Iterambere rya Adrien Niyonshuti mu magare: Hari uwo yashakaga kumara agahinda yatewe na Jenoside (Ubuhamya)

Adrien Niyonshuti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ni umwe bakinnyi bakoze amateka muri siporo mu Rwanda aho yabaye umukinnyi wa mbere wabigize umwuga mu mukino w’amagare mu Rwanda, akanaba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino Olempike muri uyu mukino.

Adrien Niyonshuti
Adrien Niyonshuti

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, avuga ku rugendo rwe rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishimira intambwe u Rwanda rwagezeho mu kwiyubaka bikamuha imbaraga zo gutera imbere muri uyu mukino.

Se wabo, ni we watumye atangira gukina umukino w’amagare

Adrien Niyonshuti, avuga ko imbaraga za mbere zo gukunda umukino w’amagare, yazikuye kuri se wabo na we wahoze akina uyu mukino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyira imbaraga mu kuwumwigisha ngo azamumare agahinda yatewe no kubura abana harimo n’uwari waratangiye kwitoza uyu mukino.

Agira ati “Imbaraga za mbere nazikuye kuri Data wacu witwa Turatsinze wakinaga umukino w’amagare, yabuze umuryango we wose, yari umugabo wubatse wari ufite umugore n’abana batandatu, bapfanye na mukuru wanjye umwe.”

“Turatsinze amaze kurokoka yagize ikintu nakwita nk’ihungabana kubera kubura umuryango we wose, akumva ko nta cyizere cyo kubaho, ariko mu biruhuko akajya ashyira imbaraga mu kuntoza igare.”

Ati “Ngomba kugutoza ukazaba umunyonzi mwiza, ukazankiza agahinda nagize ko kubura umuhungu wanjye Matene, nifuzaga kuzabasigira uyu mwuga wo gutwara igare.”

Adrien Niyonshuti avuga ko kuva icyo gihe gukina umukino w’amagare byari bivuze byinshi birenze gukina gusa kuko yumvaga ari uburyo bwo guhesha ishema se wabo no kusa ikivi cy’abavandimwe be se wabo yifuzaga ko bazakina umukino w’amagare ahubwo bakaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Adrien avuga ko ikindi cyamubabaje ari ukuba se wabo yaritabye Imana atabonye intsinzi ye muri uyu mukino.

Ati “Nababajwe no kuba naratangiye gukina uyu mukino muri 2003 amaze kwitaba Imana muri 2001/2002, mfata inshingano zo kumwereka ko ibyabaye mu 1994 bigatwara umuryango wose, ko nshobora kumugarurira icyizere”

“Ko umukino yakunze , yaheshaga ishema mu Rwanda rwa kera, ko nshobora kongera kumwereka ko bishoboka, ariko ntibyakunze ko abona ibyo nagezeho nyuma y’aho u Rwanda rwacu rwaje kuba rwiza, rugendwa kandi ruzira amacakubiri, nifuzaga ko abona bya byishimo atabashije kubona mbere ya Jenoside aho yatsindaga ntabone abamwishimira.”

Amateka asharira y’igare rya mbere Adrien yakinishije

Igare yatangiriyeho umukino w’amagare rifite amateka akomeye kuko ari cyo kintu cyonyine abishe umuryango wa se wabo Turatsinze basize nyuma yo gusahura ibindi byose.

Ni byo yasobanuye ati “Igare natangiriyeho ni igare uwitwa Rusirare yaguriye Oncle muri za 85, yarimuguriye mu Bufaransa, ni ryo natangiriyeho nkina uyu mukino, ni ryo nakinishije agace ka mbere kavaga Kigali-Rubavu muri 2003 nkina bwa mbere Tour du Rwanda, ndikinisha uduce tubiri, nyuma mukuru wanjye aza kumpa irindi.”

“Igitangaje ni ukuntu iryo gare, basahuye byose batwika inzu barayisenya, igare bararitwara, baravuga ngo bazi ko umuryango wa Turatsinze wapfuye ngo bazarishyira hariya ribe amateka bazajya bibukiraho Abatutsi, ngo ukuntu umugabo witwa Turatsinze yajyaga atwara igare.”

Byabaye nk’igitangaza, igare riraboneka arishyikirizwa n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi.

Ati “Ku bw’amahirwe ingabo za RPF zigeze i Rwamagana hari abantu baje kumva amateka y’iryo gare, abantu bari bazi amateka yaryo n’abari bazi Turatsinze banamenya ko yarokotse, baza kumushaka bararimuzanira mu modoka, bati igare ryawe twararibonye.”

Turatsinze wari umaze kubura abana be yifuzaga ko bazakina umukino w’amagare, yahaye rya gare Adrien.

Ati “ yarambwiye ati ‘abana banjye barashize ariko sinzabura umwe mu bana barokotse cyangwa abandi bazavuka nyuma’ iryo gare naje kuritangiriraho nkina uyu mukino, sinakwibagirwa ingabo za RPF zabigizemo uruhare kugira ngo nongere ndibone.”

Uyu mukino w’amagare, waje kumufasha mu rugendo rwe rwo kwiyubaka, uburwayi yahoranaga buragenda burundu, atangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, ahura n’ikibazo cy’uko aho yajyaga hanze benshi bamubonaga mu isura y’igihugu cya Jenoside, ariko aza kubyitwaramo neza.

Agira ati “Ikintu ntazibagirwa nkiga kuri ASPEJ nahoraga ndwara umutwe, mpora ndwaragurika, ndwara igifu aho banambaze inshuro ebyiri, gusa nyuma nza gukomeza kunyonga mba umukinnyi wabigize umwuga, ntangira no kujya gukina hanze, inshingano za Turatsinze nkumva ngomba kuzigeraho, umukino umpindurira ubuzima bwa burwayi buvaho.”

“Hanze aho najyaga biba ikibazo gikomeye, abantu bumvaga u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside gusa kubera Jenoside bambaza ngo ya mateka, igihugu cyabayemo Jenoside, 2007 njya California aho namaze amezi ane ndi kwiga ibijyanye n’umukino w’amagare, umuntu wese wambonaga yazaga ambaza ibijyanye na Jenoside, nyuma yaho njya muri Afurika y’Epfo abantu bose bambaza Jenoside, bati ese uri Umututsi,umuhutu, umutwa, nkababwira nti ndi Umunyarwanda, nkina umukino w’amagare mube ari wo mumbazaho.”

“Mba umunyarwanda wa mbere wabonye itike yo kujya mu mikino Olempike mu mukino w’amagare, intego yanjye byari ukuzamura ibendera ry’igihugu, abantu bakamenya u Rwanda mu yindi isura , idafite ishusho y’ubututsi, ubuhutu cyangwa ubutwa.”

Uruhare rwa siporo mu kwiyubaka

Muri icyo kiganiro, Adrien yakomeje agira ati “Kera mu mikino myinshi itandukanye bakoresheje siporo mu buryo butari bukwiye wasangaga abantu bayifashisha ngo banacemo abantu ibice, ariko ishusho y’uyu munsi siporo ni ikintu gihuza abantu benshi, iyo urebye abantu bitabira Tour du Rwanda babona ko u Rwanda ruri mu ishusho nshya, iyo urebye abantu amagana baba bari ku mihanda bishimye, nyamara abandi barakoresheje ayo magana mu kubiba urwango mu bantu, ubu ubona ari ikintu cy’agaciro.”

Avuga kandi ko ari intambwe ikomeye kuba rwa Rwanda abantu bamenye mu isura mbi, ruri kwakira amarushanwa, rukaba ruteganya no kwakira nka Shampiyona y’isi, ari ibintu byaharaniwe, aho u Rwanda rwihaye icyerekezo cyiza.

Icyo Adrien yisabira urubyiruko

Muri iki kiganiro, yagiriye inama urubyiruko kuko ari zo mbaraga z’igihugu, anasaba kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gushyira hamwe bagakomeza kwiyubaka kuko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.

Ati “Abarokotse ni ugushyira hamwe tukibuka abacu, Jenoside ntizongera kubaho ukundi, hari benshi babigerageje nyuma ariko nta mahirwe bigeze babona, nta n’ayo bazigera babona, twibuke twiyubaka by’umwihariko urubyiruko ruri gukura ubu rubona itandukaniro, amateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside tuyigireho duhindure ubuzima bw’igihugu cyacu kuko ni twe dufite imbaraga, kandi dufite n’ubuyobozi bwiza."

Kugeza ubu Adrien Niyonshuti afite ikipe yitwa SACA (Skol Adrien Cycling Academy) yanakinnye Tour du Rwanda 2020 ikaba izanakina iya 2021, akagira kandi n’ikigo i Rwamagana kigisha abakiri bato umukino w’amagare cyitwa Adrien Niyonshuti Cycling Academy, ikigo cyafashije abatari bake kuzamuka muri uyu mukino barimo nka Valens Ndayisenga na Areruya Joseph bagiye begukana Tour du Rwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka