Ingaruka za Jenoside: Abarabu b’Abanyarwanda nabo bakozweho

Mu gihe twitegura kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Kigali Today yaganiriye n’Abarabu b’Abanyarwanda babaga mu Rwanda, bayitangariza uko bari babayeho muri Jenoside nk’Abanyarwanda batagiraga ubwoko babarizwamo.

Saidi Yahaya, w’imyaka 31, ni Umunyarwanda ukomoka ku bisekuru by’abarabu, ariko ababyeyi be umwe akaba ari Umunyarwanda undi ari Umubiligi.

Bamwe mu barabu b'Abanyarwanda baganiriye na Kigali Today
Bamwe mu barabu b’Abanyarwanda baganiriye na Kigali Today

Jenoside itangira muri Mata 1994, Yahaya yari afite imyaka umunani yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibungo. Muri uko kwezi yari yagiye kuruhukira kwa nyirakuru i Rwamagana mu mujyi hafi y’umusigiti.

Avuga ko igitondo cyo ku wa 7 Mata 1994 cyari umunsi usanzwe kuri we, ndetse aniteguye kujya gusali ( Gusenga), agiye kubona abona kajugujugu ya gisirikare iguye imbere y’umusigiti hafi cyane yo kwa nyirakuru.

Abasirikare ngo basohotse muri iyo kajugujugu, n’indangururamajwi, babwira abaturage kuva muri ako gace kuko ngo indege ya Habyarimana yari yahanuwe.

Yahaya avuga ko mu itangazo batangaga, abo basirikare babwiraga abaturage kwihisha no guhunga inkotanyi, icyo gihe bitaga “Inyenzi”.

Agira ati “Nyogokuru acyumva iryo tangazo yahise ankurura arambwira ati ‘Tuzinge utwangushye duhunge.’ Ntiyigeze ambwira aho twerekeje. Gusa, ndibuka ko yafashe ibikoresho by’ingenzi abihisha inyuma y’inzu.”

Kuri we, ngo yumvaga ari hagati y’urupfu n’umupfumu. Nyirakuru yari ahisemo guta imitungo ye yose agakiza ubuzima.

Yahaya na nyirakuru ngo bagiye iminsi n’iminsi n’amaguru kugira ngo bashobore kugera i Kibungo, basanga abandi Barabu b’Abanyarwanda i Kabarondo, bafatanya urugendo bahungira muri Tanzaniya.

Akomeza agira ati “Twararaga munsi y’ibiti nijoro nyogokuru akanzirika ku mayunguyungu ye n’umwenda kugira ngo hataza kugira igikoma tugatatana tukaburana.

Ni bwo bwari uburyo bwo gutuma imiryango itaburana. Nibuka ko abakuru bajyaga gushaka ibyo kurya tugasangirira muri ubwo bwihisho.”

Yahaya avuga ko rimwe yaburiye mu bandi Banyarwanda bari bahungiye mu Ishuri ryitwa Spic ry’i Kibungo, ariko aza kubonwa n’abantu bamuzi bamenyesha ab’iwabo bari i Kabarondo bajya kumukurayo.

Aho i Kabarondo ngo bahamaze amezi abiri, baza kuhata ibyo bari bafite byose bahungira muri Tanzaniya.

Nubwo Yahaya atibuka byinshi mu byo yanyuzemo muri ubwo buzima bugoye, avuga ko hari ibintu bibiri adashobora kwibagirwa.

Abanza guceceka nk’umunota, n’ikiniga cyinshi, akomeza agira ati “Sinshobora kwibagirwa umubiri w’umwana w’imyaka 10 bari bicishije icumu bakawurambika iruhande rwa nyina na we bari bamaze kwica.

Hari imibiri myinshi twagiye tubona ku nzira aho twacaga hose, ibi biracyashegesha kugeza n’ubu nkibaza nti ‘kuki koko byabaye!”

Isura ya Yahaya, y’abarabu, yari ihagije ko atambuka kuri bariyeri zose kuko we na bagenzi be bafatwaga nk’abanyamahanga.

N’ubwo Yahaya avuga ko we yiyumvaga nk’Umunyarwanda, interahamwe zo zamubonaga mu yindi ndorerwamo.

Ikindi kintu avuga ko adashobora kwibagirwa ni umunsi yahagaze kuri bariyeri yari yuzuye imiborogo areba uko abandi Banyarwanda barimo kubaka indangamuntu, bamwe bagenda babarobanuramo bakabaterera ku ruhande ngo babice.

Ubwo yari kuri iyo bariyeri nta nterahamwe yamukojeje n’urutoki, ahubwo ngo wasangaga zimubaza impamvu zimubona yahiye ubwoba atinya gupfa, kandi akananirwa no kwambuka bariyeri ngo akomeze.

Yahaya yibuka ko interahamwe zanamufashije kongera kubonana n’umuryango bari baburanye. Ati “Nari nzi ko ndi Umunyarwanda kuko mama na papa bari Abanyarwanda ariko iyo ntaza kuba mfite iyi sura y’abarabu nkomora ku basekuruza simba naragize bariyeri ndenga. Banambajije impamvu ntarimo kwambuka mbabwira ko ntegereje nyogokuru.”

Yasahuwe ibye byose areba ntiyakoma ngo akize ubuzima

Abdullah Sultan w’imyaka 72, yari umucuruzi ukomeye w’imyambaro n’indodo muri “Quartier Commercial” mu Mujyi wa Kigali.

Yari atuye mu mujyi rwagati mu igorofa rigeretse gatatu yari yaraguze na Fidele Gakwaya ryari imbere y’icyari “Trafipro”.

Avuga ko mu myaka 40 yari amaze akora ubucuruzi bwagendaga neza, kandi n’ingano y’ibyo acuruza izamuka umunsi ku munsi kugeza ku wa 7 Mata 1994, ubwo interahamwe zateraga abaturage mu ngo zabo mu mujyi.

Ahamya ko mu masaha make zari zimaze gufunga imihanda yose, Nyarugenge ntihagira uwongera gukoma habe n’utamba, uretse interahamwe zinjiraga aho zishatse zose.

Nk’umucuruzi wavugaga rikumvikana, Sultan avuga ko we n’umuryango we bategujwe n’interahamwe ko agomba gushaka aho yihisha, kugira ngo ataza kugendera mu bwicanyi bwari bugiye gukorwa.

Agira ati “Twabaga mu igorofa yo hejuru y’iduka ryacu mu mujyi rwagati. Byabaye ngombwa ko nimuka njya mu igorofa ya nyuma (iya gatatu) nkajya ndebera mu idirishya interahamwe zica abantu, zigenda umuryango ku muryango kandi zijya mu ngo z’Abanyarwanda gusa.”

Sultan ntiyari mu bahigwaga ariko avuga ko udutsiko tw’interahamwe twakoraga amazamu mu mujyi tuzenguruka tugenda duhitamo abantu twashakaga mu ngo zabo.

Akomeza avuga ko buri munsi hakaza itsinda ritandukanye n’iryabaga ryaje ku munsi wabanje rigashyiraho bariyeri mu gihe abandi izindi nterahamwe zabaga zihugiye mu gusahura amaduka.

Kuba yari umwarabu byamukijije interahamwe n’ubwo imwe mu mitungo ye zayisahuye ngo zibone ibyo zifashisha mu bitero byazo no mu buryo bwo kwikungahaza.

Ku wa 7 Mata 1994, agatsiko k’interahamwe kagiye iwe n’imodoka kirara mu mangazine ye, karasahura gasiga iduka ry’amamiliyoni n’amamiliyoni ryera.

Ati “Nararebye mbura icyo nkora! Imyambaro yacu yari ikunzwe cyane mu karere. Basahuye amangazini yacu barapakira babyambukana muri Congo bajya gucuruza.”

Kubera ko yari afitanye amasano n’Abarabu bo muri Tanzaniya, Sultan n’umuryango we bakuwe mu rugo na Ambasade ya Tanzaniya, ibafasha guhungira mu Burundi aho basanze abandi barabu bagenzi babo.

Yibuka ko kwambuka Nyabarongo bitari byoroshye kuko byabasabye guhagarara kuri bariyeri eshatu zirimo iyo mu mujyi rwagati, iya Nyabugogo n’iyo kuri Nyabarongo.

Ati “Guhura n’interahamwe byabaga ari nko guhura n’urupfu icyo gihe. Uwageragezaga guhita zitamusatse zahitage zirasa abari muri iyo modoka bose zikabamara.”

Sultan avuga kandi ko kuri za bariyeri interahamwe zitigeraga zaka amafaranga, ati “Ariko n’amasura ateye ubwoba zarebye mu modoka yacu ubwoba burantaha mvuga amasengesho ya nyuma…ni urupfu gusa umuntu yosomaga mu maso y’interahamwe.”

Ku bw’amahirwe, isura ye ya cyarabu yaramufashije abona ageze mu Burundi aza guhunguka nyuma y’amezi abiri Jenoside irangiye.

Avuga ko ahunguka yasanze imwe mu myambaro yari yarasahuwe yarabitswe n’ingabo za RPF, ziyitesheje interahamwe.

Nyuma y’imyaka 23 Jenoside irangiye, Sultan n’umugore we “Mama Fatuma” bashoboye kongera kubaka ubucuruzi bwabo muri Kigali, kandi bombi bavuga neza Ikinyarwanda kandi bakemeza ko kuba Abanyarwanda bumva bibahaye amahoro.

Hagati aho, Yaseri Khalim na Salim Mohsin na bo ni Abanyarwanda b’Abarabu babaga i Rwamagana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaseri Sultan ati Interahamwe zasahuye ibyo twacuruzaga byose turituriza ngo tuticwa
Yaseri Sultan ati Interahamwe zasahuye ibyo twacuruzaga byose turituriza ngo tuticwa

Na bo bavuga ko interahamwe zasahuye amangazine yabo zikayasiga yera.

Zimaze kwica uwitwa Claver Kabera n’umugore we n’umwana mu bo zahereyeho zitangira kwica abatutsi ku mugaragaro, interahamwe zari zatijwe umurindi n’abatwa ngo zahise zitangira gusahura amaduka yose yo mu Mujyi wa Rwamagana.

Mu minsi 100 Jenoside yamaze, Khalim n’umugore we ngo nta biribwa bigeze bongera gucuruza cyangwa ngo bagire ahandi bakura amafaranga.

Avuga ko batigeraga bava mu rugo ko ahubwo babeshwagaho n’utwo bari barazigamye kugeza Inkotanyi zibagezeho zikabatabara.

Agira ati “Twasohotse mu bwihisho ari uko twumvise ko Inkotanyi zafashe Umujyi wa Kayonza. Twariruhukije twumva ko turokotse.”

Ntiyagiraga ubwoko abarizwamo mu ishuri

Hussein Hitimana bakunda kwita ‘Med’ yavutse mu 1965 arererwa kandi akurira mu Mujyi wa Butare. Nyina yari Umunyarwandakazi naho se akaba Umwarabu, ariko Med ntasa n’abarabu na gato kandi avuga Ikinyarwanda kitavangiye, byongeye akagira n’izina ry’Ikinyarwanda.

Mu mashuri abanza, Med ngo yahoraga ku mwanya wa mbere kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu aho yigaga kuri “Groupe Scolaire Officielle de Butare Catholique”.

Gusa, ngo kuba yari umuyisilamu n’umwarabu byamushyiraga mu kaga nk’Umunyarwanda w’icyo gihe, igihugu cyari kirimo amacakubiri y’amoko n’amadini.

Agira ati “Kuri njye gukorerwa ironda rishingiye ku bwoko no ku idini ntibyari byoroshye.

Iyo bahamagaraga abahutu n’abatutsi nasigaraga nicaye kuko nta na hamwe nibonaga. Ntawagiraga icyo ambaza kuko no mu ikaye irimo amazina y’abanyeshuri nta bwoko nagiragamo kandi ubw’abandi bwabaga bwanditsemo.”

Hitimana cyakora, avuga ko byari bibi kurushaho ariko yari umuyisilamu, byiyongera ku kuba atarafatwaga nk’Umunyarwanda.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ngo ntiyigeze agaragara ku rutonde rw’abatsinze kandi yari umuhanga cyane.

Ati“Byarambabaje cyane kuba ntaragaragaye ku rutonde rw’abanyeshuri batsinze. Gusa naje gusanga atari urwumwe, kuko abayisilamu bose nta n’umwe wari watsinze.”

Kubera ko yari umwarabu, yabonye akazi muri “Medicine San Frontier (MSF)” ishami ry’Ububiligi ashaka umugore, Jenoside, muri Mata 1994, isanga bafite umwana w’ukwezi kumwe.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994 ngo yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe ariko ahagarikwa n’abarindaga Hotel Faucon bamubaza impamvu yidegembya kandi igihugu kiri mu bihe by’amage, kuko indege ya Perezida Habyarimana yari yaraye ihanuwe.

N’ubwo atafatwaga nk’Umunyarwanda, Hitimana avuga mu gihe cya Jenoside yagize uruhare mu kugira abo arokora.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 1994, yasubiye mu rugo ariko ngo ryari icuraburindi rirenze andi majoro kuri we nk’umunyamahanga, amaze kumenya ko bamwe mu bo biganye bishwe urw’agashinyaguro.

Bosco wari umumotari akaba n’inshuti ye iryo joro ari mu bo interahamwe zishe zimuteye icumu ku ijosi, zirangije zimutwika ku nda zimuta mu ishyamba.

Agira ati “Twarashakishije tubona umubiri wa Bosco mu gihuru mu ishyamba ryo ku Itaba. Byari biteye agahinda! Natwaye umubiri ndawusukura nsaba abandi kumfasha kumushyingura, tubigira vuba cyane. Guhera icyo gihe nahise mfata icyemezo cyo guhungira mu Burundi.”

Ku wa 8 Mata 1994 mu gitondo, we na murumuna we bafashe imodoka ya se wabo bajyana na we n’umuryango ndetse banashyiramo bamwe mu Banyarwanda bari barimo guhunga berekeza mu Burundi.

Icyemezo cyo guhunga u Rwanda cyari icyo kubatabaraho by’igihe gito kuko bahise bahurira n’Inkotanyi ku mupaka w’Akanyaru zitabaye.

Hitimana n’abo bari kumwe bageze i Kayanza mu Burundi basanze ntaho bavuye nta n’aho bagiye kuko Abanyarwanda bose bari bahungiye mu Burundi bari barimo guhigwa ngo bicwe ariko ku mpamvu zinyuranye n’izo bari bahunze.

“Muri icyo gihe mu Burundi kwica Umunyarwanda byafatwaga nk’imari ishyushye, Abarundi bita Abanyarwanda ‘ibolo’.”

Hitimana akomeza agira ati “Gusa twari twaburiwe n’abapolisi ba komini kuri icyo kintu batubwira kuba maso.”

Nyuma ya Jenoside, Hitimana yarahungutse asubira mu Cyarabu mu Karere ka Huye aho yabanaga n’umuryango we (umugore n’abana batanu) bakora ubucuruzi buciriritse bwa resitora.

Gusa, mu Cyarabu kuri ubu harasanwe harimo kuvugururwa bahubaka amazu agezweho y’Umuryango w’Abarabu baba mu Rwanda. Cyakora, Hitimana ngo ntiyicuza kuba ari Umunyarwanda.

