Interahamwe Data yavuye ni yo yatumye turokoka (Ubuhamya)
Nkundanyirazo Elvis mu buhamya yatanze tariki 16 Gicurasi 2026 mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 muri Seminari nto ya Ndera yaragijwe Mutagatifu Vincent, yavuze ko kurokoka kwe hamwe n’abavandimwe be babikesha Abahutu Se yavuye kuko yari umuganga.
Abibukwa biciwe muri iyi Seminari ni Abasaserdoti, Abaseminari, Abakozi ba Seminari n’abandi bantu bari bahahungiye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rwagati mu nyubako z’iyo Seminari hari urwibutso rushyinguyemo abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n’abandi bantu bari bahungiye mu Iseminari bavuye ku misozi ikikije aho iyo Seminari yubatse nk’i Masoro ahakorera inganda, abavuye ku misozi ya Kanombe, Kayumba n’i Remera.
Nkundanyirazo Elvis ni umuhungu wa Nkundanyirazo Ephrem wiciwe mu Iseminari nto ya Ndera kuko muri Jenoside ariho yari yahungiye.
Nkundanyirazo Ephrem wiciwe mu Iseminari yari umuganga muri Caraes Ndera. Yari azwi cyane aho yari atuye ku musozi wo hakurya ya Ndera witwaga Rubungo icyo gihe.
Ubuzima bwamurangaga bwari ugukunda abantu, kubavura ndetse no kubaha imiti itandukanye ariko akanabanira neza abaturanyi be.
Kubera umwuga w’ubuganga yakoraga byatumaga iwe mu rugo hamera nk’aho habaye Farumasi kuko uwarwaraga wese yajyaga kumureba ngo amuvure nawe akamuha imiti y’ibanze imufasha mbere y’uko ajya kwa muganga.
Nkundanyirazo mu buhamya bwe avuga ko batangiye gutoteza umuryango we mu mwaka wa 1959 aho abantu bo mu Majyaruguru bo mu bwoko bw’Abakonya babazanye gutura ku musozi wa Bumbogo kugira ngo bajujubye Abatusti babameneshe maze bigarurire amasambu yabo ngo bayaturemo.
Nk’uko Nkundanyirazo akomeza abivuga mu buhamya bwe ibikorwa byo kubatoteza byakomeje gukura kugera ubwo abari batuye kuri uwo musozi bahunze bakajya mu bihugu by’abaturanyi ndetse na Papa we aza guhungira Uganda agezeyo asanga imibereho iragoye kuko yari yarize mu Gifaransa kandi bo bakoresha icyongereza.
Umubyeyi we yakomeje kurorongotana kubera itotezwa yakorerwaga kuko yahunze aratorotse ubwicanyi bwari bwatangiye mu mashuri aho yigaga muri Ecole des Assistants Medicaux i Kgali. Yaje gukomeza guhunga agana mu Burundi kuko yabonaga Uganda nta buryo bwo gukomeza kwiga yabona kubera ko bigaga mu rurimi rutandukanye nurwo yigagamo mu Rwanda. Gusa ubuzima bwo kuba impunzi bwaramugoye biba ngombwa ko mu 1987 agarukana umuryango we mu Rwanda.
Muri uko kugaruka ababyeyi be hamwe n’abandi bake bakomeje kwihagararaho barahaguma kugeza ubwo Jenoside yabaye bagituye kuri uwo musozi.
Ati “Jenoside yabaye mfite imyaka 12 ndabyibuka ko Papa ino hano mu Rwanda yari ahafite umuvandimwe we umwe witwa Rwakunda ariko abandi bose ba data wacu bari barahungiye hanze y’u Rwanda”.
Tariki 4 Mata mu mwaka wa 1994 yaje kujya gukora ikizamini kimwinjiza muri seminari aherekezwa n’umubyeyi we ndetse amuha n’umugisha umwifuriza intsinzi.
Kubera ko bari bafite amakuru ko umuntu wize mu Iseminari avamo umugabo uzi ubwenge kandi imibereho ye ikaba myiza yumvaga yishimiye kwiga muri iki kigo.
Nkundanyirazo avuga ko nyuma yo gukora ikizamini Jenoside yahise itangira bahungira mu rugo rw’umugabo witwa Kalisa Gaspard wagizwe n’umurinzi w’igihango, abahisha ibyumweru bibiri ariko ageza ubwo aza kunanirwa kuko abantu bari bamenye ko ari ho bihishe, abasaba kuhava.
Umuryango wa Kalisa impamvu wemeye kubahisha ni uko Papa we yari yaravuye ubushye bw’ibere umugore wo muri urwo rugo kugeza akize.
Ati“Bemeye kuduhisha ariko bavuga ko Papa batamuhisha kuko azwi cyane, ariko batinyaga ko bamumufatana bakabica na bo kuko uwo basangaga yarahishe Abatutsi na bo bahitaga babica”.
Icyo gihe babasabye kuva mu rugo aho bari bihishe bahise bajya ku musozi hafi yo kuri Azam, barara mu bihuru hanyuma baza kuvumburwa n’Interahamwe zibabaza ukuntu bamaze ibyumweru bibiri batarishwe kuko umuryango wabo wose bari bawuzi.
Izo nterahamwe zabashyikirije umugabo wari waravuye mu gisirikare cyo ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana (Umudemobe) witwaga Aimabilis ngo abice kuko yari azwiho kwica nabi Abatutsi muri icyo gihe.
Iyo nterahamwe yahoze mu gisirikare cyo mu ngabo zari izo ku bwa Habyarimana, yibutse ineza umubyeyi wabo yamugiriye ubwo yari arwaye indwara zibasira imyanya ndangagitsina.
Uwo Aimabilis ntabwo yabishe ahubwo yabwiye izindi nterahamwe ebyiri bari kumwe ngo zibamurekere aze kubiyicira kuko zari zimuziho kuba umwicanyi ruharwa, zirabyemera.
Icyo gihe yabajyanye mu rugo rwo kwa Se wabo ariko na bo icyo gihe bari barabishe na bo bagira ngo ni ugushaka kujya kuhabicira ariko babona ntabishe.
Ati “Twaramubwiye ati waturashe ko n’ubundi twarangije gupfa duhagaze arangije aratubwira ngo ntabwo mbica Papa wanyu yangiriye neza”.
Nkundanyirazo avuga ko Aimabilis yari yaravuwe na Se indwara yari arwaye mu myanya ndangagitsina (imitezi) arinda akira nta buyobozi bw’ingabo zo kwa Habyarimana zibimenye.
Ati“Iyo ngo mu gisirikare cyo kwa Habyarimana bamenyaga ko umusirikare wabo yarwaye bene izo ndwara bahitaga bamwirukana. Icyo gihe yivuje rwihishwa Papa amutera inshinge nyinshi kuko yazaga mu masaha y’ijoro kugeza akize nta muntu numwe ubimenye”.
Ubwo basabaga iyi nterahamwe Mabirisi kubica yabasubije ko ngo atabica kuko Se yamurinze igifungo kirekire bityo amaraso y’umuryango we atazamubarwaho.
Ati“Yafashe mama na murumuna wange wankurikiraga bwa kabiri abajyana hakurya ku munini natwe atujyana ku mugabo witwa Innocent adusaba no kutihisha kugira ngo interahamwe zimenye ko tukiriho adusezeranya ko ntawe uzatwica ahari”.
Nubwo yabahishe aho hantu yababwiye ko Inkotanyi ziri mu mujyi wa Kigali kandi ko zo zigenda bucece zidasakuza zidatera induru nk’interahamwe kandi ko zitagenda mu gikundi ahubwo zitandukanya zikagota abantu.
Ati“Nimubona ari abasirikare babiri cyangwa batatu baje babahamagara muzabitabe, cyangwa muzikingirane mu nzu bazaca urugi babasangemo mubibwire hanyuma nazo ntacyo zizabatwara”.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa inkotanyi zari zamaze kubasanga aho bari bari zibajyana mu bice zari zarafashe zizeyemo umutekano.
Agiye kwiga mu Iseminari ibyo yabonye byari biteye agahinda
Nkundanyirazo nyuma ya Jenoside agiye kwiga mu Iseminari ntoya ibyo yabonye byari biteye agahinda. Yasanze ahantu bajugunye imibiri y’abiciwemo itarashyingurwa mu cyubahiro.
Gusa ashima uburyo hateguwe gahunda yo kujya havugirwa isengesho rya buri wa gatatu w’icyumweru mu rwego rwo kubasabira.
Uko Jenoside yakozwe ku bari bahungiye muri Seminari nto ya Ndera
Muri Jenoside abantu bahahungiye ari benshi, bamwe bajya mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cya CARAES, abandi bahungira mu Iseminari, bahasanga Abapadiri babashyira mu byumba by’amashuri barabakira ndetse babitaho, ku ikubitiro abahahungiye bakaba barimo abahigwaga n’abatarahigwaga, nyuma y’uko indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa.
Ku itariki ya 08 Mata 1994, abari bayoboye ubwicanyi barimo uwitwaga Mbonampeka n’izindi Nterahamwe zari ziri aho i Ndera, baraje bavangura abantu, abatarahigwaga babategeka gusohoka bagataha, Abatutsi basigaramo aho.
Abicanyi bagarutse ku itariki 09 Mata 1994 baje kwica abantu bari bahungiye muri iyo Seminari, ariko uwari umuyobozi w’iyo Seminari ari we Padiri Andereya Havugimana (ubu ni Musenyeri), na Padiri Ananiya Rugasira wari Umucungamutungo (Econome) w’iyo Seminari, barababima bababwira ko nta mpamvu yo kubica kuko ari abana b’Imana.
Kugira ngo abicanyi babashe kubageraho, babanje kwica Padiri Ananiya Rugasira utari mu bahigwaga, baramurasa, umurambo we ukaba uri mu yashyinguwe mu rwibutso rw’iyo Seminari ya Ndera.
Musenyeri Andereya Havugimana na we bamusabye kubaha abo bantu ariko aranga, bahita bamurasa arakomereka cyane, ariko ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka, akaba ari no mu bifatanyije n’abaje kwibuka ku nshuro ya 32 abiciwe muri iyo Seminari, tariki 16 Gicurasi 2026.
Abicanyi ngo bakomeje kugenzura abahungiye kuri iyo Seminari, tariki ya 11 Mata 1994 uba umunsi mubi cyane ku bari bahahungiye, kuko abicanyi babasohoye mu mashuri, babakusanyiriza ku kibuga cya Basketball barahabicira, abandi babicira mu mashuri, harokoka abantu bane bonyine nk’uko umuyobozi w’iyo Seminari yabisobanuye.
Abicanyi bavuye aho muri Seminari bajya kwica abandi bari bahungiye mu kigo cya CARAES cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, itariki ya 11 Mata ikaba ari itariki muri uwo Murenge wa Ndera bibukiraho by’umwihariko nk’itariki yabayeho ubwicanyi ndengakamere muri ako gace.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|