Jenoside ntabwo ari imibare - Gasamagera

Wellars Gasamagera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi, RMI, avuga ko n’ubwo hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahereye ku mibare, ubundi Jenoside atari imibare.

Wellars Gasamagera ashyira indabo ku rwibutso rw'abari abakozi ba Perefegitura zabumbiwemo Intara y'amajyepfo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Wellars Gasamagera ashyira indabo ku rwibutso rw’abari abakozi ba Perefegitura zabumbiwemo Intara y’amajyepfo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mata 2019 mu kiganiro yagiriye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura za Butare, Gikongoro na Gitarama ubu zabumbiwemo Intara y’Amajyepfo.

Muri iki kiganiro yagaragaje ko mu bapfobya Jenoside hari n’abishingikiriza ku mibare ivugwa y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “Hari abavuga ngo turabeshya ngo abantu bazize Jenoside ntibashobora kugera kuri miriyoni kuko hatariho Abatutsi bangana gutyo. Jenoside ntabwo ari imibare bavandimwe! N’ubwo hapfa abantu 10 bazira uko bavutse, cyangwa icyo bemera cyangwa ikibatandukanya n’abandi, bakicwa hagamijwe kubarimbura, byitwa jenoside.”

Yanatanze urugero rw’uko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wari uyobowe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, hari abavuze amagambo, bakavuga imibare inyuranye y’abazize jenoside.

Ati “Uwa mbere yaravuze ati abazize Jenoside bajya kugera ku bihumbi 800, uwa kabiri ati barenga gato ibihumbi 800. Minisitiri w’Umubiligi ni we wavuze ati abantu bajya kugera kuri miriyoni. ”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yunamiye abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro, Butare na Gitarama
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yunamiye abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro, Butare na Gitarama

Yavuze rero ko uku guhera mu mibare birangaza abantu bakibagirwa Jenoside nyir’izina, cyane ko ibarura ryagaragaje ko Abatutsi bazize Jenoside ari miriyoni n’ibihumbi 74 n’abantu 17.

Ati “None se tuzajya mu mibare, twibagirwe abazize uko bavutse bishwe urw’agashinyaguro, twibagirwe abo tutazi aho baguye na n’ubu tugishakisha, urumva bitazaba bidutesheje igihe?”

Gasamagera avuga kandi ko uretse abapfobya Jenoside, n’ingengabitekerezo yayo ikigaragara, n’ubwo Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko igenda igabanuka.

Atanga urugero rw’umudogiteri w’i Nyamirambo uherutse gufata agatabo gakubiyemo imbwirwaruhame za Habyarimana agashaka gusomera imbere y’abibukaga ababo bazize jenoside ibijyanye na revolisiyo yazanywe na Habyarimana.

Ati “Abo yabwiraga ababo bazize ibyo yari aje kubabwira. Urumva rero, ingengabitekerezo ya Jenoside ushobora kugerageza kuyihisha, ariko iranga ikigaragaza. Njyewe nahitamo ko uyifite yayigumana, akazapfana na yo ataroze abafite inyota yo gufatanya ngo bubake igihugu cyacu.”

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'amajyepfo bunamiye abari abakozi ba Perefegitura ya Butare, Gikongoro na Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi b’uturere two mu Ntara y’amajyepfo bunamiye abari abakozi ba Perefegitura ya Butare, Gikongoro na Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka