Inkotanyi ni Ubuzima, Indirimbo Nshya ya Bonhomme ishimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zihumuriza benshi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zikabafasha kwibuka kandi biyubaka, yashyize hanze indirimbo ishimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigakura Abatutsi bicwaga mu kaga.

Iyi ndirimbo yise"Inkotanyi ni Ubuzima" mu bitero bine biyigize, Bonhomme yibutsa uburyo Abatutsi babaga bamerewe nabi mu gihe cya Jenoside, aho bicwaga batotezwa banagirirwa nabi, Inkotanyi zikababera Umucunguzi bari bihebye.
Ikindi kandi Bonhomme agaragaza muri iyi ndirimbo ni ubutwari inkotanyi zagaragaje zihagarika Jenoside, aho benshi mu ngabo bapfuye abandi bagakomereka ndetse bakanamugara nta kindi gihembo bategereje usibye guhagarika amahano yakorerwaga Abatutsi, no kugarura uburyohe bw’ubuzima mu gihugu.
Bonhomme avuga ko iyi ndirimbo ayihimba, yabitewe n’ubuhamya yagiye yumva ahantu henshi yitabira afasha mu kwibuka, aho usanga ubuhamya bwose butangwa, busoreza mu ijambo risingiza Inkotanyi, kuko abo zageragaho babaga baciye ukubiri no kwicwa.
Yagize ati" Mu buhamya bwose nagiye numva, iyo bugiye gusoza wumva umuntu agize ati ’ Nuko mbona Inkotanyi ziraje", ugahita wumva ko icyo gihe uwumvaga ko ari bwicwe atakishwe."
Akomeza agira ati" Iyi ndirimbo nyituye by’umwihariko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi, Imana ibahe umugisha."
Bonhomme afite izindi ndirimbo zikora ku mitima ya benshi mu gihe cyo kwibuka, zirimo, Ijambo rya nyuma yavuze, Iyaba, Ukiriho, Amaraso y’abayoboke, Sinamenye aho wiciwe, wasaga ute n’izindi.
Iyumvire indirimbo Inkotanyi ni Ubuzima ya Bonhomme
Ohereza igitekerezo
|
Inkotanyi ni Ubuzima
ntawabona uko ashimira uwamuzuye! bonhomme imana iguhe umugisha ikongerere nimpano uzagere kure cyane