Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyamunga imitima ya bamwe

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi cyasojwe, cyagaragayemo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri 58524 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri 58524 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Icyo cyumweru cyasojwe kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017, cyumvikanyemo amwe mu magambo ndetse n’ibokorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, byakorewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kigali Today yabakoreye icyegeranyo cya bimwe mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye hirya no hino mu gihugu.

Amajyaruguru

Tariki ya 09 Mata 2017, umugabo w’imyaka 40 wo murenge wa Cyuve muri Musanze, yahuye mu nzira n’umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi maze aramubwira ngo “Ufite ijosi ribereye gutemwa n’umuhoro.”

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi na Polisi y’igihugu ikorere mu Karere ka Musanze, mu gihe hagikorwa iperereza.

Amajyepfo

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Kigoma umugabo yaravuze ngo “Ako ka Jenoside bahora bibuka kamurambiye.”

Muri ako karere kandi Mu Murenge wa wa Rwaniro uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze ku idirishya rye igipapuro cyanditseho amagambo mabi n’amazina y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiramo n’amagufa ariko ntihazwi ayo magufa ari ay’iki.

Muri icyo gihe mu Murenge wa Huye hari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batemeye ikawa, hari n’uwo baranduriye amasaka.

Ku itariki ya 11 Mata 2017, mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi ubwo bari mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi umugabo yarahagurutse ngo “Hari bamwe mu Bahutu badashyinguye mu Rwibutso kandi nabo barapfuye mu gihe cya Jenoside, nabo bagombye gushyirwa mu rwibutso.”

Muri ako karere kandi mu Murenge wa Ruhango abantu bahaye uburozi bwa “Acide” inka ebyiri za Habimana Wellars na Uwera Alice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu abantu batatu barakorwaho iperereza.

Ku itariki ya 08 Mata 2017, mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe, ubwo abagororwa barimo bahabwa ibiganiro, umwe muri bo yarahagurutse agira ati "Ibyo babigisha bashaka ko mugendera ku bwoba n’ubujiji.” Kandi ngo ntabona impamvu y’icyunamo gihoraho.

Nyuma y’iminsi itatu muri ako karere kandi hagaragaye ingengabitekereo ya Jenoside aho mu Murenge wa Nyarusange umugabo yari agiye yari agiye gukubita umukecuru w’imyaka 64 agira ati “Mva imbere wa mututsikazi we w’umushyondori.”

Iburasirazuba

Ku itariki ya 09 Mata 2017 umugabo w’imyaka 27 y’amavuko ubwo yari ari kumwe n’abandi mu kabari bareba filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yaravuze ati “Biriya si ukwica ni nko kwicira insina.”

Mu Karere ka Kirehe ho Gitifu w’akagari yabonye abaturage bitabiriye ibiganiro ari benshi ati “Nabapfuye bazutse.”

Naho umugabo wo mu Karere ka Ngoma yaraje umugore n’abana hanze kuko yagiye mu biganiro kandi yari yaramubujije, akanajyana n’umugore baturanye warokotse Jenoside yakore Abatutsi, yita “inzoka.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, rwahoze ari Kiliziya
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, rwahoze ari Kiliziya

Mu Bugesera ho umugabo yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko “Abatutsi ari abagome bakwiye kongera gutemwa.”

Iburengerazuba

Mu Kerere ka Rubavu, ku itariki ya 08 Mata 2017, ubwo abandi bari mu biganiro ku masaha y’umugoroba, umugabo yasabye uruhushya rwo kujya kuryama avuga ko arwaye.

Ntiyagiyeyo ahubwo yahise ajya gutwikira umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Karongi mu Murenge Twumba umugabo w’imyaka 51 y’amavuko yabwiwe kujya mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aranga avuga ko babanza gutegura icyunamo cya se. Se w’uwo mugabo yahungiye muri Congo (DRC), ntaratahuka.

Muri ako Karere kandi mu Murenge wa Bwishyura umugabo yari ari mu kabari aravuga ngo “Ko bibuka Abatutsi, Abahutu bazibukwa ryari!”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, muri Karongi
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, muri Karongi

Mu karere ka Rusizi muri Kamembe umugore yabwiye mugenzi we bakorana ngo "Ujye uhora usenga habeho icyunamo naho ubundi mba ngutsindagiye nkuko twatsindagiye abo Muri 94.”

Mu murenge Gikundavura muri ako karere umugore yabwiye umukobwa wabyaranye n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo "Ntunyirateho ngo nuko wabyaranye n’umututsi nakurangiza."

Naho mu murenge Gashonga umuturage yabwiye abantu bari kureba amashusho n’indirimbo zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Televiziyo y’u Rwanda ngo “Mu Rwanda hapfuye abantu benshi ariko na Tingitingi hapfuye benshi kuki bo batabibuka?”

Muri Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo umuturage yabwiye umusirikare wabakanguriraga kujya mu biganiro ngo “Ibihe byanyu murimo bizashira.”

Naho muri Ngororero mu murenge wa Sovu, abantu bagiye mu nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basohora imyenda, indangamuntu n’ibindi barabicagagura.

Naho mu Murenge wa Gatumba muri ako karere abantu bataramenyekana banditse urupapuro barunyuza munsi y’urugi rw’uwarokotse Janoside yakorewe Abatutsi, rwanditseho ngo “Inzu babubakira ntimuzikwiye mukwiye kuba mu myobo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyembona Ndi umunyarwanda bayikuraho ahubwo bagashyira indi slogan ivuga iti Ubuka nanjye nibuke.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ariko mana ubu koko abanyarwanda bazumva ryari ko turumwe

Theo yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

birababaje kubona harabagifite ingengabitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi bakwiye kwigishwa bagakurwamo ubwo burozi bwica ibitekerezo bariye igihe kinini

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

NTABWO BARETSE KWICA ABATUTSI, KUBERA KWIHANA NTIBABIRETSE HABAYE, IBONEKERWA, BABIRETSE, KUMBARAGA, NTIWAKWIGISHA SHITANI KWIHANA ABICANYI BARUZUYE ABAFUNZWE BARAHARI ABAHUNZE MURABAHA, AMA DOLARI NGO BAZE BAKOMEZE AKAZI BAFITE UMUVUMO WAMARASO KUBIGISHA NUGUTA, IGIHE BARIYA BOSE MUBAHERE, HO BAHANWE, BIKOMEYE URETSE KUBA ABICANYI BANAROGA, ABO BABYARA, GITIFU NUKUREBA IBYO YAVUZE KO WENDA ARUKO MBERE BATAZAGA, MUBIGANIRO ,HAREBWE, ABO YABWIRAGA, NIBA ARABACITSE KWICUMU CYANGWA ABANDI BATABITABIRAGA

lg yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

None se uretse kwirengagiza ingengas yashira ite nta butabera bwigenga?

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka