Iyaba ikiyaga cya Kivu cyashoboraga kuvuga kuko cyabonye byinshi - Uwarokotse Jenoside

Uwitwa Mukakayumba Marie Goreth w’imyaka 49 wavukiye mu Mujyi wa Kibuye, akaba ari na ho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusanze, ahamya ko iyaba ikiyaga cya Kivu cyashoboraga kuvuga cyagaragaza byinshi cyabonye.

Mukakayumba wavutse ari umwana wa munani kandi wari umuhererezi mu muryango wa Madaraza na Nyirahindira, ubu atuye iruhande rw’ahahoze urugo rw’ababyeyi be mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Agasozi atuyeho gasa n’akinjiye mu kiyaga cya Kivu, umuntu ugahagazeho akaba ashohora kubona amazi y’icyo kiyaga hirya no hino mu ntera ya metero nka 300.

Mukakayumba wari umukobwa w’inkumi w’imyaka 22 mu 1994, yari yarahawe akazi ko gutegurira amafunguro abanyeshuri muri Collège Sainte-Marie ku Kibuye, yagize amahirwe kuko mu ijoro ryakeye iwabo bari bwicwe we yari yaraye ku ishuri.

Ntabwo yibuka umunsi neza, ariko abatangabuhamya bandi bavuga ko ku itariki 18 Mata 1994, Perefe wa Kibuye w’icyo gihe witwaga Kayishema Clément, yahamagariye Abatutsi guhungira kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero, hamwe no mu macumbi yari hafi aho yitwa Home Saint Jean.

Ibyo ariko Kayishema akaba ngo yarabikoze mu rwego rwo kwegeranyiriza hamwe abari bateguwe kwicwa, agamije guhita ahamagara Interahamwe.

Mukakayumba yagize ati "Ikivu iyaba cyari gishoboye kuvuga kuko cyabonye byinshi, cyaguyemo abantu bahungaga baturuka hakurya baza kuri Saint Jean, iyo wabaga uzi koga wirohaga mu mazi uhunga, abafite ubwato bakakugenda inyuma bakagukubita ingashya ukazikama, ibyawe bikarangirira aho".

Hari abarobyi n'abasare bicaga Abatutsi mu 1994 bakoresheje ingashya
Hari abarobyi n’abasare bicaga Abatutsi mu 1994 bakoresheje ingashya

Mukakayumba avuga ko aherukana n’ababyeyi be ndetse n’abo bavukanaga icyo gihe, kuko Jenoside yarangiye akisanga wenyine hamwe n’abavandimwe babiri bari baragiye muri Kongo.

Avuga ko yakomeje kwihisha muri Collège Sainte Marie aza kuyivamo agenda yikinga aho abonye, kugeza ubwo ingabo zari iza APR zitangarije ko zibohoye u Rwanda.

Uwo mubyeyi ubana n’umwana arera, yaganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today anezerewe ndetse anyuzamo agaseka, akabiterwa n’uko ngo abona yaramutse neza kandi ashoboye kwifasha nta muntu umutera inkunga.

Avuga ko inzu atuyemo ari we wayiyubakiye, akaba afite imirima n’amatungo ndetse abanye neza n’abaturanyi.

Urugo rwa Mukakayumba Marie Goreth
Urugo rwa Mukakayumba Marie Goreth

Inzibutso ebyiri ziri mu mujyi wahoze ari umurwa mukuru wa Perefegitura ya Kibuye, ubu ziruhukiyemo abagera ku bihumbi 27, ariko ababonye Jenoside ikorwa bakavuga ko uwo mubare urenze cyane bitewe n’uko abenshi ngo baguye mu kiyaga cya Kivu.

Collège Sainte Marie, aho Mukakayumba yarokokeye Jenoside
Collège Sainte Marie, aho Mukakayumba yarokokeye Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka