“Ishavu ry’Abanyarwanda ritubere umusingi wo kwiyubaka” Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bwifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, wari wifatanyije n’abaturage b’imidugudu ya Nyarurembo na Karutete yagize ati: “Ishavu ry’Abanyarwanda ritubere umusingi wo kwiyubaka”.
Aha Niyonsaba yungaga mu nsanganyamatsiko yahariwe uyu mwaka igira iti: “Twigire ku mateka turusheho kubaka ejo hazaza”.

Niyonsaba yaboneyeho akanya ko kunenga politike yazanywe n’abazungu yo gushyamiranya abantu. Yatunze agatoki Ababiligi baje mu Rwanda bagasanga Abanyarwanda babanye neza maze bagasiga barukongeje nta n’ikintu kigaragara barusigiye. Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura yagize ati: “urugero nk’aha ku Kibuye, basize bubatse gereza yonyine nk’aho ari yo Abanyakibuye bari bakeneye.”

Umuyobozi w'umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyrique
Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyrique

Hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu bacitse ku icumu ku Kibuye, Mukangoga Emelita wari ufite imyaka 9 gusa igihe Jenoside yabaga. Yari afite ikiniga kinshi ariko yabashije kuvuga muri make uko byamugendekeye.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Ikintu ntazigera nibagirwa ni igihe Papa yampamagaye arangije guteka inkono y’ibijumba ngo nituze aduhe ifunguro rya nyuma. Namubajije impamvu atubwiye atyo ambwira ko bagiye kutwica. Kuva ubwo bahise badutera turatatana…ngenda nomongana ntazi iyo ngana. Hashize akanya gato mbona iwacu barahatwitse, maze aho narinihishe mbona interahamwe zizanye Papa ari kumwe na murumuna we”.

"Papa yari afite bibiliya barayimwaka barayica, maze amanika amaboko hejuru agira ati mana aba bantu ubababarire ntibazi icyo barimo gukora, ako kanya bahita bamutema amaboko, na murumuna we, bose babatsinda aho…nanjye bashatse kunyica inshuro nyinshi ku buryo nageze aho mera nk’ikinya nkajya mbabwira nabi nti nimukore icyo mushaka…ibyambayeho ni birebire, mbivuze bwakwira bugacya…gusa ndashimira imana ko nkiriho”; nk’uko Mukangoga yakomeje abitangamo ubuhamya.

MUKANGOGA Emelita yasigaye wenyine mu muryango w’abana 8. Nyina bamwishe atwite inda ya cyenda. Se n’abavandimwe be bose barabamaze. Ubu ni umubyeyi w’abana babili umuhungu w’imyaka 6 n’imfura ye y’umukobwa w’imyaka 8, ubura umwaka umwe ngo angane na mama we igihe Jenoside yabaga.

Uwatanze ubuhamya, Mukangoga n'umukobwa we
Uwatanze ubuhamya, Mukangoga n’umukobwa we

Nyuma y’ubuhamya bwa Mukangoga hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare Leta yagize muri Jenoside, umwe mu bacitse ku icumu watanze ikiganiro yasobanuye ukuntu Abatutsi bo ku Kibuye kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, bagiye bahezwa muri gahunda za Leta y’icyo gihe, umuntu akabaho atazi ko bucya kugeza igihe Jenoside ibereye n’uwo bitaga inshuti n’umuturanyi arabahinduka.

Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwahereye ku rwibutso rwa Jenoside ruri iruhande rw’ahahoze sitade ya Gatwaro mu mujyi wa Kibuye kugera mu mudugudu wa Nyarurembo ahabereye ibiganiro no gukurikira ijambo ry’umukuru w’igihugu yari yahariye uyu munsi kuri radiyo na televiziyo.

Abari aho babashije gukusanya amafaranga ibihumbi 42 yo gutera inkunga abacitse ku icumu.

Mu rwego rw’akarere, gutangiza icyunamo byabereye mu murenge wa Mubuga aho umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, n’abandi bayobozi bari bagiye kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 18Jenoside yakorewe Abatutsi.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka