Imperuka Bagosora yateguriye Abatutsi, ayikomora mu mvugo ya Kayibanda

Ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko, zimwe mu mvugo abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa mu 1994 bakoreshaga, bazikomora ku bakurambere babo bazwiho kwimakaza urwango ku Batutsi.

Bagosora wateguriye Imperuka Abatutsi ubu ari kubiryozwa
Bagosora wateguriye Imperuka Abatutsi ubu ari kubiryozwa

Imwe mu mvugo yamamaye, ni imvugo yakoreshejwe na Bagosora ku itariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo i Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano y’Arusha arebana no kugabana ubutegetsi.

Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye cyane, maze mu mvugo ikarishye agira ati “Ndatashye ngiye gutegura ‘Imperuka (Apocalypse).”

Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje Bagosora cyane, ni uko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21.

Izo zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho n’imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko na yo y’inzibacyuho.

Bagosora ntiyemeraga na gato iryo sangira ry’ubutegetsi ndetse agashinja Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda icyo gihe kuba yaragurishije igihugu.

Iryo jambo “Imperuka y’Abatutsi” nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) bubigaragaza, rikoreshwa na Bagosora mu 1993 si bwo bwa mbere ryari rikoreshejwe.

Ryakoreshejwe bwa mbere na Perezida Kayibanda, mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 .

Nk’uko ubwo bushakashatsi bubigaragaza ngo Kayibanda arivuga yabitewe n’igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963,kigabwe na bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda bavuye i Burundi bari bazwi ku izina ry’Inyenzi.

Ibi ni ibikubiye muri iryo Jambo

“Bana b’Abatutsi, tugerageze twibaze. Nubwo bidashoboka muramutse mubashije kwigarurira Kigali, Ese muribaza akaga mwaba muteye kababaho by’umwihariko, kuko mwakwicwa mu ba mbere? Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu, nubwo mwirirwa mukora nk’abiyahuzi mubyibwire ubwanyu.

Yaba imperuka yanyu ndetse yihuse y’Ubwoko bw’Abatutsi. Iyo mperuka yaba iyihuse cyangwa iy’uruyengeyenge, yagombye gutera bamwe muri mwe bagifite umutima gutekereza.”

Ayo magambo Kayibanda yavugiye kuri Radio Rwanda mu 1964, agasubirwamo na Bagosora mu 1993, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ifite amateka ya kera.

Abayihakana n’abayipfobya bakaba bakwiye kwamaganirwa kure, kuko ntaho bazahungira ukuri kugaragazwa n’amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka