Inkotanyi zasanze barimo kumpamba ndi muzima zirantabara (Ubuhamya)
Mukarumanzi Claudette w’i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze uburyo yari agiye guhambwa ari muzima, atabarwa n’Intotanyi ubwo itaka bamurundagaho ryari rimugeze mu gatuza.
Uwo mubyeyi w’imyaka 43, mu buhamya yatangiye muri IPRC Tumba mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uburyo yagiye asimbuka impfu nyinshi, aho yamaze gihe kinini atunzwe no kurya itaka.
Mu buhamya bwamaze iminota 47, hari ubwo yabonaga abo abwira byabarenze, akanyuzamo akisegura dore ko yari imbere y’imbaga y’abaturage biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Yagiraga ati “N’ubwo biteye ubwoba, munyihanganire mbivuge nibwo numva nduhutse, munyihanganire mumpe igihe kinini mbivuge byose”.
Byatangiye mu 1992, aho Abatutsi bari batuye muri Komini Kanzenze batotezwaga batwikirwa, basahurwa ibyabo bakumva ko umwana wo mu muryango wa kanaka yagiye mu Nkotanyi, umuryango wose ngo bakawutsinsura.
Ubwo abaturage bahungiraga kuri Paruwasi ya Nyamata, nibwo ngo umuzungu bahasanze bamubiciye mu maso ubwo yari atangiye kubatabariza.
Avuga ko nyuma yo kwica uwo muzungu, yakiriye inkuru mbi ya musaza we bari bamaze kwicana n’umugore we nyuma yo kumuca amaguru n’amaboko, bamumanika mu gisenge cy’inzu, abana be batandatu babica babakaranze mu mavuta.
Nyuma yo kubura uwo muryango, ngo mu 1993 nibwo bababeshye babwirwa ko batazongera gutotezwa, bava kuri Paruwasi aho bari bahungiye basubira mu rugo ariko biba iby’ubusa bakomeza kwicwa.
Urugendo rukomeye rw’ubuzima bwe mu 1994
Mukarumanzi avuga ko mu 1994 indege ya Perezida Habyarimana ihanurwa, yatangiye kumva urusaku aho Abatutsi bari batangiye kwicwa, ari nabwo abenshi bahungiye kuri Paruwasi mu gihe we yahungiye kwa Mukuru we.
Ngo bakigerayo interahamwe zateye urwo rugo, umugabo wa mukuru we zamuciye akaguru zirakamujugunyira, ari nabwo bahise birukanka bahunga, mukuru we wari utwite bahita bamwica.
Ati “Umusaza umwe mu nterahamwe yafashe mukuru wanjye wari utwite, amutemagura kuva ku birenge kugera ku mutwe yikubita hasi, nsubiye inyuma ndavuga nti uriya musaza nanjye aranyica, mukwepera ku gihuru, mukuru wanjye aba arapfuye birarangira”.
Byabaye ngombwa ko akomeza mu muhanda w’ahitwa Maranyundo yerekeza iwabo, agera ahantu bari baracukuye ibinogo bajugunyagamo Abatutsi.
Ati “Bari baracukuye ibinogo tutazi ngo ni iby’iki, noneho abagabo b’intarahamwe duturanye bagafata abakobwa n’abagore bakabinjiza mu nzu, abagabo bakabajugunya mu kinogo, mperutse kujya kwerekana icyo kinogo mu mwaka ushize, bahakuye imibiri y’abantu 150”.
Mukarumanzi avuga ko ubwo izo nterahamwe zinjizaga abakobwa n’abagore mu nzu, zabasambanyaga zarangiza zikabica zikabajugunya muri icyo kinogo, aribwo yaziciye mu rihumye arazicika akomeza yerekeza kuri Komini, aho yasanze amasasu avuza ubuhuha, nuko akomeza akayira kerekeza ku Kiliziya aho yasanze umuryango we wose bawararitse.
Ati “Nkigera kuri Paruwasi, nasanze umuryango wanjye wose wose mbabwire ngo wose bawutsembye, bamwe mu batutsi batarashiramo umwuka barambaza bati ni wowe usigaye mu muryango?”.
Arongera ati “Ako kanya nibwo bisi z’abasirikare zaje babanza kudusukamo ibintu by’imyotsi maze interahamwe zinjira mu Kiliziya, abo twari kumwe ukabona bose bacitse intege, kubera ubwoba nirukira mu cyumba Abapadiri bambariragamo bagiye gusoma Misa, maze batwiraramo baradutema ibi bya nyabyo, umugabo twari duturanye witwa Banguka Bernard ansanga aho nihishe ankubita umuhoro nitura hasi”.
Ngo byari umunuko mu Kiliziya, umubyeyi akaryama hejuru y’umwana we ngo nibamuteka umwana abe yarokoka, ari nabwo ngo interahamwe zakomeje kwica urubozo inkomere, zibangiza mu gitsina zikanabagenda hejuru zibakandagira mu buryo bwo kubica nabi.
Uwo mubyeyi avuga ko aho yahakuwe na musaza we ari hafi gushiramo umwuka kubera inyota n’inzara, dore ko bari bamaze igihe kinini batarya.
Ati “Interahamwe zikimara gukora (babyitaga gukora mu rwego rwo kujijisha), zaragiye, Abatutsi bahungiye inyuma mu Bapadiri baba baraje, baratubaza bati nta muntu waba ari muzima ngo tumukuremo, ndebye mbona muri abo barimo na musaza wanjye, ndavuga nti ndahari”.
Arongera ati “Nibwo yaje ampeka ku rutugu angejeje mu gipadiri musaba amazi yo kunywa, ari nabwo twasanze Diregiteri w’ishuri yicaye kuri robine ashaka Umututsi waza kunywa amazi ngo amwice, nibwo uwo Diregiteri yagannye hirya ahari imirambo, musaza wanjye aba adashye amazi arampereza, undi agarutse asanze hatotse, n’umujinya mwinshi ati ni nde uvomye amazi? Bose baraceceka”.
Akomeza agira ati “Akimara kubona ko ari musaza wanjye wabikoze, nibwo yarakaye ahita ahamagara abasirikare n’interahamwe bazana imihoro bakubita urugi musaza wanjye aba ari we baheraho bamukubita isasu, mbona aratumbagiye yikubita hasi arashwanyagurika, mbona ahindutse inyama”.
Bakimara kunkubita ntampongano mu mutwe numvise ko ibyanjye birangiye
Mukarumanzi, avuga ko uko yakomezaga guhunga yahuye n’interahamwe baturanye yitwa Kazeneza, imubaza niba hari umuntu w’iwabo ukiriho ngo amurokore, ariko ngo byari amayeri yo kumwica.
Ati “Akimara kumbaza atyo mubwira ko ntabo, nibwo yankubise ntampongano (ubuhiri bateragamo imisumari) mu mutwe ngwa ku twana tubiri tw’udukobwa twari inyuma yanjye, twese tugwira umufuka w’ibishyimbo, byinjira muri bya bisebe by’imisumari ya ntampongano”.
Arongera ati “Uko mundeba, nari nararwaye indwara y’ibishyimbo mu gihe cy’imyaka cumi n’ingahe, aho najyaga kubona umubiri ugaturika hakavamo igishyimbo”.
Avuga ko ngo yirutse iyo nterahamwe isigara yica twa twana tw’udukobwa, aho yahungiye nanone ku Kiliziya.
Uwo mubyeyi avuga ko yakomeje gusimbuka impfu zitandukanye, aho yongeye guhura n’interahamwe imukubita inkoni, yituye hasi imusonga icumu mu mugongo, irimusigamo igenda izi ko yamwishe.
Ati “Iyo nterahamwe yari izi ko yanyishe, izi ko ryahuye n’ubutaka, aribwo nakomeje kugaragurika mbuze urinkuramo ndihina ndyikuramo, mpita nsubira ku Kiliziya aho nasanze bake barokotse, ndababara cyane ubwo nabonaga imibiri y’abo mu muryango wanjye aho yashengukiye”.
Aho kuri Kiliziya ya Nyamata, ngo bakomeje kwicwa uruboza aho abasirikare n’interahamwe bafataga umurambo w’umugore bakawugarika hanyuma bakawubikaho uw’umugabo, barangiza bakayijombamo ibisongo, bakayishyira mu modoka ya Komini, bakajya kuyijugunya.
Avuga ko hari ijoro yarokowe n’ibiceri 30 by’amafaranga yahawe n’umukecuru baturanye ati “Umukecuru duturanye yampaye ibiceri 30 arambwira ati akira aya mafaranga, nibagufata uvuge ko ndi Mama wawe, ibiceri 30 nka bya bindi byarokoye Yezu. Twarindwaga n’abasirikare n’abanyururu, nibwo nagiye negera umusirikare mu ijoro ndamubwira nti wambabariye nkigendera ko nimpfa ntacyo bikumarira?”.
Arongera ati “Twari dusigaye turi batandatu kuri Kiliziya ya Nyamata, aho twese bari baratwambuye imyambaro twambaye ubusa buri buri ngo tutabacika, uwo musirikare arambaza ati, none se nibagufata? Ndavuga nti mpa amahirwe yo kwigendera, muha bya biceri 30 byo kuguramo itabi, aba arambwiye ngo ariko ni bagufata ukamvuga birakubana ibibazo”.
Nibwo yarebye umukobwa wari hafi aho amusabye ko batoroka, asanga uwo mukobwa bamaze kumuca amaguru ntabasha kugenda, amuha umukecuru ngo abe ari we bajyana.
Ati “Twari twambaye ubusa buri buri njye n’uwo mukecuru, tukimara gusohoka muri iryo joro twahuye n’interahamwe ziduhamagaye ndanga, umukecuru agira ubwoba aritaba arazisanga, njye ndihisha numva bari kubaza wa mukecuru bati nutatubwira umukobwa muri kumwe turakujugunya muri uyu musarani. Umukecuru ati ni Mukarumanzi kandi rwose aho ari uhabwirwa n’umunuko”.
Ngo uwo mukecuru bahise bamujugunya mu musarani, Mukarumanzi agira ubwoba ariruka ageze imbere agwa muri bariyeri, ariko arayikwepa akatira mu miyenzi yari aho mu marembo y’iwabo w’umukobwa biganaga witwa Russie, ahamagara uwo mukobwa aho kumwitaba ajya kubwira se wari umwe mu nterahamwe ngo akaba umuntu usenga cyane mu itorero rya Adventiste.
Uwo mukobwa akimara gusanga se mu gikari aho yari ari akamubwira ko abonye Mukarumanzi, ngo yaje kumureba ashaka kumwica.
Ati “Se w’uwo mukobwa yaraje ati ni nde uhamagaye Russie ndavuga nti ni njye, mbwira uwo mugabo witwaga Yakobo nti nakubonanye Bibiliya, none mfite inzara, mfite inyota barantemaguye umubiri wose ndashaka ko unyica ntavunitse”.
Arongera ati “Nibwo Yakobo yasubiye mu nzu ati reka nzane umupanga ni wo ukwica vuba, ariko mbere yo kuza kunyica yabanje kubibwira umugore we, umugore amubuza kunyica, aribwo Yakobo yanjyanye mu kiraro cy’ingurube ze aba ariho ndara, maze ingurube ziransakuriza kugeza ubwo amatwi apfuye”.
Nageze ahantu Abatutsi benshi bahungiye kubera uburyo nanukaga banga kunyakira
Mukarumanzi avuga ko agisohoka muri icyo kiraro cy’ingurube aho bari bamufungiranye, kwihisha byamugoraga kubera ko yanukaga cyane bitewe n’ibisebe byari byaramaze kubora, ari nabwo yafashe umugambi wo kwerekeza iwabo.
Ati “Nashatse kujya iwacu kubera inzara nari mfite mvuga nti wenda nahabona n’igitoki ngikucagure ari kibisi, ariko inzira ijya iwacu Imana irayimbuza, nibwo nazamutse ngera ahantu Abatutsi bahungiye ari benshi batetse, kubera uburyo nanukaga bose bifata ku mazuru barambwira bati aranuka cyane, babonye uko nasaga bibatera ubwoba bati dore ukuntu asa weee”.
Arongera ati “Umukobwa umwe muri bo twari duturanye abonye ukuntu nasaga aho nari naraye mu kiraro cy’ingurube, ibisebe bindya arambwira ati fata aka kenda ugende wifubike, hari mu mvura, ati genda ntiwinjire muri iyo nzu utatunukira”.
Ngo akiva aho yagiye mu murima w’imyumbati arihisha, ariho yahuye n’umusaza witwa Nyagasaza, amubwira ijambo rimuhumuriza ati “ihangane”.
Ati “Uwo musaza ndamushimira cyane, yansanze mu myumbati aho nihishe, ati komera, numva aranyubatse andemamo icyizere, nta jambo ryiza nari mperutse kumva. Kwa kundi ari kunyihanganisha, Interahamwe zaraje muri iyo mvura, ba Batutsi nta n’umwe warokotse, njye Imana iba inkijije gutyo”.
Yageze aho yihakana ubwoko bwe n’Akarere ke kugira ngo arokoke
Mukarumanzi yavuze ko yakomeje inzira ajya kwa mwenewabo wari utuye muri ako gace, agezeyo asanga barahunze ajya kuruhukira mu musarani wabo, aho yasanze igitoki gihiye arishima kuko yari abonye icyo kurya, agifata umuneke interahamwe imwe iba yamubonye iza kumwica.
Ati “Ngifata umuneke nibwo nabonye umugabo witwa Nkundabatware, arambwira ati sohoka, ndasohoka nti ariko ndi umuhutu, data yitwa Muhutu iwacu ni i Bicumbi ntabwo ari mu Bugesera ntabwo ndi uw’i Nyamata. Numvaga kwitwa Muhutu hari amahirwe byampa, nihakana iwacu ndarahira birambabaza”.
Ngo agihakana ko ari Umututsi, nibwo yamuziritse ku giti cyari ku mbuga, ajya guhamagara interahamwe ngo zize zimutere amabuye, ati “Interahamwe zaraje zigiye kuntera amabuye ndavuga nti, ariko nubwo mugiye kunyica ndi umuhutu iwacu ni i Bicumbi, ntimunyice rwose”.
Ngo baramuzituye bamutwara nk’umujura banamukubita, bamujyana ku mugabo bazi neza ko amuzi, bamugejejeyo uwo mugabo amubera imfura abwira interahamwe ko ari uwa Muhutu, ari nabwo zamurekuye ziragenda bamusigira uwo mugabo witwa Emmanuel.
Ngo uwo mugabo ntabwo yamubereye inyangamugayo, aho yajyaga kwica yataha akamufata akamusambanya.
Ati “Emmanuel uko yavaga mu gitero na bagenzi be, bazanaga mu rugo bafite imihoro yuzuye amaraso, bakarambika aho ibyo bazanye ibinyanya, ibinyama nuko akaza akankorera ibyo ashaka, yarangiza n’izo nterahamwe azanye akazinshumuriza, kandi nari umwana muto cyane w’imyaka 13”.
Arongera ati “Narakubititse mwa babyeyi mwe, inzara yaranyicaga umugore wa Emmanuel yateka akarya wenyine, akambwira ati ibyo naguha byaba bipfuye ubusa kuko nturara, turabiha abari bubeho, akarya agakomba inkono mureba, Imana izabimubaza”.
Avuga ko nyuma yo kumwica nabi, Emmanuel yagiye kumuhururiza umupasiteri witwa Uwinkindi ngo wari umwicanyi cyane, aho ngo rimwe uwo Mupasiteri yamusabye indangamuntu, ati “Reka njye kuyizana, mpita mbacika”.
Ati “Tujye dusobanurira abana, ni yo mpamvu ndi hano ntanga ubuhamya, hari umuntu wishe abantu akiza abandi, hari n’umuntu wishe abantu burundu ntiyagira uwo akiza, hari n’utarabigiyemo burundu. Abahutu bose ntabwo bishe abantu rwose, nanjye ndabyemera, izo ngero zirahari”.
Mukarumanzi avuga ko muri uko guhunga izo nterahamwe zirimo Pasiteri, yinjiye mu musarani, interahamwe yari yariyise Yuda iba yamubonye, iraza imujugunya muri uwo musarani ngo irangije imwitumaho.
Uko Inkotanyi zamutabaye ubwo zasangaga interahamwe zirimo kumuhamba ari muzima
Mukarumanzi avuga ko kuva muri uwo musarani byamugoye, aho abantu bakomeje kumwitumaho bamwe batazi ko harimo umuntu, ariko akaryumaho, bigeze aho bazana Abatutsi benshi babajugunyamo we agahagarara ku gikura uko uwo musarani ugenda wuzura abantu, akaba ariko nawe agenda abuririraho abona awuvuyemo.
Ngo akimara kuva muri icyo cyobo, nibwo yagiye mu rugo rwari hafi aho baramwoza baramwambika, ariko umugabo muri urwo rugo akazana abantu bakajya bamusambanya.
Ati “Imana inkuye mu cyobo nibwo nagiye mu rugo ahari umugabo, ariko wari warishe abantu, yari umurokore njyayo abwira umugore we ati uyu mwana ni ukumwoza tukamutunganya. Baranyoza baranyambika ariko uwo mugabo akajya azana undi wo kumvura ibisebe akantera n’inshinge, yarangiza akankorera ibyo ashaka (kumusambanya), akambwira ngo ariko ntabwo urakira ngo nkugire umugore, mu bwoba bwinshi nti narakize nta kibazo gihari”.
Ngo ubwo Inkotanyi zari zitangiye gufata uduce dutandukanye zirokora Abatutsi, nibwo ngo urwo rugo rwahunze na we bamukorera imisambi, bakigera hafi ya Nyabarongo bamuta aho, bati “Ntabwo duhungana nawe, ishakire inzira”.
Ngo bakimusiga aho yakomeje kugenda, ahunga ariko atazi iyo ajya agatungwa no kurya itaka, ati “Ni ibitaka byantunze muri Jenoside, aho nabaga nihishe”.
Ngo agenda yaguye ku rugo rucumbikiye interahamwe, dore ko zari zatangiye kwihisha zihunga Inkotanyi, ngo rimwe bamubwira ko bagiye gushyingura kandi ko bajyana na we.
Ngo nibwo bagiye azi ko hari umuntu bagiye gushyingura, atungurwa no gusanga ari we bashaka guhamba.
Ati “Nagiye ngiye gushyingura ariko ntazi ngo barashyingura nde, kuko nta murambo nabonaga aho, ngezeyo nsanga ni jye bagiye guhamba, banshyira mu kinogo bantegeka kwicara nsobekeranyije amaguru, batangira kundohaho itaka, ariko nkomeza gutaka mbabwira nti njye ndi umuhutu iwacu ni i Bicumbi”.
Muri uko kumuhamba, izo nterahamwe ngo zumvise amasasu avugira hafi aho ziriruka, muri uko kwiruka nibwo Inkotanyi zamurokoye.
Ati “Mu gihe ibitaka byari bimaze kurenga mu gatuza bijya kugera mu ijosi, nibwo barashe barirukanka banta aho, burya nabo bakundaga ubuzima, ngiye kubona mbona haje abasirikare, nibwo bavuze bati bite ko tubona baguhambye? Ndabasubiza nti ariko njye ndi Umuhutu iwacu ni i Bicumbi, ntinda kwemera ko ari Inkotanyi kuko batubwiraga ko zigira imirizo, ariko njye sinayibona”.
Arongera ati “Umusirikare umwe arambwira ati ngaho vayo, ashaka kunkurura biranga bacukura ibitaka bagenda babikuramo, mbona bankuyemo umusirikare arambwira ati Humura ntugipfuye, nkomeza kuvuga nti iwacu ni i Bicumbi, Data yitwa Muhutu”.
Akomeza agira ati “Umusirikare umwe ati reka nkwereke uburyo utagipfuye, ampeka ku mugongo imbunda ayitwara mu ntoki, gusa nasaga nabi. Icyo gihe bampambaga bari bankuyemo isujipe bayimfuka mu mutwe, nsigara nambaye agakariso gusa. Ndabyibuka kunkura iyo sujipe mu mutwe byarabagoye kubera ko yari yumanye na bya bisebe, sinshobora kwambara isujipe, yambereye igikomere”.
Ngo uwo musirikare yamujyanye aho izindi nkomere z’Abatutsi barokoye ziri i Bicumbi, baramwoza baramugaburira, ari nabwo yafashe icyemezo cyo kuvugisha ukuri.
Ati “Kubera ko nari nababeshye ko iwacu ari i Bicumbi ni ho banjyanye bajya gushaka imiryango yanjye, bambaza bati iwanyu ni he nkajijinganya, nibwo navuze nti aba bantu bangiriye neza uwababwiza ukuri. Nibwo nababwiye ko iwacu ari i Nyamata, ako kanya banshyira mu modoka banjyana iwacu i Nyamata. Ndabashimiye mwarakoze babyeyi”.
Jenoside ikirangira, Mukarumanzi ntabwo yahise akira ibikomere, ngo yarebaga abantu bamwiciye dore ko bari baturanye, bikamutera guhungabana, ariko nyuma atera intambwe agera no ku rwego rwo kubabarira abamwiciye.
Ati “Abantu banyiciye nagiye kubona mbona baziye rimwe bansanga iwanjye, bansaba imbabazi na wa wundi wantemye hano (mu ijosi), ubu yaje kunsaba imbabazi nanjye ndazimuha abana bacu barasabana, bimpa amahoro yo kongera kubonana n’abandi. Ubu nanjye ndi mu rugendo rw’iterambere hari aho navuye n’aho ngeze, ndi Umujyanama mu Murenge wa Nyamata, ndi umubyeyi mfite abana”.
Arongera ati “Ntabwo nasoza ubu buhamya ntashimiye Imana yo mu ijuru, nkanashimira Perezida wa Repubulika, mwarakoze babyeyi, mwarakoze cyane njya nibaza iyo mutadutabara ahantu tuba turi. Twahoraga turara hanze ariko kuva Jenoside yahagarikwa sindarara hanze, ubu ndya neza, ndaryama ngasinzira, ibi turabikesha Leta nziza y’Ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega ubuhamya bukomeye harakabaho inkotanyi niyompamvu Kagame Mufata nkintwali ikomeye mbese numucunguzi Imana yaduhaye