Imyaka 26 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe

Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.

Hashize imyaka 26 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe (Ifoto: Internet)
Hashize imyaka 26 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe (Ifoto: Internet)

Uyu mwamikazi yakomeje gutura mu majyepfo, cyane cyane mu Karere ka Huye aho benshi bamuziho umutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, kugeza ubwo yicwaga tariki 20 Mata 1994.

Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Gicurasi i Huye hibukwa ko umwamikazi Rosalie Gicanda aribwo yishwe.

Yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nk’uko bivugwa n’abakurikiranye iby’uko Jenoside yagenze i Butare (ubu igice kinini cya perefegitura ya Butare kigizwe n’Akarere ka Huye) bavuga ko tariki ya 20 Mata 1994 abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare.

Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.

Hamwe n’abo babanaga mu nzu, Gicanda bamujyanye mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye, maze bose barabarasa. Icyakora icyo gihe nyina babanaga we bari bamusize, ariko na we nyuma y’iminsi ibiri yarishwe.

Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Kwica umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko bukeye bw’uko yishwe, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.

Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe mu mwaka ushize wa 2019 mu muhango wo kwibuka Rosalie Gicanda

Mu mwaka ushize wa 2019, Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye uwo muhango. Aha yashyiraga indabo ku mva ishyinguwemo umwamikazi Rosalie Gicanda
Mu mwaka ushize wa 2019, Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye uwo muhango. Aha yashyiraga indabo ku mva ishyinguwemo umwamikazi Rosalie Gicanda
Madame Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bagize umuryango w'umwamikazi Rosalie Gicanda
Madame Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bagize umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda
Umuryango w'umwamikazi Rosalie Gicanda ushyira indabo ku mva
Umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda ushyira indabo ku mva

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje birababaje birababaje kubona abantu barazize ubusa 1994

Ndayishimiye alexis yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka