Impinduka mu ikoreshwa ry’imihanda imwe n’imwe yo muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda mikuru imwe n’imwe yo muri Kigali itazakoreshwa nk’uko bisanzwe, ikaba igira inama abantu kunyura ahandi.

Polisi ivuga ko umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege unyura Giporoso, Chez Lando, ukabanza gukatira kuri BK Arena, ukagaruka ku Gishushu, kuri Kigali Convention Centre(KCC), Sopetrade, Peage, ukagarukira kuri Serena Hotel, utazaba uri nyabagendwa nk’ibisanzwe.

Undi muhanda utazakoreshwa nk’uko bisanzwe ni uwa Kacyiru uva kuri Kigali Convention Centre(KCC), ukagera ku Kinamba ukabanza gukatira ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, ukagaruka werekeza kuri Yamaha(Muhima) kugera kuri Serena Hotel.

Itangazo rya Polisi rivuga ko hazabaho impinduka mu ikoreshwa ry’iyi mihanda bitewe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitangira kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Polisi igira inama abatwara ibinyabiziga gukoresha indi mihanda nka Kanombe, Busanza, Mu Itunda, Kabeza, Niboye, Sonatubes, Rwandex, Kanogo, Kinamba, Nyabugogo.

Undi muhanda bashobora gukoresha ni uva kuri 12, Kigali Parents School, BK Kimironko, Kibagabaga, Akabuga ka Nyarutarama, Kagugu, Karuruma, Gatsata kugera Nyabugogo.

Polisi yavuze ko aho imihanda ifunzwe hazaba hahagaze abapolisi bashinzwe kuyobora ugize ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka