Jenoside si impanuka ahubwo irategurwa – Umwanditsi Diogène Bideri

Diogène Bideri wanditse igitabo cyitwa “Rwanda 1994, La Couleur d’un Génocide” (Ibara rya Jenoside), avuga ko yashakaga guha umwanya ndetse n’uruvugiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko batabonye uburyo babara inkuru y’uko byabagendekeye.

Uko icyo gitabo kigaragara inyuma
Uko icyo gitabo kigaragara inyuma

Icyo gitabo ngo ni n’uburyo bwo guhangana n’abahakana kandi bagapfobya Jenoside.

Umwanditsi Diogène Bideri, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku nyandiko z’izindi Jenoside zabaye ku isi, yanditse igitabo mu buryo bwo kwibuka abe ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Agira ati “Iki gitabo ni uguha icyubahiro ababyeyi banjye bishwe muri Jenoside, umuryango wanjye, abavandimwe banjye ndetse n’abandi bazize Jenoside. Nashatse kubaha icyubahiro ndetse n’umwanya wo kugira icyo bavuga, kuko muri iki gitabo abazima baravuga ndetse n’abatakiriho baravuga. Icyo nzi, icyo nabwiwe naracyanditse nerekana ko Jenoside atari impanuka ahubwo itegurwa”.

Muri iki gitabo kandi umwanditsi yerekana amateka y’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1994, aho Abatutsi bagiye bameneshwa, bafatwa nabi ndetse bikanabaviramo kwicwa. Agira ati “Kwita iki gitabo La Couleur d’un Génocide, mu Kinyarwanda ‘Ibara rya Jenoside’ ni ukwerekana ishusho nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Murabizi neza mu Kinyarwanda iyo uvuze ngo ibara ryaguye bivuga ko ari ikintu ndengakamere kiba cyabaye.”

Bideri wanditse igitabo 'Rwanda 1994, La Couleur d'un Génocide'
Bideri wanditse igitabo ’Rwanda 1994, La Couleur d’un Génocide’

Bideri akomeza agira ati “Burya iyo wandika uba ufite icyo ugamije. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuye habi hashoboka, none icyo nifuriza urubyiruko ndetse n’abandi bazavuka ni uko bamenya ko Jenoside yakozwe n’ubutegetsi ndetse n’abakagombye kurinda abantu mu gihe bo bubakaga imashini yo kwica. Ubu ni uburyo bwo gukumira ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizabe ukundi.”

Muri iki gitabo, hifashishijwe ubuhamya bw’abariho kandi umwanditsi akagera aho ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside bwabereye. Bideri avuga ko ibikubiye muri icyo gitabo bivuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside, kuko bo bandika ibijyanye n’ibitekerezo byabo bitagaragaza ibimenyetso.

Bamwe mu basomye iki gitabo bemeza ko kizafasha mu guhangana n’abantu bapfobya kandi bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk’uko umwanditsi Yaan Gwet akaba n’umunyamakuru wo mu gihugu cya Cameroun abivuga.

Yagize ati “Ndemera ko iki gitabo kizaba imwe mu ntwaro zo guhangana n’abapfobya kandi bagahakana Jenoside, kubera ko iki gitabo cyanditswe hifashishijwe ubuhamya bw’abantu. Kigaragaza kandi ubuzima bw’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rero byagorana guhakana ko Jenoside yabayeho”.

Bideri avuga ko ajya kwita iki gitabo ‘La Couleur d’un Génocide’ ngo ntiyashakaga kuvuga ibara nk’umutuku cyangwa umukara, ahubwo ngo ni uburyo bwo kugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Genocide hamwe n’ubundi bugome bwose bizavaho umunsi umwe.Ni Imana ubwayo ibivuga mu gitabo yaduhaye,bible.
UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura gahunda (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu,Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4.Gereza,Hospitals,Amarimbi,Abajura,Abicanyi,,Abasambanyi,Abarya ruswa,etc…byose bizavaho burundu.Aho kubipinga,hinduka ushake Imana,niba wifuza kuzaba muli iyo paradizo.It is a matter of time.God has His own Calendar hidden to humans.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka