Inkotanyi zadusogongeje ijuru (Ubuhamya)

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko Inkotanyi zabasogongeje ijuru ubwo zirukanaga ababicaga, zigahumuriza abasigaye.

Ndindabahizi avuga ko babonye avance y'ijuru Inkotanyi zikibageraho
Ndindabahizi avuga ko babonye avance y’ijuru Inkotanyi zikibageraho

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku Kiliziya ya Karubamba mu Murenge wa Rukara.

Abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Rukara abenshi ni abo mu cyahoze ari Komini Rukara, ndetse n’ababashije gucika abicanyi mu cyahoze ari Komini Murambi.

Tariki ya 12 Mata 1994, nibwo abicanyi batangiye kubicira muri Kiliziya bakoresheje gerenade n’intwaro gakondo.

Kayiraba Olive warokokeye i Karubamba, avuga ko bavuye iwabo i Rwinkuba, bahungira kuri Kiliziya ya Karubamba bahahurira n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu cyahoze ari Komini Rukara, ndetse n’ababashije gucika abicanyi mu cyahoze ari Komini Murambi.

Ijoro rya tariki 11 Mata 1994, ngo abicanyi barabateye babanza gutera gerenade bageze aho basenya zimwe mu nyubako zari zikikije Kiliziya binjiramo imbere, batangira gutema abantu barokotse umuriro kuko babanje gutwika.

Avuga ko Inkotanyi zibarokora zasanze hasigaye ngerere, kuko abantu bari batagifite n’aho bihisha.

>

Kayiraba Olive, se yishwe n'abo yagaburiraga
Kayiraba Olive, se yishwe n’abo yagaburiraga

Ndindabahizi avuga ko mu gihe cya Jenoside Isi yatereranye Abatutsi, kandi yari ifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside bakorerwaga.

Avuga ko mu gihe cya Jenoside bavugirijwe induru, baratwikirwa ndetse bicwa n’abaturanyi ku buryo hari n’abifuje urundi rupfu ariko ntibarubona.

Avuga ko atabona uburyo avugamo Inkotanyi kuko bamwe bahaze ubuzima bwabo, kugira ngo babarokore, ari byo avuga ko Inkotanyi zabasogongeje ijuru.

Yagize ati “Inkotanyi barimo bavuga zadukuye mu menyo y’urupfu zipfumbatisha ibiganza byacu ubuzima. Twumva ijuru turanaryizera, twabonye avance y’Ijuru. Kubona umuntu waguhigaga abonye umuntu umubwira ati igirayo igihe cyo kwica kirarangiye.”

Mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bakunda Inkotanyi, bemera imigirire yazo kandi bafitanye igihango gihoraho.

Impamvu ngo batazatatira igihango bafitanyo n’Inkotanyi, ngo ni uko mu gihe bari babuze uwabatabara bazibonye kandi zikabasubiza n’ubuzima.

Ati “Bajya bavuga ngo uri mu bihe byiza ubona inshuti ku bwinshi, waba mu bihe by’amage ukabona inshuti nyanshuti. Kuri twe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inshuti nyanshuti dufite ni Inkotanyi. Iyo tuzivuga ibigwi n’ubutwari biba bituvuye ku ndiba y’umutima wacu.”

Abarokokeye i Rukara bavuga ko bari bagoswe n'interahamwe zirimo n'izaturutse i Murambi kwa Gatete
Abarokokeye i Rukara bavuga ko bari bagoswe n’interahamwe zirimo n’izaturutse i Murambi kwa Gatete

Yasabye ko abafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’ababo bayatanga, kuko imibare igaragaza ko nibura imibiri igera ku 10,000 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukara, rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 8,034.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka