Imyaka 27 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.

Uyu mwamikazi yakomeje gutura mu Majyepfo, cyane cyane mu Karere ka Huye aho benshi bamuziho umutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, kugeza ubwo yicwaga tariki 20 Mata 1994.
Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Mata i Huye hibukwa ko umwamikazi Rosalie Gicanda aribwo yishwe.
Yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Nk’uko bivugwa n’abakurikiranye iby’uko Jenoside yagenze i Butare (ubu igice kinini cya perefegitura ya Butare kigizwe n’Akarere ka Huye) bavuga ko tariki ya 20 Mata 1994 abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare.
Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.
Hamwe n’abo babanaga mu nzu, Gicanda bamujyanye mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye, maze bose barabarasa. Icyakora icyo gihe nyina babanaga we bari bamusize, ariko na we nyuma y’iminsi ibiri yarishwe.
Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.
Kwica umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko bukeye bw’uko yishwe, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.
Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Leta ikwiye gukora anketi ikatubwira uburyo ABAMI Rudahigwa na Musinga bapfuye.Abanyarwanda turabikeneye.Kuli Habyarimana,hali hakwiye anketi ihuza ibihugu byinshi (international).Cyane cyane ko indege yaguyemo president w’ikindi gihugu.Anketi yabamo:Rwanda,Burundi,France,Belgium,UN,etc...Niyo itagira aho ibogamira.