Jenoside itegurwa twarabibonaga mu 1993 - Jenerali wari mu butumwa bwa UNAMIR

Brig. General (Rtd) El Hadji Babacar Faye, Umusirikare w’Umunya-Senegal wari mu Rwanda mu butumwa bwa UN yemeza ko ibimenyetso by’uko hari Jenoside itegurwa babibonye mu 1993 aho bari baroherejwe gukorera hatandukanye, ariko batanga ubutumwa bw’impuruz muri UN ntibumvwe nk’uko na Jenerali Romeo Dallaire nawe wari mu butumwa bwa UN yabigarutseho inshuro zitandukanye.

Mu kiganiro yatanze mu nama mpazamahanga ijyanye no gukumira Jenoside irimo kubera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, ikaba ibaye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenera Faye yemeje ko ibimenyetso by’uko Jenoside irimo itegurwa babibonye rwose.

Yagize ati “ …Uyu munsi ndabibwira atari nk’umunyamateka uturuka hanze, ahubwo nk’umutangabuhamya wo mu gihugu imbere. Nk’umuntu wakoranaga bya hafi na Jeneral Romeo Dallaire wari umuyobozi w’ingabo zari mu butumwa, namenyaga ibyemezo bifatwa, namenyaga impuruza zitangwa, ariko ikibazo ni uko nari no mu gutsindwa kwabayeho. Ubu ni ubuhamya bw’umuntu wabonye Jenoside itangira, mu byumba bitangirwamo amabwiriza ya gisirikare, ariko wagize n’icyo akora ku rugamba hamwe na bagenzi be. Yego ni byo rwose hari hari ibimenyetso kandi byaragaraga neza. Guhera muy 1993, turi aho twabaga bwaroherejwe gukorera yaba ku Mulindi, Ruhengeri, Byumba ndetse na Kigali, twabonaga ibikorwa, amalisiti yaba atambuka ariho Abatutsi bagomba kwicwa. Ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo bw’ibanga, itozwa ry’interahamwe, hanyuma na Radio RTLM yamburaga abaturage ubumuntu ku buryo buhoraho, ikabita inyenzi,inkotanyi.”

“ General Dallaire muri icyo gihe yohereje ubutumwa (telegaramu) bwo gutabaza, igisubizo yahawe kwari uko atagomba kugira icyo akora, ahubwo ko agomba gukomeza kubahiriza neza ibikubiye mu gika cya 6 cya manda, …twaratabaje, ariko ntitwumviswe. Ngibyo ibyo twabayemo hano, mbere ya Jenoside”.

General Dallaire ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje mu bihe bitandukanye ko yatabaje nk’umuntu wari uyoboye ubutumwa bwa UN bwo gukurikirana uko amasezerano y’amahoro ya Arusha ashyirwa mu bikorwa, agatabaza muri UN, kuko yabonaga ko Jenoside irimo ikorwa mu Rwanda,ariko gutabaza kwe ntikwahabwa agaciro, birangira abuze icyo akora ngo ayihagarike.

Mu kiganiro yagiranye na Sylvanus Karemera wa Kigali Today, yagize ati, “ Ikintu cya mbere navuga, ni uko igihe nakiriye amakuru aturutse ku muyobozi w’interahamwe waje akatubwira gahunda zariho zipangwa muri icyo gihe, hanyuma ubushake bwanjye mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare kwari ukurwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma amasezerano, muri ibyo harimo gusaba inyunganizi no kongererwa ingabo, hanyuma ibyo byose ndetse n’umwuka wari uhari muri uko kwezi kwa Mutarama, nabyo ubwabyo basaga n’ibyaburiraga abantu ko igihe icyo ari cyo cyose, ako kavuyo gashobora kuvamo ikindi kintu kidasanzwe, ariko mu by’ukuri nta muntu n’umwe wabyizeraga”.

“ Mu byo natanze muri raporo, nagaragaje uko umwuka uhari umeze,ndetse n’icyakorwa. Isesengura ryo mu rwego rwa politiki muri ubu butumwa naryo ryakiriwe bitandukanye, kuko bo batekerazaga ko ari amatakirangoyi, i New-York bari bahugiye muri byari birimo kubera muri Yugoslavia. Ubwanjye sinabara inshuro nahamagaye ndetse n’amabaruwa nanditse. Ikindi ni uko batashakaga kuba bahindura intego y’ubutumwa cyangwa se ngo bampe ibikoresho byisumbuyeho.Ariko uko ibintu byari bimeze hano, twarimo tubona abicwa,ubugizi bwa nabi bitandukanye kandi bwibasira abasivili…”.

Jenerali Dallaire avuga ko akigera mu Rwanda atatinze kubona ko intego y’ubutumwa bwe, cyangwa se ingingo bwagenderagaho igomba guhinduka, nubwo bitakunze.

Yagize ati, “ Ubwo butumwa ni nk’aho nabuha inyito y’ubutumwa bw’urwego rwa 7, ubwo ni ubutumwa buguha uburenganzira bwo kwivanga niba ari ko nabyita, bukaguha uburenganzira bwo gukoresha ingabo ndetse n’uburenganzira bwo kurinda abasivili, ubwo bwakoreshejwe mu ntambara yo muri Korea mu 1950, ubundi butumwa bwakurikiyeho bwagengwaga n’urwego rwa gatandatu gusa(chapter 6), ubutumwa bw’urwego rwa 6, uba uri ku gice kimwe nanjye ndi ku kindi, twahitamo gukurikiza amasezerano y’amahoro, tugakenera umukemurampaka wafatwa nk’umusifuzi, mu iyubahirizwa ry’ayo masezerano ndetse n’amategeko ajyana nayo. Urwego rwa 6 nta kindi rufasha uretse kunganira impande zombi zihuriye ku masezerano y’amahoro…”.

Jenerali Dallaire avuga ko byarinze bigera muri Werurwe 1994, nta mpinduka ibaye, kuko Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi katigeze kemera guterana ngo kige ku bibazo byari biri mu Rwanda, biza kurangira Jenoside itangiye ariko bikimeze, Guverinoma yariho muri icyo gihe, ngo ikabeshya abaturage ko izo ngabo za UN zazanywe no kubarinda, abaturage bakagira ngo ni ukuri koko, kandi bitari mu butumwa bahawe. Ikibazo cyari gihari nk’uko Jenerali Dallaire abivuga, ngo ni uko nta buryo bwari buhari banyuzamo amakuru yo kumenyesha abaturage ukuri guhari.

Brig. General (Rtd) El Hadji Babacar Faye, ni umwe mu basirikare ba Senegal bari bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yari kumwe na Capitaine Mbaye Diagne, barenga ku bikuye muri manda yagengaga ubutumwa bwa UNAMIR bari barajemo, bituma barokora ubuzima bw’Abatutsi babarirwa mu magana barimo kwicwa, maze Capitaine Mbaye ahasigaye ubuzima, u Rwanda rukaba rwaratanze umudari wo gushimira ubutwari bwe, ariko no muri Senegal hashyirwa ikimenyetso cyo kumuzirikana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka