Inzira y’inzitane D’Amour Selemani yanyuzemo ajya mu gisirikare cy’Inkotanyi

Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, D’Amour Selemani, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kuva i Kigali agera i Burundi, ubwo yari agiye kwinjira mu Nkotanyi afite imyaka 17. Uyu mwanzuro yawufashe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amaze kubona ko Igihugu cyari gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe.

D'Amour Selemani
D’Amour Selemani

Mu kiganiro cyatangajwe n’Umuyoboro wa YouTube wa X Large Ku itariki 7 Mata uyu mwaka, uyu mukinnyi wa filime wabigize umwuga, yasobanuye uko yinjiye mu Nkotanyi kugeza zitsinze urugamba zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mbere ya Jenoside, Selemani avuga ko yari atuye iwabo mu cyahoze ari Komine Ngarama mu Mutara, kuri ubu hakaba ari mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu mwaka 1990 ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga na RPF-Inkotanyi, yari umusore w’imyaka 15 wasoje amashuri abanza, ariko ntiyabasha gukomeza bitewe n’imibereho y’icyo gihe.

Acyiga avuga ko mu ishuri barangwaga no gukorerwaho ibikorwa by’ivangura, ariko bataramenya neza ikigamijwe. Urugamba rutangira nk’umuntu wari utuye mu Mutara aho rwatangiriye bararwumvaga, ndetse aho bari batuye hari hegeranye n’inkambi y’ingabo za Leta icyo gihe (Ex FAR).

Nyuma mu 1992 Selemani yaje kuza i Kigali kwa Nyirarume arahaguma, ari naho umugambi wo kwinjira mu Nkotanyi watangiriye. Akimara kumenyera aho bari batuye mu Murenge wa Gatsata, yatangiye guhura n’urungano batangira kuganira ku byo babonaga birimo ubusahuzi n’ubundi bugizi bwa nabi bwakoraga ubutegetsi burebera.

Bagize umugambi wo kujya mu gisirikare cy’Inkotanyi ngo batange umusanzu wabo mu kubohora Igihugu, ariko nta buryo bworoshye bwo kubikora bari bafite, icyo gihe we yari agize imyaka 17 y’amavuko.

Ati “Turavuga tuti rero nkatwe nk’urubyiruko reka tujye mu gisirikare, ariko dusanga kugira ngo tuzagere mu Nkotanyi byari bigoye pe! Bati nta yindi nzira usibye guca mu Burundi, cyangwa se ugaca muri Tanzaniya cyangwa se muri Kongo ni bwo wagera muri Uganda.

Akomeza avuga ko nta bushobozi bw’amafaranga bari bafite ndetse ko byari binagoye gusohoka Igihugu, kuko byakekwaga ko ugiye mu Nkotanyi ukagirirwa nabi. We na bagenzi be batandatu biyemeje guca mu Burundi n’ubwo batari bizeye uko mu nzira bizagenda. Gusa bakoze uko bashoboye bagurisha utwo bari bafite turimo inkweto n’amagare y’abana, ubundi basezera imiryango banzika urugendo.

At “Ndibuka twazamutse uno muhanda wa Nyamirambo tujya gutegera muri gare hariya hubatse ‘City Tower’, tuba dufashe bisi ya ONATRACOM. Tugeze i Butare muri gare yaho tuvamo dutangira urugendo rw’amaguru kugira ngo tugere ku Kanyaru”.

Baciye mu duce turimo Kigembe, Kansi na Nyaruteja mu Karere ka Gisagara, bageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bizeye ko bazabona uburyo bazagera ku Nkotanyi bazegurutse bagaca muri Tanzaniya.

Ati “Hari mu gitondo mu rukerera twaraye mu ishyamba hafi y’Akanyaru. Tubona umuntu w’umuturage tumuha ibihumbi bibiri aratwambutsa. Twari turi muri ‘risk’ (ibyago) byo kuba twanapfa, baravugaga bati interahamwe nizibafata cyangwa abapolisi bakamenya ko muri muri iri shyamba barabica. Tuba turambutse tugeze i Burundi.

Selemani avuga ko bakigerayo bahisemo kwiyita impunzi za politiki kuko n’ubundi hari hasanzwe izindi mpunzi zavaga mu Rwanda. Baje kwakirwa mu nkambi nk’impunzi zari zimaze no kuba nyinshi cyane z’Abanyarwanda, zagiye zijyayo kuva mu 1959 ndetse hakomeza kuza n’abandi barimo n’urubyiruko.

Asobanura uko we na bagenzi be binjiye mu gisirikare yagize ati “Habagaho rero abo bita abakada; ubwo ni abantu babaga bakorana n’Inkotanyi baje gukura abantu mu nkambi z’impunzi. Bakabanza kutwigisha amahame y’Icyama, bakatubwira bati ni ukubohoza Igihugu cyacu, tugomba gutaha. Igihe kikagera bakazana imodoka bakadufata tugashiduka twageze ahaberega imyitozo ya gisirikare. Ni uko nagiye mu gisirikare kugeza igihe indege ya Habyarimana yahanukiye, turataka turarwana turinda tubohora Igihugu”.

We n’abandi bamaze kugera mu gihugu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo ikorwa, avuga ko ari mu batozaga abasirikare bagenzi be iby’urugamba, kuko we yabyumvaga cyane. Bidatinze Inkotanyi zatangiye gufata uduce tw’Igihugu kamwe ku kandi zitwambuye umwanzi, maze zigera ku ntsinzi ubwo Jenoside zirayihagarika.

Mu rugamba rugikomeza rwo kubaka Igihugu no kwiteza imbere, uyu mukinnyi wa filime yibutsa urubyiruko ko aya amahoro n’iterambere bitizanye bityo, ko buri wese akwiye kuyishimira ariko agakora icyatuma bisugira, kandi na we akiteza imbere abikuye muri icyo gishoro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka