Interahamwe zambitswe amakanzu y’umubatizo zihishamo imihoro zica Abatutsi - Ubuhamya
Akaniwabo Colleta warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko we n’abo bari bari kumwe ubwo birukankaga bahunga Interahamwe zari zariye karungu, zica abantu umugenda, bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi bizeye kuharokokera, basanga Pasiteri Uwinkindi Jean wahayoboraga yateguye Interahamwe, abahageze mbere zihita zibica, we ararusimbuka.
Akaniwabo wari utuye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera k’ubu, avuga ko aha batangiye guhura n’ibibazo bikomeye nyuma y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, kuko abo bari basanzwe bavugana, yewe n’abo biganye bari inshuti batangiye kubareba nabi, nuko babona ko ibintu byahindutse.
Agira ati “Twahagaze ku muhanda tureba uko byifashe, abantu twavuganaga bakajya baducaho bakatureba nabi, bavuga ngo ni akanya gato turaje. Kubera ko aho dutuye hahana imbibi n’imwe mu mirenge y’Umujyi wa Kigali, ho twumvaga urusaku rw’imbunda ziremereye, aho turi ababyeyi bati iyi ntambara noneho ntidusiga”.
Ati “Ku itariki 7 Mata, haje igitero giturutse mu Murenge wa Juru, abana b’abahungu baturitsa ibintu, ni uko twabyitaga kuko ntari nzi gerenade, ukabona umuntu araguye, undi araguye turakangarana. Hirya gato wabonaga abandi Bahutu bazi ibirimo kuba banatojwe icyo gukora, bafite imihoro batubwira ngo turaje tubice. Ku itariki 8 nta waraye mu rugo, twagiye kuri kiliziya yo kuri EP Rukira, noneho ku ya 10, ibitero biturutse Juru bizira rimwe. Icyakora Abatutsi bari bishyize hamwe birwanaho, bafite imiheto, amacumu n’amabuye, bahangana na cya gitero bagisubiza inyuma”.
Avuga ko muri icyo gihe ariko, umusaza bari bafite w’intwari witwaga Sebutekera, wari uzi kurasisha umuheto cyane, bamushutse bamukura mu bandi, ageze hirya yabo gato bahita bamutema baramwica, inkuru imenyekanye bose bati “katubayeho”.
Akaniwabo wari ufite imyaka 19 ndetse atwite inda nto icyo gihe, avuga ko ku mugoroba wo kuri iyo tariki ya 10, nta gahenge bagize kuko amagerenade yaturikaga buri kanya ari ko abantu bapfa.
Ati “Icyo cyabaye ikimenyetso kitwereka ko nibucya turi aho baza mu gitondo bakatumaraho. Haje rero umwarimu witwaga Nzaramba, amaze gushyira abana be n’umugore mu rufunzo kuko iwabo muri Kagasa bari bamaze kuhatwika. Yatugiriye inama yo kujya kuri Kiliziya ya Nyamata, kuko abahahungiye mu 1992 baharokokeye. Ubwo twafashe inzira turagenda, ariko mu nzira nkabona ko bikomeye, aho twanyuraga ku bo twiganye bafite imihoro tubanyura hagati, gusa uwatsikiraga gato bahitaga bamukurura bakamwica, twari umurongo w’abantu barengaga ibihumbi 10”.
Ati “Tugeze mu gasantere ko mu Boshya, umurongo wacu wacitsemo kabiri, noneho interahamwe zitwinjiramo n’imihoro n’impiri, igice cyasigaye inyuma nta muntu n’umwe warokotse, jye uvuga nari mu b’imbere turakomeza. Twaragiye tugeze ku iteme twagombaga kwambukiraho, tuhasanga igitero cyari kiyobowe n’uwitwa Bwanakweri, amasasu aravuga, baraturasa abantu benshi barapfa, ariko abagabo bamwe twari kumwe batarashwe, bakora ku miheto yabo n’amacumu bahangana na cya gitero baragishushubikanya bakirenza umusozi, baragaruka batwambutsa rya teme, gusa twese twari twahindutse amaraso”.
Uko Pasiteri Uwinkindi yabagambaniye
Mu nzira ngo bageze ahantu basanga imirambo myinshi y’Abatutsi bari barimo baribwa n’inkongoro, bacika intege ariko barihangana, noneho bahitamo kudakomeza ngo bajye mu mujyi wa Nyamata, ahubwo bazamuka ku gasozi ka Kayumba, ariko na ho barabatera, nuko bigira inama yo kwerekeza kuri ADEPR Kayenzi, ahayoborwaga na Pasiteri Uwinkindi, aho bumvaga ko ntacyo bari bube, gusa ngo bagezeyo basanze urupfu rubategreje.
Akaniwabo ati “Twarakomeje turi benshi, tugeze imbere duhura n’umupolisi aratubaza ati murajya he? Tuti tugiye kuri paruwasi i Kayenzi, ati mugende ariko ntihabe harimo Abatutsi, twigiye imbere duhura n’umusirikare na we biba uko. Uwinkindi yari yatwiteguye, yari yafashe amakanzu y’umweru akoreshwa mu mubatizo ayambika interahamwe, zashyize imihoro imbere mu makabutura, wabareba uti ni abana b’Imana naho bagiye kuturimbura”.
Ati “Baduhaye ikaze ku mbuga y’urusengero, abantu benshi twari kumwe bahageze mbere, jye nari nasigaye inyuma n’abandi bantu bake ngo tubanze turebe uko bimeze, twikinze ahantu hari robine. Mu kanya gato, za nterahamwe zahise zizamura imihoro, zibwira abagabo n’abasore ngo bapfukame ku ruhande rumwe, abagore n’abana na bo ku rundi, bahise bahuka muri ba bagabo barabatemagura nta warokotse, abagore bavuga ko bazajya babica uko babishatse. Ubwo basigaje umuhungu umwe witwaga Karuranga, baramubwira ngo wowe ntitugutema, ahubwo tuguhanishije guhamba bene wanyu. Karuranga yakuruye ya mirambo yose arayihamba, ariko yahavuye yarabaye nk’umusazi, akirirwa agenda ku gasozi aboroga, nta kongera kwihisha, yatubona akaduhunga, nyuma ariko baza kumwica”.
Yungamo ko bakomeje kwihishahisha, ariko n’ubundi bamwe bagapfa, cyane ko n’umugabo we yapfuye, ariko Inkotanyi ziza kubasanga kuri ka gasozi ka Kayumba, zirabarokora, zirababwira ngo “utarapfuye ntabwo agipfuye”.
Ati “Ni yo mpamvu iyo mvuga Inkotanyi, kiretse ahari ndi muri ‘uniform’ yazo imbere, ni bwo najya numva ko turi kumwe, ariko n’ubu zirabizi ko nzikunda”.
Jenoside irangiye ngo yasubiye iwabo muri Mwogo, umwana yari atwite aramubyara, ariko abaho mu buzima bugoye, atavuga ku buryo bari baramwise ‘Kibihira’, ariko ubu ngo arishimira uko abayeho, aho yashatse undi mugabo akaba afite n’abana batandatu, akaba ari n’umuhinzi ukomeye w’umuceri.
Pasiteri Uwinkindi Jean ni nde?
Pasiteri Uwinkindi Jean yahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu cyahoze ari Komini Kanzenze, waregwaga ibyaha bya Jenoside, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari yiyoberanyije amazina.
Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda ku itariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo. Muri Gicurasi 2014, nibwo yatangiye kuburana mu mizi, aza gukatirwa gufungwa burundu mu kwezi k’Ukuboza 2015.
Nyuma Uwinkindi yaje kujuririra iki cyemezo, noneho Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko akomeza gufungwa burundu nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru muri 2015, rushingiye ku byaha bya Jenoside byamuhamye icyo gihe agakatirwa.
Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi, ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome ndengakamere. Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.
Kureba andi mafoto yaranze igikorwa cyo #Kwibuka32 i Ntarama, kanda HANO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Icyo nizeye nuko bitazongera kubaho! mwihangane bana b`uRwanda!