Ishuri IFAK rigiye kwandika amateka y’abishwe na Ex-FAR
Ishuri ryisumbuye rya IFAK rivuga ko rigiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe abarimu, abanyeshuri n’abaturanyi baryiciwemo mu 1994.

Ngarambe Francois-Xavier warokokeye muri iryo shuri ari umwarimu, avuga ko hafite amateka y’umwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko nyuma yo gutabwa n’Ingabo zari iz’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zabaga muri icyo kigo, abarimu, abanyeshuri n’abaturanyi b’iryo shuri bari bahahungiye bishwe n’abasirikare b’icyo gihe (Ex-FAR).
Ati ”Jenoside itangira twahungiye kuri MINUAR turi abarimu n’abaturanyi b’iri shuri(hari mu kiruhuko), ariko ku itariki ya 09 Mata 1994 MINUAR yahise yigendera twumva ko kubaho kwacu birangiye.
Ni ko byaje kugenda kuko ku itariki ya 13 haje abasirikare basohoramo abarenga 70 babicira hariya ku marembo y’ishuri. Twasigaye hano mu nzu mbera byombi turi nka 30, Interahamwe zikajya ziza kutwicamo uko zishaka.”
Ngarambe Francois-Xavier wahimbye indirimbo “Umwana ni Umutware”, avuga ko yarokowe no kwitwara nk’umwana, kwizera Imana no gusenga.
Ati ”Nahindutse igisekeramwanzi, jye n’umugore wanjye twari twujuje ibyangombwa byo kwicwa, ariko batugeraho bagashaka kutwica ntibabikore.”
Yagize amahirwe arokorwa n’umupadiri wamuvuganiye agahungishirizwa mu Bubiligi, agaruka mu Rwanda mu Jenoside yarahagaritswe.

Umuyobozi wa IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya avuga ko amateka ya Jenoside yakozwe n’abasirikare barimo abarindaga Habyarimana agomba kwandikwa.
Ati ”Uyu ni umwihariko w’amateka tugomba kwandika akajya yibukwa, nk’uko twabisabwe kandi natwe tubifite ku mutima.”
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) biga muri iki kigo, usezeranya ko uzakoresha ikoranabuhanga ukabwira isi ukuri kw’amateka y’iyi jenoside.
Ishuri IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) ryatangiye ryigisha abazavamo abapadiri, ariko kuri ubu ritanga ubumenyi rusange guhera ku kiburamwaka kugera ku mashuri yisumbuye.
Ohereza igitekerezo
|
IFAK ifite amateka akwiye kwandika nkishuli ryari rituranye nabasirikare bomuri camp GP kimihurura . Gusa turashima intambwe rimaze kwigezaho kuko uribonye ukabano nabamaze kuricamo benshi aba Engenieur aba Medical doctor aba pharmacisit nkishili ryigisha Sciences . Padri Jean Bosco komeza urere urubyiruko rw’URWANDA .