Iyo Kayibanda na Gitera bagira gihana Jenoside ntiyari kuba - Dr. Bizimana

Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG), avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera abantu barimo Kayibanda n’uwitwa Gitera bahawe umwanya wo gusakaza ibitekerezo byabo.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Yabitangarije mu kiganiro ku mavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, Tariki 28 Mata 2018.

Yagaragaje uburyo Kayibanda atangira politiki, kimwe n’abandi banyepolitiki b’icyo gihe, bagaragazaga ko ikibazo cy’u Rwanda ari Abatutsi aho gukosora iby’amamacakubiri abakoloni batangiye.

Dr. Bizimana avuga ko Kayibanda kandi yamenyekanishije ishyaka rye ashingiye ku iturufu y’Ubuhutu akaryita Parmehutu muri Nzeri 1959. Icyo gihe yavugaga ko rireberera inyungu z’Abahutu bakandamijwe, bagasuzugurwa, bagapyinagazwa na Gatutsi wihaye igihugu.

Ngo hari aho yagize ati “Tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi. Tugomba gusubiza igihugu bene cyo, igihugu ni icy’Abahutu.”

Dr. Bizimana ati “Ntabwo yumvaga ko Abatutsi bafite uburenganzira ku gihugu. Mu by’ukuri, ni hano Jenoside yayirangije kuko itangirira mu mugambi wo kugena abazicwa. N’ubwo kwica byaba bitaratangira, iyo uwo mugambi wagaragaye jenoside iba ihari.”

Joseph Habyarimana Gitera na we yagize uruhare mu guteranya Abanyarwanda, agaragaza ko Abatutsi ari abantu babi. Ashingiye kuri bibiliya, yashyizeho amategeko 10 y’Abahutu.

Muri ayo mategeko yagaragaje tariki 27 Nzeri 1959, hari aho agira ati “Ntuzongere kwemera cyangwa kwizera Umututsi, ntuzigere ujya inama n’umututsi, kamere y’Umututsi ni ubushukanyi ntukajye ujya inama na we. Ntuzabeshye nk’Umututsi, ntuzibe nk’Umututsi, ntukararikire iby’abandi nk’Umututsi”

Aya mategeko Gitera ayasoza avuga ngo “Abatutsi baragatsindwa i Rwanda.” Dr. Bizimana ati “Mu by’ukuri gutsindwa ni ukubarangiza, ni ukubateza igishobora kubica cyose.”

Afatiye kuri ibi byose, Dr. Bizimana avuga ko ikibabaje ari uko hatigeze habaho uhana aba banyapolitiki babibaga urwango mu Banyarwanda.

Ati “N’abanyamadini bagombaga kuba barigishije aba bantu bakababwira bati ibyo murimo mukora ntibibaho nimurorere, ntabwo bigeze babitinyuka. Iyo Gitera abona gihana, Kayibanda akabona gihana, ntekereza ko u Rwanda ruba rutarageza aho rwatugejeje muri 1994.”

Uru rwango babibye ni na rwo rwagaragajwe n’abandi banyapolitiki bashyize ahagaragara ibitekerezo nyuma yabo, urugero nka Leon Mugesera.

Ariya mategeko y’abahutu yashyizweho na Gitera yo, mu kwezi k’Ukuboza mu 1990 igitangazamakuru Kangura cyayasubiyemo, ariko kirayavugurura.

Hari aho kivuga ngo “Umuhutu wese agomba kumenya ko Umututsikazi aho ari hose akorera inyungu z’agatsiko ke k’Abatutsi. Kubera iyo mpamvu, tuzafata nk’umugambanyi umuhutu wese uzarongora umututsikazi, uzagira inshoreke y’umututsikazi, uzakoresha umututsikazi nk’umunyamabanga cyangwa akamufasha mu bundi buryo.”

Aya mategeko anabuza Abahutu gukorana ubucuruzi n’Abatutsi no korohereza ubucuruzi Abatutsi.

Anavuga ko imyanya ikomeye, yaba iya politiki, iy’ubutegetsi, ubukungu, ingabo n’umutekano igomba guhabwa Abahutu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Amacakubiri, kubiba urgent nibyo byakoreshejwe nkiturufu mugukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenocide Yankee abatutsi.

Dukwiriye kurya ndetse tukarimbura urwango burgundy mubanyarwanda.

Ntibishoboka ko jenocide irangira, ikarandurwa mumitima yabanyarwanda hataranduwemo urwango mbere yabyose. Hagomba guterwamo urukundo.

Amos yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Uretse kutubwira icyo abo batype bavuze ndabona ntaho werekana ko ibyo bavugaga ataribyo!!

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

@ uwiyise Hope

Wowe uvuga ko abandi babeshya ushingira kuki ko hariya hagaragajwe amagambo yavuzwe na Kayibanda ndetse n’amategeko y’abahutu ya Gitera? Ibi ni ibintu byanditse kuva kera kandi si Abatutsi babyanditse!
Aho kuvuga gusa ngo barabeshya wagaragaje aho babeshya abasoma bakivangurira aho kuburana urubanza rwa NDANZE gusa...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

@ uwiyise Hope

Wowe uvuga ko abandi babeshya ushingira kuki ko hariya hagaragajwe amagambo yavuzwe na Kayibanda ndetse n’amategeko y’abahutu ya Gitera? Ibi ni ibintu byanditse kuva kera kandi si Abatutsi babyanditse!
Aho kuvuga gusa ngo barabeshya wagaragaje aho babeshya abasoma bakivangurira aho kuburana urubanza rwa NDANZE gusa...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Kinazi iyi si muri Ruhango ni muri Huye aha hoze hitwa comune Rusatira. Mukosore

Mutimura yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

abayobozi babi boretse igihugu ariko amahirwe ahari ni uko dufite abeza bazakizahura nticyongere kugwa mu kaga nkako cyaguyemo 1994

Rutuku yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Muzabeshya kugera ryari? Nta kandi kazi mugira?

Hope yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Gitera na Kayibanda,bari mu bateye Genocide ya 1994.Ariko mujye mwibuka ko Genocide n’intambara akenshi biterwa no KWIKUNDA,ugashaka "kwikubira ibyiza by’igihugu".
Niyo mpamvu president Habyarimana yishe president Kayibanda hamwe na ministers bakomokaga I Gitarama kandi bose bali abahutu kimwe nawe.Ibibazo biri mu isi,biterwa no KWIKUNDA.Nicyo gituma ubona benshi banga kurekura ubutegetsi,niyo mpamvu ubona hariho intambara nyinshi ku isi,niyo mpamvu ubona bamwe bahembwa za millions mu gihe abo biganye bahembwa urusenda.Ubwami bw’imana bwonyine nibwo buzakuraho Genocide,intambara,ubusumbane,ubukene,indwara,etc...Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwo bwami nkuko Matayo 6:33 havuga.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka