Inyigisho z’amezi atandatu zirangiye 19 basabye imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside

Muri paruwasi gaturika ya Rugango mu Karere ka Huye bafashije abagabo 19 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo gusaba imbabazi.

Muri 19 bakiriwe na kiriziya nk'abagarukiramana, umwe ni umuporotesitanti, undi utaragiraga idini we yarabatijwe yitwa Filipo
Muri 19 bakiriwe na kiriziya nk’abagarukiramana, umwe ni umuporotesitanti, undi utaragiraga idini we yarabatijwe yitwa Filipo

Abo 19 baje guhabwa imbabazi n’abarokotse Jenoside 74 bahemukiye, kandi byose byaturutse ku nyigisho impande zombi zahawe mu gihe cy’amezi atandatu.

Umuhango wo kwakira izo mbabazi wabaye ku itariki 7 Ukwakira 2018, mu bazakiriye hakaba harimo n’abandi babiri batari abagatolika bakiriwe muri kiliziya nk’abagarukiramana, kuri uwo munsi.

Ntaganda Jean Damascène ufite imyaka 66, ubusanzwe yari umuporotesitanti. Avuga ko yisanze kwa padiri ngo bamufashije mu rugendo rwo gusaba imbabazi kuko yari yumvise abaturanyi bajyayo kandi bikabafasha.

Yagize ati “Umuturanyi wanjye nasahuriye imyaka sinari nazi ko yarokotse jenoside, ariko aho namuboneye umutima warandiye. Numvaga ntatuje kubona naramuririye ibye nyamara nkaba ntarijuse ahubwo n’ubundi ngikenera ibyo kurya.”

Ibyo ngo byamuteye kwirega mu gihe cya gacaca, akatirwa igihano nsimbura-gifungo (TIG), arayikora arayirangiza. Nyuma yasabwe kwishyura ibihumbi 36, maze agiye kubitanga wa muturanyi we yakira 23, naho 13 arabimusonera.

Ati “Ibyo ariko numvaga bidahagije, kuko umutima wanjye wakomeje kunkomanga. Nti reka njye kwicuza nanjye ibyaha nakoze.”

Filipo yakiriye imbabazi, arabatizwa anasezerana n'umugore we
Filipo yakiriye imbabazi, arabatizwa anasezerana n’umugore we

Ndihokubwayo Filipo we nta dini yari asanzwe abamo. Icyakora ngo izina Filipo yarihawe n’umukecuru wamubatije arwaye cyane, akiri mutoya, bibwira ko agiye gupfa.

Aho yakuriye ariko ntiyigeze ashishikarira kujya gusenga, ari na yo mpamvu yakiriye imbabazi abatizwa kandi asezerana n’umugore we.

Avuga ko mu gihe cya gacaca yari yireze umuntu umwe yishe mu bitero yajyagamo. Yaje kumenya umudamu umwe wasigaye mu muryango we, aho arangirije igifungo akajya anyuzamo akajya kumusura.

Ntiyari yarigeze atekereza kumusaba imbabazi, ariko uko ibihe byagiye byicuma, yagiye yumva umutima umurya, akumva ko yahemutse.

Bakiriye imbabazi imbere y'imbaga y'abakirisitu
Bakiriye imbabazi imbere y’imbaga y’abakirisitu

Mu cyiciro cya mbere cy’abasabye imbabazi b’i Rugango bakiriwe nk’abagarukiramana ku itariki 2 Mata 2018, na we yari yatangiye kwiga, aza gucika intege. Ariko noneho urugendo yararurangije kandi ngo yumva umutima we wararuhutse.

Ati “Mbere numvaga umutima wanjye uremereye, uriho ikintu kimeze nk’intimba, ariko aho nasabiye imbabazi nkanazihabwa numva cyaravuyeho.”

Kuba yakiriye imbabazi akanabatizwa, kuri we ngo ni ukuvuka bundi bushya, ku buryo azashaka n’umurimo azajya akora mu kiliziya. Kongera kwica umuntu byo ngo ntibishoboka.

Ati “Uwaza ashaka kongera kunjyana mu bwicanyi sinamwemerera. Binabaye ngombwa namwihisha.”

Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko bizaba byiza kurushaho n’abarimu ndetse n’abandi bantu batari abaturage basanzwe, na bo bagize umutima wo gusaba imbabazi.

Ati “Hari n’abaganga, abarimu, abayobozi, bagifite umugaga, bakumva ko barwana ku myanya bariho ngo hatagira n’uwumva ko bakoze ibyaha biremereye gutya. Ariko rero umutimanama wabo uzahora ubakomanga ku buryo twizera ko bazagera aho bakaza muri iyi nzira [yo gusaba imbabazi] ari benshi.”

Prof Jean Pierre Dusingizemungu yifuza ko n'abarimu n'abapadiri ndetse n'abaganga basaba imbabazi
Prof Jean Pierre Dusingizemungu yifuza ko n’abarimu n’abapadiri ndetse n’abaganga basaba imbabazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka