Imyaka 31 irashize ariko Jenoside nyibuka nk’iyabaye ejo - Ubuhamya
Damien Rusagara w’imyaka 82, utuye i Karama mu Karere ka Huye, avuga ko hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ariko ko ubugome yakoranywe butuma atibagirwa uko byamugendekeye, ku buryo iyo abitekerejeho yumva ari nk’aho byabaye ejo.

Yabivuze atanga ubuhamya ku kuntu Jenoside yagenze i Karama, mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwifatanyijemo n’abatuye mu Murenge wa Karama kuri uyu wa 7 Mata 2025.
Yagize ati "Nanyuze muri byinshi, ariko nababajwe cyane no kubona abana bonka ababyeyi bamaze gupfa. Mu buzima bwanjye sinzabyibagirwa. Nababajwe no kubona umuntu bamutema ahagaze nk’utema igiti cyangwa insina, adafite aho ahungira, akitura hasi."
Yunzemo ati "Ikibi cya Jenoside wumva bibaye vuba. Reba imyaka 31 irashize, ariko iyo uri kwibuka wumva bibaye vuba. Uba wumva unabireba, na naka wabikoze muturanye ukaba uramuruzi, mu ishusho ye."
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, na we avuga ko icyuho Jenoside yasigiye abayirokotse gituma bumva isa nk’aho yabaye ejo.
Ati "Jenoside yashyizwemo imbaraga zidasanzwe, yakorewemo n’ibikorwa binyuranye byagiye bikomeretsa abantu ku mutima. Kwibuka rero biremerera Abarokotse Jenoside nk’ibyabaye ejo, kubera ibibazo bahanganye na byo."

Akomeza agira ati "Uwakwifuriza umuntu nabi yamwifuriza kubura uwe. Abarokotse Jenoside bo bababuze mu buryo butunguranye. N’ubwo kandi bababuze, babana na bo. Araryama akamurota, aragira ibirori akabona icyuho cyo kutagira umuba hafi, agira ibibi akabura umutabara, icyuho cyo gutakaza abe akakibona."
Yungamo ati "Ni ubuzima tuzahoramo kugeza igihe ntazi. Icyuho cy’abacu kizahora muri twe, ni yo mpamvu umuntu asubira mu mateka akumva ni nk’ejo hashize."
I Karama hari hahungiye Abatutsi benshi cyane ku buryo urwibutso rwa Jenoside rwaho rushyinguyemo abasaga ibihumbi 75. Bagerageje kwirwanaho, ariko haje kuza abasirikare barabarasa bituma bacika intege, nuko abafite imihoro, ubuhiri n’izindi ntwaro gakondo babirohamo, barabica.
Babishe tariki 21 Mata 1994, ariko urebye ngo abicanyi batangiye kubagota tariki 13.
Icyo gihe, uwafataga icyemezo cyo kuva aho bari bateranyirijwe, abicanyi ntibamwakuraga hanyuma bakaza kumukurikira bakamwica.
Kandi ubwo bari barabafungiye amazi, n’ugerageje gutarabuka ajya kuvoma mu kabande bakamwicirayo.
Rusagara ati "N’abagiye baturuka mu bindi bice bya Perefegitura ya Butare n’iya Gikongoro bakahahungira, nta wababuzaga kuza kuko babaga bazi umuriro binjiyemo."

Rusagara anavuga ko tariki 20 Mata 1994 hari abari bahungiye i Karama, bamenye ko buri bucye bicwa bakagerageza guhunga, ariko ngo muri bose harokotse umukobwa umwe waje gutoragurwa n’umubyeyi umwe akamwitaho, ariko basaza be bakaza kumumwicana.
Ku munsi wo kubica, abicanyi ngo bahereye saa yine n’igice bageza saa cyenda z’amanywa, amasasu ashize.
Icyo gihe ngo abicanyi bagize ubwoba barahunga, ari na ko gahenge katumye hari ababasha guhungira i Burundi.
Rusagara ati "Nababajwe n’abari barokotse twabwiye ngo baze duhunge bakanga, bavuga ko n’ubundi basanga babategeye mu nzira. Hari n’abizeye incuti zabo zabatahanye hanyuma abicanyi babasangayo barabica."
Mu bari basigaye harimo abagore n’abana bari bafite intege nkeya. Abagore barishwe, abana na bo bahabwa igikoma kirimo aside, barapfa.



Ohereza igitekerezo
|