Inkotanyi zatsinze urugamba kubera intego zari zifite yo kubohora u Rwanda - General Karamba

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere Major general Charles Karamba yavuze ko ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi zikanatsinda urugamba kuko zari zifite umugambi wo kubohora u Rwanda.

Maj Gen Charles Karamba, umugaba mukuru w'ingabo zirwanira mu kirere
Maj Gen Charles Karamba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere

Yabivugiye mu kiganiro cya mbere cyo ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ku gukumira Jenoside iri kubera I Kigali, cyatanzwe kuri uyu wa gatanu 05 Mata 2019.

Ni ikiganiro cyibanze ku guhitamo ubumuntu, mu gihe habuze ubumuntu (Choosing Humanity in the face of Inhumanity).

Muri iki kiganiro hagarutswe ku ruhare rw’ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, no guhangana n’abicanyi, ibikorwa byavuzwe ko byakoranywe ubwitange bwinshi.

Muri iki kiganiro kandi hagarutswe ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga, ndetse n’umuryango w’abibumbye byagaragaje intege nkeya mu gutabara abicwaga icyo gihe.

Muri iki kiganiro Maj. Gen. Charles Karamba yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubumuntu bwarimo bwicwa, ari nayo mpamvu ingabo zari iza RPA zagiye ku rugamba zigamije kurokora ubumuntu.

Madame Jeannette Kagame nawe yitabiriye ibi biganiro
Madame Jeannette Kagame nawe yitabiriye ibi biganiro

Yagize ati” Intego yacu kwari ukubaka igihugu kibereye buri wese kandi gitanga ukwishyira kwizana kuri buri wese, kandi ubu twabigezeho”.

Umuhuzabikorwa wungirije w’ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’abibumbye Charles Petrie nawe uri mu batanze ikiganiro, yavuze ko umuryango w’abibumbye utatabaye abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bitewe n’uko Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’abibumbye bari baherutse gutsindwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Somalia.

Yavuze kandi ko bisa n’uko uyu munsi igihugu cya Syria gisa n’aho kiri kwishyura ingaruka zo gutsindwa kwa Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’abibumbye muri Libya.

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Jean Paul Kimonyo nawe witabiriye iki kiganiro, yavuze ko ubu u Rwanda rwubatse inzego zihamye, zifite ubushobozi bwo gukumira Jenoside.

Yavuze kandi ko izo nzego zubakiye ku miyoborere myiza, ari nayo mpamvu bigoye ko hagira utandukira icyerekezo cyiza ubuyobozi buha abaturage.

Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye Jean Francois Dupaquier yagaragaje ko ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ari ikimenyetso cy’urwango n’amacakubiri ubuyobozi bw’icyo gihe bwabibye mu banyarwanda hifashishijwe itangazamakuru.

Muri iki kiganiro byagaragajwe ko hakenewe ko umuryango w’abibumbye wahindura imiterere, kugirango igihe hari ahabaye ibibazo nk’ibyabaye mu Rwanda abantu bage batabarwa hakiri kare.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka