Izi ni imva z’abacu - Abarokotse Jenoside bavuga ikirombe cya Gasegereti
Ubwo ibitero by’Interahamwe byazaga ari simusiga kuwa 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntagwabira Gaston yavuye iwabo i Musenyi n’umuryango we wose, bambuka igishanga baturanye bafata hakurya batatanira ahitwa Nyiramatuntu, abandi na bo bakomeza kugenda bicwa umugenda bagana i Ntarama.

Ku myaka 16 icyo gihe, Ntagwabira yari kumwe na se, ndetse na mushiki we wari ufite umwana w’imyaka itanu, nuko bageze ahitwa Nyiramatuntu babona ko abicanyi bari bubabone, bihisha mu gihuru.
Umwana bari kumwe yageze aho yicwa n’inzara maze ararira, nuko baribwira bati Interahamwe ziramwumva zidusange aha zitumare. Nibwo umubyeyi wabo yigiriye inama yo gusohoka mu gihuru, ajya kureba inshuti ye ya hafi aho itarahigwaga kugira ngo ayisabe icyaramira umwana.
Mu gihe yajyaga kwinjira ku wo yashakagaho ubutabazi, Interahamwe yaramubonye maze iramuhururiza, bamujyana ku byobo bifite uburebure ntagereranywa biri hafi aho ku musozi wa Nunga aho bacukura Gasegereti.

Bamutemye amaguru n’amaboko bamujugunyamo, ibye birangirira aho, maze abana yasize mu gihuru bategereza ko agaruka, baraheba.
Ntagwabira agira ati “nyuma y’iminsi ibiri twumvise turembye maze dukurikira papa twibwira ko wa muturanyi yamuhishe, ariko tugezeyo muri iryo joro badusanganiza inkuru mbi. Baduhishe mu gihuru kiri haruguru y’urugo, kuko batinyaga ko ingenza Interahamwe zashyizeho yo gucunga Abatutsi baza muri urwo rugo yatubona.”
N’ubundi ariko ngo byabaye iby’ubusa, kuko baje kubavumbura, baragenda babanyuza ku kirombe batayemo se, basanga cyaruzuye, babajyana ku cyo hepfo yacyo, barabatema ubundi babajugunyamo, ari nko kubahamba babona kuko ngo nta wageraga muri ibyo birombe ngo agaruke ibuntu.
Ntagwabira avuga ko ari muri icyo kirombe yaje kuzanzamuka, yumva ijwi ry’uvugira mu mwijima atamubona, amubwira ko we amaze iminsi 7 muri icyo kirombe, kuko bamuvumbuye bagasiganira kumwica bikarangira yinaze muri icyo cyobo ari muzima.

Abicanyi bamaze kubona ko yinazemo, ngo bajugunyemo amabuye menshi n’amahwa, kugira ngo atazava aho agaruka hejuru amahoro. Ntaganira waviriranaga mu rubavu yarembejwe n’ububabare yagerageje kurira cya cyobo kirekire bitagereranywa, maze ku bw’amahirwe agera hejuru, ariko mushiki we na mwishywa we basigaramo dore ko bari bakomeretse bikabije.
Agira ati “Nararorongotanye ngera aho mushiki wanjye wundi atuye, maze banyitaho baranyondora, haza kuza mukuru wanjye anjyana i Ntarama aho Inkotanyi zansanze zikantabara.”
Nyuma ya Jenoside, Ntagwabira yasubiye kureba bya birombe asanga abishe umuryango we barabisibye byose,ku buryo byari binagoye kumenya aho bajugunye abe, uretse gusa ikirombe batayemo se.

Mu birombe byose biri aho kuri Nunga, kimwe cyonyine ngo ni cyo cyakuwemo imibiri micyeya, ijya gushyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati “ahubwo ibikorwa by’ubucukuzi by’amabuye y’agaciro byarakomeje aho kuri Nunga na n’ubu.”
Uko kuba atarashyinguye abantu be, ngo bihora bizenguruka mu mutwe we nka filimi, aho mu birombe hamutera ihungabana rikomeye, kuko ngo arahagera akumva asa n’uwasubiye mu gihe cya Jenoside, rimwe na rimwe yaryama, akabona uwo mushiki we ari muzima, cyangwa mu gihe cyo kwibuka akumva yakwibera mu nzu aho atareba umuntu n’umwe mu maso.
Ntagwabira avuga ko icyo bifuza nk’abarokotse cyane cyane bafite ababo batawe muri ibyo birombe, ari uko hakoreshwa uburyo bushoboka iyo mibiri igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Ikindi aho ku birombe yifuza ko hashyirwa ikimenyetso cyerekana ko koko hatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside, kuko uko bimeze ubu nta na kimwe kibigaragaza.
Babashoreye bambaye ubusa, barabica babaroha mu birombe
Evariste Ntegengwa, na we ni umwe mu bavuga ko baburiye umuryango wose mu birombe bya Nunga, aho yari yagerageje kwihuza n’abandi bagabo ngo barwanye Interahamwe zazaga kubica, ariko bikarangira zibaganje kuko zari zishyigikiwe zifite n’ibikoresho bya Gisirikare.

