Imvugo iboneye mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi

Byakunze kugaragara ko hari abakoresha amagambo yerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi atari yo, cyangwa ataboneye, babigambiriye cyangwa batabizi, bikaba byabaviramo gupfobya Jenoside cyangwa kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nkuru ikubiyemo imvugo zikwiye gukoreshwa ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, zashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’imvugo zakosowe ku bufatanye bwa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside n’inama nkuru y’itangazamakuru mu mwaka wa 2016, hagamijwe ahanini gufasha abanyamakuru bakoresha amagambo nabi.

 Bavuga kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
 Bavuga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibavuga Abacika cyangwa Abacikacumu.
 Bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ntibavuga gushyingura ibisigazwa cyangwa gushyingura amagufa.
 Bavuga intwaza (abakecuru n’abasaza biciwe abana bose), ntibavuga incike.
 Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi ntibavuga intambara. Ntibavuga Jenoside y’Abatutsi. Ntibavuga itsembabwoko n’itsembatsemba. Ntibavuga ngo bya bindi byabaye mu Rwanda cyangwa amahano yabaye mu Rwanda. Ntibavuga isubiranamo ry’amako cyangwa ubwicanyi bwo mu 1994. Ntibavuga Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda.
 Bavuga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibavuga irimbi ry’abazize Jenoside.
 Ntibavuga mbere y’intambara cyangwa mbere y’indege, bavuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga ko Abanyarwanda basubiranyemo, bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga Aba - FARG, bavuga abana bafashwa n’Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho. Jenoside yarateguwe irageragezwa.
 Ntibavuga ko hari ibyagwiriye igihugu, bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga itsembabatutsi cyangwa itsembabwoko bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
 Ntibavuga ubwicanyi, amabi, amahano, serwakira…, bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga ko hapfuye abagera ku bihumbi 800, bavuga ko hapfuye aberenga miliyoni.
 Ntibavuga gutaburura, bavuga gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Ntibavuga ingengasi, bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside.
 Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside. bavuga kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside.
 Ntibavuga guhamba abazize Jenoside, bavuga gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ndashima reta yacu yubumwe yongeye Kunga abanyarwanda tukaba umwe. Nshimira cyane abateguye izintibavuga bavuga za genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 kugirango tujye twigengesera ngo tudakomeretsa ababuze ababo ndetse bigafatwa nkipfobya rya genocide .Mubihe byo kunamira abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 kunshuro ya 30 nti ntiduheranywe nagahinda ahubwo twibuke twiyubaka. We loved you, we’ll never forget you, ikivi cyanyu tuzacyusa ubupfura mwadusiganye tuzabuhora.

Mucunguzi moise yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Murakoze kuduhura Kandi ningombwa gusoma no gusubiramo kenshi kugira ngo natwe tugeduhugura abandi.

MBONIMPAYE Eraste yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Muraho neza!, rwose tubashije kumenya amagambo meza yo kwifashisha.ndabashimiye.

Birukundi Adrien yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Muraho neza!

Muzadushakire neza izina rikwiriye gukoreshwa aho bamwe bavuga ngo abatutsi hanyuze inzira y’umusaraba!

Ndibwira uwanyuze /uwanyujijwe muri iyo nzira ni Jesus Christ (byari biteguye neza bitewe n’umuhamagaro we kuko nawe yaje abizi ariko Abatutsi ntaruhare bagize mu kwigenera uko bazicwa !

Murakoze ,

Mbibajije kubera icyahoze ari CNLG bigeze kujya bamagana abakoresha izi mvugo !

Didier yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Murakoze ku magambo meza muduhaye yo gukoresha muribi bihe byo kwibuka abacu bazize genocide,natwe nk’urubyiruko reka tube abambere bo kuyakurikiza nokuyasangiza abandi murakoze.

Nkurunziza pacifique yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Njye numvako ko mugushima abatwigisha amagambo yo kwifashisha mubihe byo kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi 1994, tutajya dukoresha ngo murakoze kubwamagambo meza muduhaye yo gukoresha muribi bihe byo kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi 1994 hanyumaigakurwamo hagakoreshwa

Musoni Allan yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Ntibavuga Aba - FARG, bavuga abana bafashwa n’Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi

Hano numva byaba bifite ubusobanuro neza bavuze

ABANA BAFASHWA N’IKIGEGA GIFASHA ABAGIZWE IMPFUBYI NA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Gad NIYOBUHUNGIRO yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Nibyo,ibyo uvuze ni ukuri. Ntabwo gakwiye kuvaho abantu abo ari bo bose bitwa aba Jenoside ngo bavuge urugero ngo IMFUBYI ZA JENOCIDE! Oya. Turi ab’ababyeyi bacu, imiryango n’igihugu, Ntituri aba JENOVIDE.MURAKOZE!

F.Xavier yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kuduhugurira gukoresha imvugo ikwiye.

MUCYO yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kuduhugura

Maniragaba Cyprien yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kuduhugura

Maniragaba Cyprien yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Turagushimiye cyane kuduha amagambo y’ukuri twakoresha mu biganiro cg inama atuma tutagwa mu makosa gusa tubisangize abandi bataba ku rubuga murakoze

epa yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Urakoze cyane kuri iyo nkuru, abantu benshi bakunze gukoresha nabi aya magambo, ndagushimiye rero kuko utanze umusanzu mu gihe gikwiye.
Nizere ko abazasoma iyo nkuru bazanoza ikivugire cyane cyane muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 1994.

POLYCARPE yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka