Iposita ngo yakwirakwije urwango n’amacakubiri itabigambiriye
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Iposita yakoreshwaga nk’uburyo bukomeye bw’itumanaho, bitewe n’uko murandasi(internet) na telefone zigendanwa bitari biriho.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amaposita barahamya ko bashobora kuba barabaye intumwa z’abateguraga n’abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Kayitare Celestin avuga ko mu nyandiko abantu bohererezanyaga zinyuze mu iposita hari harimo ibinyamakuru bikubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “hari uruhare abantu bashinja Iposita rwo gukwirakiza ibintu bikubiyemo Ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko biraruhije kugira ngo ibe yarabikumiriye”.
“Muri icyo gihe (ndetse n’ubu) hari abantu biyandikishaga kugira ngo bajye bahora babona ibinyamateka birimo n’ibyatukanaga nka za Kangura, ariko (nk’Iposita) ntushobora kwanga kwakira icyo kinyamateka, ahubwo twavuga ko na Leta yashakaga ko bikwirakwizwa kugira ngo abantu babisome”.
Bwana Kayitare akeka ko uburyo bwakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda hifashishijwe iposita, hashobora no kuba hari harimo n’amabaruwa menshi atagira imikono.

Umukozi w’Iposita wakoreye iki kigo kuva muri 1985, Niyongira Emmanuel avuga ko uburyo bwo gusangira ibitekerezo binyuze mu kohererezanya amaruwa bwakoreshwaga na benshi muri icyo gihe, hashobora kuba harimo n’abasangiraga ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Iyo umuntu afite igitekerezo mu mutima we akibwira mugenzi we akoresheje uburyo bwose bushoboka burimo ayo mabaruwa abantu bohererezanyaga”.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imbwirwaruhame z’abanyapolitiki, amatangazo yanyuraga ku ma radio (cyane cyane iyitwaga RTLM), inyigisho mu mashuri ndetse n’ibinyamakuru nka Kangura, byabibye urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko 26 bakoreraga Ofisi y’Igihugu y’Amaposita, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Havugimana Emmanuel yasabye abakorera iki kigo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside rikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Ohereza igitekerezo
|