Abo mu muryango wa Ntagengwa bari barimo umugore we wari ukuriwe, n’abandi bana, na bashiki be n’abandi bo mu muryango we muri rusange ngo bari nk’abantu 40. Interahamwe ngo zababonye bamaze kwambuka igishanga zigenda zibasanganira, zirabafata zitangira kubasaka, zibacuza imyenda yose, zibakoresha urugendo rugana kuri ibyo birombe bambaye ubusa, zibagezayo zitangira kubica zibanagamo.
Si abo bo mu muryango wa Ntagengwa gusa, ahubwo ngo hari abo bavanaga hirya no hino ahitwa Remera, Nyiramatuntu, Rulindo, Gicaca, ikusanyirizo rikaba aho ku birombe.
Yagize ati “barafataga bagashyira mu mwobo, bagashyira mu wundi ukuzura bityo bityo,bamwe ndetse basimbukiraga mu byobo batarapfa.”
Yongeyeho ati,” Aha hantu haracyarimo abantu, ariko ntushobora kumenya ngo bari aha. Ngira ngo namwe murabona uko bahabirindura, uyumunsi bacukura ibi, ejobundi bagacukura ibindi. Barabirinduye barongera barabirindura ntushobora no kumenya ngo hari abantu bari aha.”

Asaba ko haba ikusanyamakuru, abarimo bakamenyekana, ariko na none abarokotse bagahabwa uburenganzira bwo kuhagera bakahafata nk’ahantu harimo abantu babo, kurusha uko hafatwa nk’ibirombe bisanzwe.
Ni ho ahera agira ati “Hari n’ubwo nashakaga kunyura hano, abashinzwe ibirombe bakambuza gutambuka, ariko nkababwira ko birimo abantu banjye ndetse ko mfite uburenganzira bwo kuhagera nkaba nakwicara, bityo ko amabuye yabo atarusha agaciro abantu bacu barimo.”
Mu buhamya bwe, Ntagengwa avuga ko hari igihe abacukura amabuye y’agaciro babonye umubiri, babibwira umukoresha wabo, maze arabatwama (arabacecekesha), ariko umwe muri bo arakomeza aratitiriza kugeza uwo mubiri uhakuwe ushyingurwa mu cyubahiro.

Rukundo Jean Claude, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Musenyi, avuga ko mu by’ukuri batamenya ibibera mu ndiba ya biriya birombe iyo abantu bacukura, ko ariko bafite abatangabuhamya bashoboye kuva muri ibi birombe, bakaba bavuga ko hasigayemo indi mibiri.
Agira ati “Twagiye tubivuga kenshi, tugenda tubisaba ko aha hantu hadakwiye gukomeza gucukurwa kuko hatubikiye imibiri y’abacu.”
Ibirombe byo kuri Nunga byegereye cyane ingo z’abaturage ku buryo mu gihe cya Jenoside ngo byakoreshejwe nk’ahantu hafasha kujungunya imibiri myinshi y’Abatutsi bicwaga kugira ngo bayikize.

Uretse kuba basaba ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba buhagaze aha i Nunga imibiri ikabanza gushakishwa, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bumva hanakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’ahiciwe Abatutsi benshi bakaba batarabonetse ngo bashyingurwe.
Nta bubasha budasanzwe dufite bwo kumenya aho imibiri iri - Dr. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, asubiza ikibazo kijyanye no gutahura ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko badafite ububasha budasanzwe bwo kumenya aho imibiri iri hose.
Yagize ati “nta bubasha budasanzwe dufite bwo kumenya aho imibiri iri; iyaba twari dufite ububasha budasanzwe twayibona. Imibiri rero iboneka kuko hari ibikorwa remezo byakozwe, n’abafite amakuru bayatanga imibiri igashakwa. Hari n’igihe abantu bavananamo, tugahera ko tumenya amakuru.”

Ikindi kandi, Minisitiri avuga ko abaketswe mu bikorwa byo guhisha ahari imibiri bagezwa mu nkiko, imanza zikabera ku mugaragaro ku buryo Abanyarwanda bazikurikira.
Avuga ko imibiri hari aho usanga iri ahantu hagoye, ugasanga hari n’abayubakiyeho amazu, ariko iyo bibaye ngombwa, bikamenyekana ko harimo imibiri, n’inzu irasenywa.
Icyakora, Bizimana yongeyeho ati “haramutse hari uwatanze amakuru ntiyitabweho, cyaba ari ikibazo kuko inzego z’ibanze, uturere ku isonga, bafatanyije n’inzego z’umutekano, bafite inshingano zo gushaka imibiri. Igihe cyose rero bahawe amakuru barayakurikirana bakareba ko iyo mibiri ihari koko.”
By’umwihariko ku kijyanye n’ikibazo cya Nunga, Bizimana agira ati “ntabwo igikorwa cyo kuhacukura amabuye y’agaciro cyahagarara, ahubwo harebwa ireme ry’ayo makuru batanga.”
Icyakora Bizimana asanga ko byaba bitangaje haramutse harimo koko imibiri, hakaba hashize iki gihe cyose hacukurwa amabuye y’agaciro, akavuga ko bagiye kubikurikirana, kuko ngo gushaka imibiri ari ikintu gihabwa agaciro iyo amakuru bahawe basanze afite ireme.
#Kwibuka31 : Ntagwabira Gaston yajugunywe mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro ya Gasegereti, ku bw’amahirwe abasha kuvamo. Icyakora hari abandi avuga bari bajugunywemo batakuwemo, kandi aho hantu kugeza n’ubu haracyacukurwa amabuye.
Ati “Nibareke gukomeza gushaka amabuye… pic.twitter.com/ONolmJ4rMI
— Kigali Today (@kigalitoday) April 6, 2025
Ohereza igitekerezo
|