Itorero rya ADEPR ryibutse ritanga n’inka icumi ku batishoboye

Ubuyobozi bw’itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu kirangwa n’urugendo rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi. Imiryango 50 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse n’inka icumi.

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Karuranga Ephrem avuga ko hari abajyaga bumvikana bafata ibikorwa byo kwibuka nk’aho ari iby’abarokotse Jenoside, abandi bakavuga ko ari ukuzura akaboze, ndetse muri ADEPR bamwe bakabyanga bavuga ko ari uguhembera umujinya, abandi bakavuga ko ari iby’abadayimoni.

Yagize ati “Kwanga kwibuka Jenoside ni uburyo bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe kwibuka bituma umenya akababaro abarokotse bafite. Kwibuka ni iby’Abanyarwanda n’itorero, ntibyagombye kuba ibya bamwe.”

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR buvuga ko ku nsengero za ADEPR hagomba gushyirwa inzibutso bazirikana ko hari abakozi b’Imana n’abakirisitu baguye mu nsengero.

Karuranga avuga ko uretse kwibuka, bazakomeza kwigisha Abanyarwanda kwihana no gusaba imbabazi ku bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwica no gusahura. Izo nyigisho ngo zigenda zitanga umusaruro kuko hari abagenda basaba imbabazi bagize uruhare muri Jenoside.

Mu gihe bamwe bavuga ko kwibuka bitandukiriye ubukiristu, Emanuella Mahoro ushinzwe isanamitima mu itorero rya ADEPR mu Rwanda avuga ko kwibuka atari imico mibi kuko no muri Bibiliya birimo, aho Imana yabwiye Abayisiraheri gutwara amabuye bakuye muri Yorodani bakayashinga kugira ngo bajye basobanurira abana babo ko Imana yabambukije Yorodani n’amaguru.

Mahoro yagize ati “Kwibuka ni ngombwa kuko mu mateka n’ubuhamya dutanga, tubwira abana ko iki gihugu cyigeze kugira icuraburindi, Imana iradukiza. Ikindi ni uko, uko babivuga bituma abarokotse bagenda babohoka baruhuka akababaro bafite. Ikindi ni uko bituma babona ko bya bihe bari mu kaga hari ababahiga babirukankana ubu bitariho ahubwo buri wese ababwira ati impore komera abanyarwanda bagashyira hamwe.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, avuga ko amatorero n’amadini akwiye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka umunyarwanda muzima ukunda igihugu n’abagituye, uharanira kwigira no kwihesha agaciro kuko hatabaho amadini n’amatorero mazima mu gihe abanyagihugu atari bazima.

Abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w'Uburengerazuba bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w’Uburengerazuba bitabiriye icyo gikorwa
Ubuyobozi bwa ADEPR bwashyikirije inka 10 imiryango itishoboye yarokotse Jenoside
Ubuyobozi bwa ADEPR bwashyikirije inka 10 imiryango itishoboye yarokotse Jenoside
Hari abahawe ibiribwa n'ibikoresho byo mu rugo
Hari abahawe ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka