Iyo twibuka turirira abacu si ugukabya kurusha abatwiciye - Ubuhamya
Mujawase Anualithe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, aranenga abavuga ko kuba abarokotse Jenoside bibuka bakaririra ababo bishwe ari ugukabya.
Yabivugiye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, ahibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari umwihariko wo kuba abishwe bararoshywe muri Nyabarongo, bakuwe kuri Paruwasi ya Ntarabana aho bari bahungiye.
Mujawase avuga ko ku myaka umunani yari afite muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonye abo mu muryango we bicwa, abandi bajyanwa kurohwa muri Nyabarongo hafi y’iwabo aho bari batuye.
Mujawase iyo atanga ubuhamya, asaba urubyiruko kwitandukanya n’abagoreka amateka ya Jenoside, kuko abayavuga bayazi kandi bayabayemo.
Avuga ko iyo yibutse ukuntu abe babarohaga muri Nyabarongo, baboroga batagira ubatabara, bigoye kugira ngo bive mu mutwe w’umuntu, ari nabyo benshi bibuka bakarira, cyangwa bagahungabama mu bundi buryo.
Agira ati, "Kubona abantu bawe babatema, babaca ibitsi, babaroha muri Nyabarongo, ubwo icyo kintu cyakuva mu mutwe? Kubona umukobwa w’isugi asambanywa n’abagabo barindwi ku manywa y’ihangu, bamusimburanaho, barangiza bakamujombamo igisuti, ubwo ibyo byakuva mu mutwe, mwarangiza ngo tuba dukabya, ahubwo mwebwe mwishe mwarakabije".
Avuga ko inzira yose iva kuri Paruwasi ijya kuri Nyabarongo, yari amarira y’abajyanwaga kurohwa, babakubita, babatema, babambura ubumuntu, babatesha agaciro, ari naho ahera anenga abavuga ko kuririra abishwe ari ugukabya.
Agira ati, "Ku wa 11 Mata 1994 nibwo twaje hano ku Kiliziya maze, ibitero bihita bihadusanga, bashisha amashoka inzugi za Kiliziya, amapata yagiye gucika abantu benshi basa n’abapfuye, niko nari meze nararize amarira anshiramo".
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuba uwari ufite imyaka umunani ahigwa ngo yicwe, ari cyo gisobanuro cy’ukuri kuri Jenoside, kuko bicaga badasize n’abana batari bafite icyo bazi.
Agaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukora cyane no guharanira kubaho kw’abarokotse Jenoside, aribwo buryo bwo guhesha icyubahiro abishwe.
Agira ati, "Kwibuka bituma abenegihugu bakura amasomo mu byabaye, bakarushaho guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi".
Ashimira Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ubutabera abiciwe, kubavuza no kubitaho mu buzima butandukanye.
Depite Karinijabo Bartheremie avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ndiza, yenyegejwe n’abari abayobozi kuva mu 1959, kugeza ku gihe cya za Repubulika.
Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mu buryo bwose, kugeza ubwo abantu bibona mu moko kurusha kwibonamo Ubunyarwanda.
Avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi mu bihuhugu bituranyi bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ari umwanya wo kubyamagana.
Agira ati, "Tugomba kudadira tugakumira ikibi cyasubiza Abanyarwanda aho bavuye, ahubwo buri wese agakumira icyaha, no gushyigikira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari wo musingi abantu bagira uruhare mu kubaka iterambere ry’Igihugu".
Yongeraho ati, "Tugomba guhora Twibuka ko tutagomba kwirara, ahubwo tugomba gukora tugahuza imbaraga mu gusigasira ubumwe bwacu, kuko twamaze kubona ko arizo mbaraga zacu".
Ababyeyi basabwa kubwiza abana ukuri
Avuga ko nk’Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, ari ngombwa gukomeza kubungabunga ubumwe, hagamijwe kuraga abato u Rwanda ruzira amacakubiri.
Agira ati, "Kugira ngo ubu bumwe tubugereho bigomba guhera iwacu munzu, kugira ngo rero abana bazaburinde, banabubungabunge, ari ngombwa kubabwiza ukuri.
Abakuru ntidukwiye kuganzwa n’amarangamutima, ahubwo ni ngombwa guha abana impamba ikwiye tubabwiza ukuri, tukabarinda ibibatandukanya n’abandi, ukaba umukoro wacu".
Avuga ko bashima kuba hariho amategeko akoma mu nkokora abashaka gutobera amateka y’Abanyarwanda, kuko ari bwo buryo bushimangira ko Ubumwe bw’Abanyarwanda arizo mbaraga zabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|