Bamwe mu barabu bahizwe nk’ibyitso by’abatutsi

Uwimana Abdallah umwe mu barabu wabaga i Butare Jenoside yatumye ahunga kuko bamwitaga ikitso
Uwimana Abdallah umwe mu barabu wabaga i Butare Jenoside yatumye ahunga kuko bamwitaga ikitso

Abdallah Uwimana, w’imyaka 63, umwarabu w’Umunyarwanda wabaga mu Mujyi wa Butare kugeza mu 1999 yafatwaga nk’umwe mu baturage baho bari ibyitso by’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ibi byari bihagije ngo yicwe kuko umuntu wese wakoranaga n’Inkotanyi, yafatwaga nk’umwanzi w’igihugu agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwicwa batitaye ku wo ari we.

Uretse kuba yari umucuruzi w’umukire ukomeye muri Butare wanasahuwe bikomeye n’interahamwe, Uwimana yari afite umugore w’umututsikazi.

Iyi ikaba imwe mu mpamvu simusiga yatumaga agomba kuba ku rutonde rw’abazivuganwa muri Jenoside.

Amaze kubona ibyo bintu byose byashyiraga ubuzima bwe mu kaga, yahise afata icyemezo gikomeye cyamuhinduriye ubuzima ari na cyo gisobanura uwo ari we uyu munsi.

Uwimana agira ati “Interahamwe ntizigeze ziduha akanya n’ako guhumeka kandi kuba nari umwarabu ntacyo byari bizibwiye.

Zagerageje kungabaho ibitero inshuro nyinshi zivuga ko zikeneye kumbona napfuye, kuko mfite umugore w’umututsikazi kandi zikaba zifite amakuru ko nkorana n’Inkotanyi.”

Ubwo Jenoside yari ikaze mu 1994, Uwimana avuga ko yibuka ibimenyetso by’ibihe byo mu 1963, abatutsi bahigwa bakicwa ku ngoma ya Mbonyumutwa Dominique.

Avuga ko ingabo za Habyarimana zagiye i Butare muri Kajugujugu ziterera ibibiriti mu kirere mu Mujyi wa Butare.

Ibyo bibiriti ngo bikaba ari byo byifashishijwe mu gutwikira abatutsi mu bice bya Mpare, Tumba na Rango.

Hitimana amaze kubona iyo ndege ikwirakwiza ibibiriti ngo yahise ahungira i Rwamagana, abifashijwemo na bamwe mu bo bafitanye amasano ari na ko agenda atanga ruswa mu nzira aho yanyuraga hose.

Gusa, Bayisenge Mariamu w’imyaka 60, umututsikazi washakanye na Selemani Ngabonziza (Umwarabu w’Umunyarwanda ufite ubumuga), ngo muri icyo gice, nta bundi buryo yashoboraga kurokoka uretse kwishyira mu maboko y’abaturanyi be b’abahutu.

Ngabonziza agira ati “Nahaye interahamwe udufaranga twose nari mfite ngo zindekere umugore, ariko zikomeza kuza ubutitsa. Bamazeho utwo nari nzigamye ngera aho ndashirirwa burundu.”

Ngabonziza akomeza avuga ko atari guhara umugore we ari na we buzima bwe, nyuma yo kubona ibyabaye mu 1963 ubwo habaga igeragezwa rya Jenoside.

Icyo gihe abavandimwe be, Hamadi Ngabonziza na Daidi Amed bishwe bazira kugerageza kurwana ku mitungo yabo no gukorana n’Ishyaka rya RUNAR ryari iry’Abatutsi.

Abarabu b’Abanyarwanda bose babajijwe dukora iyi nkuru, bahamya ko kugera kw’ingabo za RPF mu bice bari barimo ari byo byabarokoye.

Interahamwe zibasiraga abarabu b’Abanyarwanda ahanini kubera imitungo yabo, kuba barashakanye n’abatutsikazi no kuba zarabashinjaga kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Bayisenge Mariam ngo yahizwe bukware mu gihe cya Jenoside bashaka kumwica
Bayisenge Mariam ngo yahizwe bukware mu gihe cya Jenoside bashaka kumwica
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka