Iyumvire uko muri Jenoside Rusiribana yarokotse Abarundi bendaga kumwotsa umutima (IKIGANIRO)

Rusiribana Jean Marie Vianney ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ibye ntibigarukira aho kuko yanarokotse Abarundi bendaga kumukuramo umutima ngo bawurye.

Rusiribana warokotse Abarundi bendaga kumukuramo umutima bakawurya muri Jenoside, asaba ko Abarundi bijanditse muri Jenoside bakurikiranwa.
Rusiribana warokotse Abarundi bendaga kumukuramo umutima bakawurya muri Jenoside, asaba ko Abarundi bijanditse muri Jenoside bakurikiranwa.

Rusiribana w’imyaka 37 ukomoka ahazwi nko ku Mayaga mu Ntara y’Amajyepfo, ahahoze ari muri komine Ntongwe, ahasigaye ari mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, ahantu bakunze kwita Gisali na Kibanda.

Jenoside yahitanye ababyeyi be bombi n’abavandimwe babiri, ubu asigaranye n’abavandimwe batatu.

Ubuhamya bwe, buhera ku itotezwa Abatutsi bakorerwaga kuva mu mashuri abanza, kuko yagendaga abona ukuntu ubuyobozi bwariho bwategekaga abarimu gutandukanya abana mu ishuri, bagamije kumenya Abatutsi n’umubare wabo, ari nako bagendaga bategura ibikorwa byo kubagirira nabi.

Ubuhamya bwa Rusiribana, bufite umwihariko kuko we yavuye mu menyo y’impunzi z’Abarundi, zari zarahungiye mu Rwanda zikaza kuva mu nkambi zarimo i Nyagahama mu murenge wa Kinazi zikajya gufatanya n’interahamwe kwica Abatutsi.

Abo barundi baranzwe n’ubugome burenze ubwenge bwa muntu, kuko bo bicaga Abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya. Ari nabyo byari bigiye kumubaho.

Yaganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Roger Marc Rutindukanamurego, amusobanurira uko habuze gato ngo nawe bamwotse bamurye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyokoko ndumva hakurikiranwa abobagizibanabi babarundi maze bakabazwa ibyobakoze murakoze

mbarushimana aimable yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka