Interahamwe zishe Mama ndeba - Ubuhamya bushaririye bwa Mwizerwa warokokeye i Ruhanga

Mwizerwa Eric watanze ubuhamya mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku rwibuto rwa Kigali ruri ku Gisozi, yavuze ibihe bigoye yanyuzemo, asobanura uko byamusabye kubeshya abari bagiye kumwica ko ari Umuhutu, ku bw’amahirwe ararokoka.

Mwizerwa Eric
Mwizerwa Eric

Mwizerwa Eric yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga yari umwana usoje amashuri abanza, akaba yarabanaga n’umuryango we mu cyahoze ari Komini Bicumbi muri Rwamagana. Mbere y’uko Jenoside iba, Mwizerwa yavuze ko we n’umuryango we bari baragiye bakorerwaho ibindi bikorwa by’urwango by’igerageza rya Jenoside.

Ku itariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga mu gitondo, Mwizerwa n’umuryango we batekerezaga ko ari umunsi wabo wa nyuma, ariko baza guhungira hafi aho ku kigo cy’amashuri abanza cyariho izindi mpunzi hafi 200 baraharara, Interahamwe zibasomera amazina y’abagombaga kwicwa.

Ku munsi wakurikiyeho ku itariki 8 Mata, bimukiye ahari urusengero rw’Abangilikani rw’ahitwa i Ruhanga bahizeye ubuhungiro. Bigeze ku itariki ya 12 Mata, bari bamaze kugera ku bantu ibihumbi 15 bahahungiye. Uwo munsi haje Abajandarume babasaba ko abasore bafite intwaro gakondo ko bazirekura maze bakabasha kurindwa, ariko barabyanga kuko ngo wari umugambi mubisha wo kugira ngo bazabone uko babica badashobora kwirwanaho. Abo bajandarume bagiye bavuga ko izo mpunzi zirinzwe n’inyenzi zavuye muri CND ariko ntibyari byo.

Ku itariki ya 14 Mata 1994 Interahamwe zivuye muri Komine Bicumbi, Rubungo, Gikomero na Gikoro nibwo zagerageje kubiraramo ngo zibice. Ati: “Twarwanye na bo ku itariki 14 kuva mu gitondo kugera saa kumi n’imwe. Ariko batinye kwinjiramo imbere kuko bari bazi ko turi Inyenzi zavuye muri CND basubirayo, batanga raporo ko i Ruhanga hadashobora guterwa kuko harinzwe n’Inyenzi zavuye muri CND”.

Arakomeza ati: “Ku itariki 15 ni yo yari imperuka y’aho twari turi. Twabyutse dusanga aho twararaga huzuye abasirikare bagose noneho bongeraho na za Nterahamwe zavuye mu ma komine. Twumvaga ari ibisanzwe dutera amabuye ariko mu kanya gato hahita haza kajugujugu ya gisirikare itangira kuturasamo amasasu. Baraturasa tugenda twisungana bamwe binjira mu mashuri abandi bajya mu rusengero”.

Mwizerwa yakomeje avuga ko ubwo bamwe bamaze kwinjira mu mashuri hari umugabo na we warokotse wahise ufunga urusengero n’amashuri barimo n’ingufuri arangije ariruka. Abicaga bashatse uko babona imfunguzo ariko ntibyashoboka bahitamo gusiga bishe banatwikiye mu nzu umuryango w’umupasiteri w’Umuhutu bazakaga wari utuye hafi aho.

Ati: “Bahita baza rero bakubita inzugi binjiramo imbere, bakora ibyo bakora bararasa, bateramo ibisongo. Ariko ntibashirwa baravuga bati aba bantu binjiye hano ni benshi ntabwo twaba tubishe bose, binjiramo ariko basiga ikindi gikundi hanze, baratubwira bati muhaguruke n’uwakomeretse buhoro nahaguruke turahaguruka. Cya gikundi rero cyari inyuma gihita kinjira n’imbunda n’intwaro kiti twababonye mugume aho ngaho. Nta n’ikintu nari nabaye ngewe hanyuma bafatamo abasore barababwira bati mugende mufate iriya mirambo muyikoremo ibirundo nk’uko barunda amasiteri kugira ngo turebe koko niba nta muntu ukiriho”.

Nyuma bongeye kubatondesha imirongo ibiri, umwe ari uw’abafite amafaranga bagombaga kuraswa naho uw’abatayafite bagomba gutemwa.

Ati: “Nge rero nta mafaranga nari mfite ariko Imana irinda umuntu igira uko imurinda. Naravugaga nti ndirukanka bandase ariko ntabwo ndi buhagarare ngo banteme. Ubwo mbona umumama wari uhagaze ku murongo yari ahetse umwana afite amafaranga igihumbi mu ntoki ndagenda muhagarara imbere. Bati wowe ufite amafaranga, nti mama arayafite. Ahita yishyura bahita bamurasa. Mperuka ibyo ngibyo kuko nahise nta ubwenge. Hari nko mu ma saa yine imirambo igenda ingwa hejuru myinshi hanyuma barangije bazana lisansi basuka kuri ya mirambo baratwika”.

Akomeza avuga ko byageze nka saa munani akazanzamuka agasohoka mu mirambo abicaga bagiye, ubwo we n’abandi batari bishwe bafatanya kurokorana no kongera guhunga. Bamwe bahunze ukwabo, ariko we n’abo bahunganye berekeje kuri CND ariko bageze mu nzira bongera gutangirwa n’Interahamwe zirabatangatanga barihisha ariko ntibabica bose, yongera kurokoka atyo.

Bongeye kwibasirwa n’abo bari bahunganye bwa kabiri ariko na bwo yongera korokoka. Ati: “Turahava turagenda tubona akazu k’ibyatsi kari gafunze turavuga tuti aka ngaka wasanga ari abahunze turakica twinjiramo. Nka saa kumi n’imwe za mu gitondo uwo twari duhunganye aratubwira ati wowe fata abo bana ubajyane mwihishe hariya mu nsina twe gusohokera icyarimwe batatubona nange ndasigarana n’aka gakobwa tugaheke kananiwe, ubwo mushiki wange aragaheka. Nkivamo nyiri inzu araza asanga inzu irakinguye yari inzu y’umwicanyi. Avuza induru baragaruka [abo bari bari kwicana] bahita babatwikiramo na bo barapfa. Nsigara ndi mukuru [kandi] CND ntago nari mpazi[…]. Ndavuga nti reka noneho mbajyane [ba bana nari nihishanye na bo mu nsina] iwacu ho ndahazi”.

Akomeza avuga ko mu nzira asubira iwabo na ho yagiye ahura n’ibigeragezo babiri mu bana bari kumwe bakaza kwicwa undi akaza kurokoka ukwe bikarangira asigaye wenyine.

Ati: “Hasigara ngewe noneho w’igihangange nsohoka noneho nange ntifite baramfata. Barankubita bihagije bansimburanaho. Hanyuma uwari perezida w’interahamwe aho ngaho arababwira ati nimurekere aho ngaho mukampereze yari ari kurya burusheti bamwokereje y’inka.

Ati reka nkicarire ndarangiza izi burusheti kapfuye. Anyicaraho ku gikanu numva ngiye guturika. Ariko sinzi ukuntu mu mutwe byaje [nibuka ko] kera hari konseye witwaga Athanase. Yari afite umuhungu we twiganye mu wa Gatandatu witwaga Jean Paul abarimu baratwitiranyaga ntibari bazi kudutandukanya.

Ndamubwira nti ariko nubwo unyishe ndi Umuhutu mwene wanyu mama wange ni we mututsi. Ati gute? Nti ndi umuhungu wa Athanase konseye. Ati wowe uri nde? Nti ndi Jean Paul rero nunyica uraba wishe mwene wanyu. Arahaguruka ati twikoze mu nda, arampagurutsa abwira uwari aho ngaho ati uyu mwana mumumuherekeze mumugeze kwa se Athanase”.

Mwizerwa nyuma yafashe inzira ijya aho kwa Athanase ariko aza guhura n’Interahamwe yari yarishe mukuru we imuzi neza. Yayibwiye ko imukoza icyo ishaka ni uko iramushorera iramujyana ngo ijye kumwicira mu rugo ariko bahageze Mwizerwa ahahurira na nyina wari warokotse ubundi bwicanyi na we yazanywe ngo yicirwe aho.

Ati: “Tuhageze arambwira ati uriya ni nde? Ndamubwira nti ni mama. Ati reka duhagarare turebe noneho. Turahagarara, ibyo yavugaga twarabyumvaga mpagararana n’uwo mugabo unzanye kunyica. Aramubaza [umubyeyi wange] ati nta kindi wongeraho ati nta cyo cyakora mpa umwanya nsenge. Arangije haza umugore aravuga ati ntimumwicane ibi bitenge ni bishyashya ndabishaka abimukuraho arabitwara byose baramwica”.

Asoza ubuhamya bwe avuga ko nyina bamaze kumumwicira mu maso ye bamubwiye ko na we nta rupfu ruruta urwo ko ahubwo akwiye kuhava akazicwa n’urundi, nuko ajya kwihisha mu itongo amaramo icyumweru nyuma aza guhura n’Inkotanyi ziramurokora.

Nyuma yo kurokoka, Mwizerwa Eric avuga ko ubuzima bwakomeje aza no kugira amahirwe harimo kwitabira amahugurwa muri Afurika y’Epfo muri 2006 ariko agifite ipfunwe riterwa n’uko abantu bafataga u Rwanda icyo gihe mu isura ya Jenoside. Nyuma muri 2016 yaje kongera kugira amahirwe ajya muri Singapore ariko bwo asanga amahanga yaramaze kubona u Rwanda mu isura nziza, ndetse bimutera ishema n’amahirwe anyuranye mu minsi yakurikiyeho.

Kuri ubu yashinze ikompanyi y’ubukerugendo imufasha kumuteza imbere ndetse igateza imbere n’Igihugu muri rusange.

Umva ubuhamya bwose bwa Mwizerwa Eric muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka