Jeanette Kagame yafunguye ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika

Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repuburika, yafunguye ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ruherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe mu muhango wajyaniranye n’igikorwa cyo gushyingura no kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo muhango wabaye tariki 23/06/2012, Jeanette Kagame wari uherekejwe na bamwe mu ba minisitiri bibumbiye mu muryango Unity Club uhuza abahoze n’abakiri muri Guverinoma, bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso banashyingura indi mibiri isaga 200. Jeanette Kagame yari ahagarariye imiryango yazimye itagifite abayo.

Nyuma yo kwerekwa urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside zisaga ibihumbi 30, Jeanette Kagame n’imbaga yari yitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yo muri aka gace kahoze kitwa Ubufundu. Abayasobanuye bagaragaje ko Abatutsi bo muri aka gace bakomeje gutotezwa cyane cyane mu 1959 no mu 1963.

Umuhango wo gufungura urwibutso rwa Cyanika witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye.
Umuhango wo gufungura urwibutso rwa Cyanika witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Jeanette Kagame yasabye yasabye by’umwihariko urubyiruko kujya rwibukira amateka ya Jenoside kuri uru rwibutso rwa Cyanika kugira ngo amateka y’ahahoze hitwa Ubufundu ndetse na Jenoside muri rusange ntibizongere kubaho.

Yagize ati “ Nagira ngo nisabire urubyiruko n’abandi bari aha ngo mwamaganire kure ushaka kuzabazanamo ibitekerezo bibi kabone n’iyo yaba ari umubyeyi wawe, umuvandimwe cyangwa inshuti. Mwigire ku mateka yacu mabi n’ameza maze mwubake u Rwanda rwiza rutubereye.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitari we yatangaje ko hagikenewe gutangwa amakuru kuri Jenoside. Ati “gutanga amakuru rero biracyakenewe cyane, aha ndagira ngo mvuge ko bidakwiye kwitiranywa n’uko inkiko Gacaca zashojwe.”

Urwibutso rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zisaga ibihumbi 30.
Urwibutso rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 30.

Ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Cyanika byatangiye mu mwaka wa 2000 aho abaturage bakusanyaga ubushobozi bwabo kugira ngo rwubakwe. Mu mwaka wa 2010 nibwo Unity Club iyobowe na Jeanette Kagame yatangiye kurutera inkunga. Kugeza ubu amafaranga miliyoni 126 zimaze gukoreshwa mu kubaka uru rwibutso.

Biteganyijwe kandi ko uru rwibutso ruzubakirwa ubusitani bw’urwibutso ‘Jardin de Memoire’.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka