Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi

Mushimiyimana Laurette avuga ko itariki ya 02 Kamena 1994, ari itariki y’umuzuko kuri we kuko Inkotanyi zamurokoye i Kabgayi amaze iminsi itatu agerageje kwiyahura kubera uburwayi bwa macinya yari afite kandi nta muti abona.

Mushimiyimana avuga ko yarokotse Interahamwe akarokoka na macinya
Mushimiyimana avuga ko yarokotse Interahamwe akarokoka na macinya

Mushimiyimana avuga ko Abatutsi bari bavuye impande zitandukanye z’Igihugu bahungiye i Kabgayi bakicwa buri munsi ku buryo umuntu yabaraga ubukeye, kuko impunzi zari zaraturutse i Nyacyonga zagiraga uruhare mu kwica Abatutsi.

Mushimiyimana avuga ko ku itariki ya 31 Gicurasi 1994 yagerageje kwiyahura mu musarane kubera uburwayi bwari bumumereye nabi, yasaba umuti bakawumwima yumva nta buzima agitegereje usibye kwiyahura gusa, ananirwa guca mu mwobo w’umusarane.

Avuga ko kuri iyo tariki ya 31 Gicurasi aribwo byari bikomeye, kuko abasirikare n’Interahamwe bari barimo kwitegura guhunga, ariko bashaka kugenda bamaze kwica Abatutsi.

Agira ati “Ku itariki ya 02 Kamena 1994 twari twiteguye kwicwa kuko umusozi wose wa Kabgayi wari wagoswe n’Interahamwe n’abasirikare biteguye kuturimbura, maze mu masaha ya saa tatu n’igice twumva ya masasu y’Inkotanyi avuga nko gukoma amashyi, abicanyi barahunga turokoka dutyo”.

Abayobozi bari bitabiriye barimo na Guverineri Kayitesi Alice
Abayobozi bari bitabiriye barimo na Guverineri Kayitesi Alice

Yongeraho ati “Nanjye wari urwaye macinya sinzi aho imbaraga zavuye, ubwo nari ndokotse kabiri kuko Inkotanyi zasanze ndwaye nenda gupfa mba ndokotse macinya, ndokoka n’Interahamwe”.

Mushimiyimana avuga ko yarokotse afite imyaka 17 ariko agira ubuzima bubi bw’ihungabana kuko yari asigaye wenyine mu muryango.

Agira ati “Nyuma y’imyaka 29 ishize ndi jyenyine mu buzima kuko ababyeyi n’abavandimwe banjye umunani nta n’umwe nasigaranye, byatumye nshaka kujya nkomeza kwiyambura ubuzima kubera kwiheba, ariko nariyubatse ndiho ku bw’Inkotanyi”.

Bamwe mu bashyitsi bari baje kwifatanya n'ab'i Kabgayi kwibuka
Bamwe mu bashyitsi bari baje kwifatanya n’ab’i Kabgayi kwibuka

Mushimiyimana ubu ni umubyeyi w’abana batatu akaba ari Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, mu rwego rwo kwiyubaka akaba yarize amashuri kugeza muri Kaminuza aho arimo kwiga icyiciro cya nyuma cya Kaminuza (PhD).

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, abarokotse Jenoside bashimiye cyane izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye zikabasubiza ubuzima dore ko mu bihumbi 50 by’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi, abasaga ibihumbi 12 barokowe n’Inkotanyi.

Itariki ya 02 Kamena 1992 ntizibagirana mu mateka y’abari barahungiye mu bigo bitandukanye bya Kabgayi, kuko ari wo munsi wa nyuma bari bategereje kwicwa, ariko Inkotanyi z’amarere zirahagoboka, bake bari basigaye zibasubiza ubuzima.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kabgayi
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kabgayi
Hashyinguwe imibiri 47 yabonetse n'iyari iri mu mva zo mu ngo
Hashyinguwe imibiri 47 yabonetse n’iyari iri mu mva zo mu ngo
Imiryango ihagarariye abashyinguye mu rwibutso rwa Kabgayi bashima ubutwari bw'Inkotanyi
Imiryango ihagarariye abashyinguye mu rwibutso rwa Kabgayi bashima ubutwari bw’Inkotanyi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka