuru b’interahamwe yitabirwa na Michel Bagaragaza wayoboraga ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe ubucuruzi bw’icyayi, Joseph Nzirorera wari umunyamabanga mukuru wa MRND, Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’igenamigambi, Claver Mvuyekure wari umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Pasteur Musabe wari umuyobozi mukuru wa BACAR, Seraphe Rwabukumba wari umwe mu bayobozi ba Banki nkuru y’igihugu akaba na muramu wa Perezida Habyarimana, na Robert Kajuga wari umuyobozi mukuru w’Interahamwe.

Izi nama zose zaje kuvamo umugambi karundura wo gukora Jenoside mu gihe cy’iminsi 100 Abatutsi baricwa amahanga arebera kandi yarategurwaga abizi.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko nubwo Jenoside yabaye amahanga arebera nanubu bakirebera abasize bayikoze bari mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR ugikomeje gushaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Ati “Ibyemezo byarafashwe ndetse banasaba ko uyu mutwe washyira intwaro hasi kuko ari umutwe w’iterabwoba ndetse n’ibihugu biwutera inkunga bikabihagarika ariko ntibyakozwe ahubwo usanga igihugu cya Congo gikomeje kubinjiza mu ngabo zabo na Monusco ibirebera nkuko MINUAR yarebereye itegurwa rya Jenoside mu Rwanda”.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko nanubu muri DRC hakiri imvugo z’u rwango zibiba amacakubira ndetse hakaba hari n’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyamurenge bavuga ikinyarwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana yabwiye Perezida Paul Kagame ko Abanyarwanda bamushimira umutekano yabahaye n’ingamba afata zibarinda.

Ati “ Abo mwarokoye uri 1994 basubiranye icyizere cy’Ubuzima barimo kandi abenshi barokotse kuva muri 1959 kugera muri 1994, ndetse urubyiruko rubashimira amahirwe mwaruhaye yo kuba mu gihugu kitavangura”.

Minisitiri Dr Bizimana yabwiye Perezida Kagame ko abakoze Jeniside barangiza ibihano bamushimira ingamba zo kubagorora , bagasubizwa Ubuntu biyambuye bagataha mu ngo zabo, ndetse abava mu mitwe yitwaje intwaro bashima ubuyobozi bw’u Rwanda bubakira bakisanga nk’umwana ujya iwabo.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Minisitiri yavuze ko hari ababa mu mahanga bitandukanyije n’ikinyoma gikwizwa n’abakoze Jenoside cyangwa ababaye imbata y’ingengabitekerezo yayo bagataha mu rwababyeye nabo bakaba bashima Perezida imiyoborere myiza y’u Rwanda ibasubiza ishema ry’igihugu cyabo.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka