Intore z’abarangije amashuri yisumbuye zafashije benshi gusubira mu ishuri

Mu Karere ka Burera habaruwe abanyeshuri 5001 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bataye ishuri. Kuri ubu abarenga 3700 bamaze kurisubiramo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko mu mezi atandatu intore z’abanyeshuri barangije ayisumbuye, zimaze ku rugerero, zagize uruhare rukomeye mu gutuma abanyeshuri benshi, bo mu mirenge itandukanye, basubira ku ntebe y’ishuri.

Intore z'abarangije amashuri yisumbuye zafashije benshi gusubira mu ishuri
Intore z’abarangije amashuri yisumbuye zafashije benshi gusubira mu ishuri

Urugero rwo hafi ni urw’umurenge wa Cyanika. Uwo murenge uturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Abenshi mu bana bata ishuri birirwa kuri uwo mupaka ndetse no mu dusantere dutandukanye bakorera amafaranga, ntibabe bagikozwa ibyo kwiga.

Ariko kubera intore z’abanyeshuri barangije ayisumbuye, byatumye abari barataye ishuri babarirwa muri 550 bo mu mashuri abanza ndetse na 13 bo mu mashuri yisumbuye basubira kwiga.

Izo ntore zivuga ko icya mbere zakoze kugira ngo abo banyeshuri bose basubire ku ishuri ari ukujya mu ngo z’abaturage zirimo abana bataye ishuri, bakaganiriza ababyeyi n’abana babereka ibyiza byo kwiga.

Kuba Bapfakurera yarize akarangiza ayisumbuye afite umugore n’abana byabaye ubuhamya busuza benshi mu ishuri.

Ngo bitanzeho n’ingero berekana ko muri iki gihe kwiga, bakajijuka, bakamenya kuvuga indimi bizabafasha mu mirimo itandukanye bazakora hirya no hino.

Bapfakurera Jean Leonard ufite imyaka 37 y’amavuko, ufite umugore n’abana batanu, avuga ko hari benshi yafashije gusubira mu ishuri, nyuma yo kubabwira uko yize akuze, kandi atunze n’umuryango. Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu (HEG).

Agira ati “Ni bo banampaye ubuhamya ko kubona umuntu ungana nanjye najya kwiga bituma na bo basubira mu ishuri. Harimo nk’umuturage wari warataye ishuri yiga muri segonderi ariko ubungubu ageze mu mwaka wa gatandatu, ari njyewe umwigishije ibyiza byo kwiga.”

Izo ntore zikomeza zivuga ko mu rugo bageragamo bagasanga ababyeyi ari bo batumye umwana wabo ava mu ishuri, babibwiraga ubuyobozi bugakurikirana ababyeyi, bukabahwiturira gusubiza umwana wabo ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka