Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragaye ku munyeshuri izajya iryozwa umubyeyi we- MINEDUC

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko nihagira abanyeshuri bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, bizajya biryozwa ababyeyi babo, ngo kuko ari bo baba bayikongeza mu bana.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, yaburiye ababyeyi ko abana babo nibagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ababyeyi ari bo bazabiryozwa
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, yaburiye ababyeyi ko abana babo nibagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ababyeyi ari bo bazabiryozwa

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi kuri uyu wa gatanu tariki 29 Kamena 2018.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Ishuri ryisumbuye rya cy’Islam, ESSI Nyamirambo.

Munyakazi hamwe n’Ubuyobozi bw’Idini ya Islam bemeza ko mu ngo zimwe na zimwe ari ho hasigaye igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho abana bayigishwa bakayizana mu mashuri.

Uyu Muyobozi agira ati "Umwana wazanye amagambo cyangwa ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, umubyeyi we niwe ugiye kubiryozwa, mwitwararike rero".

Yasobanuye ko icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside cyanditswe mu gitabo cy’ Amategeko ahana mu Rwanda.

Ingingo ya 135 y’iki gitabo ikaba ivuga ko uwagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa gufungwa kugera ku myaka icyenda, akanacibwa ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni imwe.

 Ishuri rya ESSI Nyamirambo ryibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abari abarimu, abanyeshuri n'abakozi muri icyo kigo
Ishuri rya ESSI Nyamirambo ryibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abari abarimu, abanyeshuri n’abakozi muri icyo kigo

MINEDUC ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri yagabanutse ariko ko hakiri aho abanyeshuri bibona mu ndorerwamo y’amoko ndetse n’abatanga ibitekerezo byumvikanisha ko iwabo babatoza kugira amacakubiri.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana nawe ashimangira ko igicumbi cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside gisigaye mu miryango imwe n’imwe.

Ati ”Ababyeyi n’abandi bantu bakuru basogongeye ku ntango z’amateka mabi ya Jenoside, nibo barimo kwangiza urubyiruko rufite ibitekerezo bizima”.

Umwe mu banyeshuri biga muri ESSI Nyamirambo, avuga ko kwironda no kwiheza kwagiye kugaragara mu bana bafite ababo baregwa Jenoside, ari kimwe mu bimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mufti w'u Rwanda avuga ko Urubyiruko ngo rufite ibitekerezo bizima ariko rukangizwa n'abakuru banyuze mu mateka mabi
Mufti w’u Rwanda avuga ko Urubyiruko ngo rufite ibitekerezo bizima ariko rukangizwa n’abakuru banyuze mu mateka mabi

Nta Mututsi wiciwe mu Kigo ndangamuco cya Islam ahari ESSI Nyamirambo n’Umusigiti witiriwe uwari Perezida wa Libya Col. Muamar Gaddafi, bitewe n’uko Interahamwe ngo zatinyaga ko havuka ibibazo hagati y’u Rwanda na Libya.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri icyo kigo, bavuga ko Interahamwe zahakuye abantu bagera kuri 300 zikajya kubicira hanze yacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo munyamabanga wa MINEDUC se yibagiwe ko icyaha ari gatozi ? Nta muntu uhanirwa icyaha cy’undi muntu? Kuki ataba se ingengabitekerezo yayikuye ku baturanyi cg kuri mwarimu cg no ku bayobozi bandi bayifite??

Ese umwana nakubaza Genocide yakorewe Abatutsi yarakozwe nande uzamusubiza iki? ese nakubaza abatutsi ari bantu ki uzamusubiza iki?? simbona ko amoko azacika kuko ni ikintu kiriho.. niba tuvuga Genocide yakorewe Abatutsi bisobanuye ko hari ubwoko bwitwa abatutsi kandi ko hari n’ababishe kuko sibo biyishe. Rero ntago nkeka ko ubwoko bwashira.. kereka n’inyito ya genocide ihindutse ubwoko bukavamo(kdi ntago bikwiye)

My suggestion nuko abantu bigishwa kudahora umuntu ubwoko,ibara ry’uruhu,imyemerere,igitsina n’ibindi yaba umunyarwanda cg n’umunyamahanga.. umuntu ni nk’undi

XXX yanditse ku itariki ya: 3-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka