Jenoside yabaye imbuto mbi yeze ku giti cy’imiyoborere mibi- Mpembyemungu
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride, yabwiye abantu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva 1959 bwigishije amacakubiri, yarugejeje kuri Jenoside muri 1994.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabaye imbuto mbi yeze ku giti cy’imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura ushingiye mu gihe cy’ubukoroni…”.

Imbaga nini y’Abanyamusanze kuri uyu wa mbere yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwavuye ku Biro by’Akarere berekeza ku Rwibutso rwa Muhoza bashyira indabo ku mva basababira abahashyinguwe ndetse n’imiryango yabo.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 byakomereje kuri Stade y’Ubworoherane. Mu buhamya bwatanzwe, ngo Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yatangiye mu mwaka w’i 1990 kuva ingabo zahoze ari APR zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva icyo gihe Abatutsi n’abandi baturukaga muri tundi duce tw’igihugu batangiye gufungwa bitwa ibyitso, abandi baricwa, biza kuba agahomamunwa muri Mata 1994.
Annonciata Mukamugema warokotse Jenoside ashima Ingabo za FPR-Inkotanyi zamurokoye akaba afite umutekano; yavuze ko n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye nk’ibyo, ngo arakomeye kandi afite imbaraga zo gukora akiteza imbere.

Ubutumwa bwatanzwe mu ndirimbo no mu magambo byagarutse ku bukana Jenoside yakoranwe, byasubije benshi mu bihe bikomeye banyuzemo bagira ikibazo cy’ihungabana. Imibare itangwa ivuga ko abantu 36 ari bo bagize ikibazo cy’ihungabana, abenshi muri bo ni urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride yabasabye ko muri iki gihe cyo kwibuka, abantu bose bakwiye kuba hafi abacitse ku icumu bakahumuriza kandi bakabaremera uko bashoboye kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Nubwo Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 20, abacitse ku icumu bamwe ntibarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro, aha abantu bose baba bafite amakuru baributswa ko bagomba kuyatanga.
Mu minsi 100 yo kwibuka, by’umwihariko mu Karere ka Musanze hazibuka ku rwego rw’igihugu imiryango yazimye, igikorwa giteganyijwe kuzaba tariki 19/04/2014.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|