Indi nyandiko rutwitsi ya Gitera yakongeje urwango ku Batutsi

Utekereza gukorera Jenoside abantu, abanza kubagira babi, akabitirira ikibi cyose gishoboka, kugira ngo uzabica azumve ko akoze igikorwa cyiza cyo kwikiza abantu babi.

Gitera Joseph wamenyekanye cyane ku mategeko 10 y'Abahutu
Gitera Joseph wamenyekanye cyane ku mategeko 10 y’Abahutu

Guhindura Abatutsi abantu babi byatangiye kera, ubwo batangiraga kwicwa mu 1959, abandi bagacibwa mu gihugu bakagirwa impunzi mu bihugu bituranye n’ u Rwanda.

Umwe mu bakwirakwije ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi kuva 1959 ni Habyarimana Gitera Joseph wari umuyobozi w’Ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion Social de la Masse) ugereranije,ni ishyaka riharanira guteza imbere rubanda nyamwinshi.

Uwo Gitera yamenyekanye cyane ku mategeko 10 y’Abahutu yanditse mu 1959, agamije kwangisha Abatutsi urunuka.

Amwe mu mategeko 10 y'Abahutu yanditswe na Gitera
Amwe mu mategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Gitera

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, yerekana indi nyandiko yuzuye urwango yasohoye mu kwezi k’Ugushyingo 1959.

Iyo nyandiko Gitera yise "Umunsi mukuru w’ibohorwa ry’Abahutu ku ngoma y’Abatutsi mu Rwanda", yari igamije kwereka Abahutu ko Abatutsi ari bo nkomoko y’ibibi byose, bakaba nta kabuza bagomba kwicwa bakavaho.

Iyo nyandiko Gitera yayicishije mu Kinyamakuru cya APROSOMA cyitwaga "Ijwi rya Rubanda" mu Gushyingo 1959.

Aya ni amwe mu magambo akubiye muri iyo Nyandiko ya Gitera

• Batutsi ba Gatutsi, mwarishe, mwarasahuye, mwarabambye, mwataze imiranzi y’Abahutu. Muri ibirura ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwarahotoye, mwaranize, mwarakandagiye, mwicariye Abahutu. Muri ababisha nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwarambuye, mwaranyaze,mwaratwitse, mwishe Abahutu rubi. Muri abanzi ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwicishije icumu, inkota, icyuma, amarozi, ni byo mugiye kwicishwa. Mwarakandagiye mwaricariye, mukandagiwe mwicariwe. Ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi urwo mwishe Abahutu ni rwo mugiye gupfa. U Rwanda rwose rurabanze, muratarataza ay’ubusa. Mugiye guhorwa nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi murashaka kwigenga? Nimwigenge ukwanyu Abahutu bazigenga ukwabo. Muri Abakomunisite, muri ababuramana, Abahutu tuzakomeza iyacu. Ba Gatutsi mwe nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, kuva ubu duciye ukwacu, nimuce ukwanyu. Ntituvanze turavanguye, Nimwigenge twigenge. Ba Gatutsi mwe, nimugende rwiza.

• Bahutu ba Gahutu mwe, mwigenge inyuma y’ibirura. Imiranzi basigaje ya ba so, barashaka na mwe kubarya. Ba shahu mwe, nibagende rwiza.

Nyuma y’iyi nyandiko ku itariki ya 24 Ukuboza 1959 Abatutsi bamaze iminsi bishwe, icyo gihe Noheri yari iraye iri bube, Gitera yasohoye indi nyandiko yagaragazaga ibyishimo yari atewe n’ubwicanyi bwari bwakorewe Abatutsi.

Irebere amagambo yari akubiye muri iyo nyandiko, na yo yasohotse mu kinyamakuru cya APROSOMA kitwaga Ijwi rya rubanda rugufi.

Bagufi mwese ndabaramutsa, Areruya.

Aprosoma ishyaka ry’Abahutu turatsinze Areruya.

Umugome ari ku mugozi, umugomoke ari ku ngoma.

Bagufi mwese cyane cyane Abahutu nimuze dufatane urunana, duhuze inama n’Imana, dusobeke imihigo isaha yacu irageze.

Ishyaka ry’abagufi APROSOMA, n’ishyaka ry’Abahutu PARIMEHUTU, turatsinze.
Yemwe bahu, nihasingizwe Imana Mungu Rurema, kuko yibutse ingabo ze, Abahutu n’Abagufi.

Uwanyu ubakunda Joseph Habyarimana Gitera.

Muri iki gihe cy’Iminsi 100 Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iyo Abanyarwanda bibuka, baba bagomba no gushyira hanze abacanyi babibye urwango rw’Abatutsi, bagategura Jenoside bakayigerageza, ndetse bakanayishyira mu bikorwa.

Ibyo bizafasha mu kurwanya Ingengabitekerezo yayo ikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ndetse n’ipfobya rya Jenoside rikomeje kugaragara cyane cyane ku bakomoka kuri abo bateguye Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ese ko gitera yangaga abatutsi aho ntiyaba yari afite icyabimuteye ??? Burya ngo ntakaburimvano !!!
Ese aho abatutsi hambere bo bari ba miseke igoroye ???
Rahira ko gitera uru rwango yangaga abatutsi ataruterwaga nubugome bwabo bagiraga ???

Ubizi natunyuriremo

Topman yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

kwicisha abantu ejo nawe ugapfa bariya bose uko babikoze niko bapfuye ndetse banapfa nabi bapfa bana kenyutse kandi numurage basize bamwe mulibo bazapfa bangara kuko u rwo rwanda yababwiraga ko alibo banyirarwo bonyine nabo barutaye

gakuba yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Birakwiye ko tureka kwirebera mu ndorerwamoy’amacakubiri tukaba abanyarwandakuko icyo amaccakubiri yatuzaniye twarakibonye.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Wowe wiyise Badege ntugasebanye witwaje izina rya Yehova ngo usebye abo mutemera kimwe, dore abantu basebanya nkawe nibo basenye kino gihugu.

Kayitsinga yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Yewe Kayitsinga,twereke aho Badege yasebanyije.Nta kintu na kimwe yavuze kitali cyo.Abasirikare ba Leta bajyaga ku rugamba bambaye amashapule,bali muli za Bus za ONATRACOM.Ndabyibuka neza.Pastors na Padiri babanzaga kubasengera mu nsengero zose z’igihugu.Twali duhali tubyibonera n’amaso yacu!!Courage Badege.Wavuze ukuri kwambaye ubusa.Nuko nyine ukuri kurya abantu bamwe.
Abicanyi n’ababasengera,bose imana ibafata kimwe.D’accord?Do you agree?Merci.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ibi Gitera yavuze nubu hari ababivuga nuko ikipe ibivuga yahindutse, erega abanyarwanda turaziranye, uyu munsi turatunga urutoki Gitera ariko enye zisigaye nitwe zireba, ese ubu muri twe ntabifitemo ibitekerezo nkibi yarafite? Kera yari Gitera naho uyu munsi ni ba Gatera. Urwango. nkuru urusangana abanyarwanda benshi ntiriwe ndondora, nuko bo batabivugira ahagaragara bakabikorera ahihishe bucece kuko nabo baziko bigayitse ari umwanda. Yemwe yemwe mwese benewacu, ivanguramoko mwiyimitsemo murireke ni umwanda nkumwe wo muri toilet.

Kayitsinga yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ndabona mu mategeko ye,irya mbere atangira avuga ngo "Emera kandi wizere imana"!!Ariko uzi ko n’igihe interahamwe zicaga abatutsi zavugaga ngo ni imana yabibategetse.Bible ivuga ko "umuntu udakunda mugenzi we,aba atazi imana".Bible ivuga kandi ko umwicanyi wese ari Gahini.Millions nyinshi z’abantu,zikinisha imana.Abantu bajya ku rugamba,nabo babanza gusenga,nyamara imana itubuza kurwana.Ndibuka ko abasirikare ba Leta,hagati ya 1990-1994,bajyaga ku rugamba Padiri amaze kubambika Ishapule,na Pastors bakabanza kubasengera.Bakababwira ko imana iri kumwe nabo.Imana y’abicanyi bose,ni Satani,ntabwo ari imana dusenga yitwa Yehova.Izabarimbura bose babure ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nicyo gihano kibakwiye.

Badege yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka