Intumwa y’u Buyapani isanga UN ikwiye ivugurura kubera gutererana u Rwanda
Intumwa yihariye y’Ubuyapani mu Muryango w’abibumbye, Amb Seiichi Kondo, avuga ko Umuryango w’Abibumbye utakoze icyo wagombaga gukora mu Rwanda mu 1994.
Uyu muyobozi uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yabivuze ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 16 Gicurasi 2016.

Nyuma y’ibyo yari amaze kwibonera mu rwibutso, Kondo yavuze ko bigaragara ko Umuryango w’Abibumbye utitwaye neza mu kibazo cyari kiri mu Rwanda.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ntiwakoze neza akazi kawo mu 1994 ubwo habaga Jenoside mu Rwanda, ari yo mpamvu hakagombye kuba ivugururamikorere muri uyu muryango kugira ngo ubashe kubahiriza inshingano zawo zo kubungabunga aamahoro ku isi.”

Yavuze kandi ko mu byamuzanye harimo kuganira na Perezida Paul Kagame, ku cyakorwa kugira ngo Afrika na yo ihagararirwe ku buryo buhoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi.
Yavuze kandi ko bitangaje kubona nyuma y’igihe gito u Rwanda ruvuye muri Jenoside, abantu babanye mu mahoro, agashima ubuyobozi bwarwo.
Ati “Ndashimira cyane Abanyarwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame, imbaraga nyinshi bakoresheje kugira ngo bagere ku bumwe n’ubwiyunge nyuma y’igihe gito bavuye mu bihe bibi byashyize igihugu mu icuraburindi none bakaba babanye mu mahoro.”

Avuga ko ibi bikwiye kubera isomo isi yose, kuko ngo hari ibihugu byinshi byabayemo ubwicanyi ariko kwiyunga bikaba byarananiranye, ari cyo gituma na n’ubu hirya no hino ku isi hakiri intambara zitwara ubuzima bw’abantu benshi.
Amb Seiichi Kondo avuga ko yasuye u Rwanda mu rwego rwo kubagarira umubano usanzwe uri hagati yarwo n’Ubuyapani.
Ohereza igitekerezo
|